Moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero ziyiranga RAB 632V yibwe mu karere ka Bugesera mu cyumweru gishize yafatanywe uwitwa Nshimiyimana Jean Bosco; uyu mugabo ucyekwaho kuyiba akaba yarafatiwe mu murenge wa Muhondo, ho mu karere ka Gakenke ku itariki 18 z’uku Kwezi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innnocent Gasasira yavuze ko iyi moto ari iya Ndagijimana Fidele, utuye mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Mareba.
IP Gasasira yagize ati,”Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yayibye mu ijoro ryo ku itariki 15 z’uku Kwezi ayikuye mu nzu nyirayo n’umuryango we babamo. Yakinguye urugi rw’iyo nzu akoresheje urufunguzo rw’urucuramo.”
Yakomeje agira ati,”Nyiri iyo moto akimenya ko yibwe; yihutiye kubimenyesha Polisi imuri hafi. Hakurikiyeho guhanahana amakuru yerekeranye n’ubwo bujura no gufatanya gushaka uwayibye; hanyuma aza gufatirwa mu karere ka Gakenke. Nyirayo yamenyeshejwe ko moto ye yafashwe; akaba ategerejwe kugira ngo ayishyikirizwe.”
Yavuze ko ifatwa ry’iyi moto n’ucyekwaho kuyiba ryatewe no gutangira amakuru ku gihe; aha akaba yaragize ati,”Guhanahana amakuru ku gihe bituma abakoze ibyaha bafatwa vuba; kandi na none aho bishoboka bigakumirwa.”
Ucyekwaho ubu bujura bwa moto (Nshimiyimana) afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi (Gakenke) mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yasabye abayituye kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ingingo ya 391 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ubujura bukoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa imfunguzo zitari iza nyira zo; ubujura bukozwe nijoro mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; igihano ntarengwa giteganyijwe mu ngingo ya 300 y’iri tegeko ngenga cyikuba kabiri.
RNP