• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Ubwanditsi 28 Feb 2017 Mu Rwanda

Biciye mu muganda rusange w’ukwezi , ku italiki 25 Gashyantare, abaturage 2000 bo mu tugari twa Gacuriro na Kagugu bahuriye imbere y’aho sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya isanzwe ikorera ari naho hateganyijwe kuzubakwa inyubako nshya ya sitasiyo mu gutangiza igikorwa cyo kuyubaka ku mugaragaro.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu Mberabahizi Raymond ari nawe wari umushyitsi mukuru ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo, Senior Superintendent (SP) Valens Muhabwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri uwo murenge.

Inyubako yashyizweho ibuye ry’ifatizo iherereye mu mudugudu wa Bukinanyana, akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kinyinya ari naho sitasiyo isanzwe iri, bikaba biteganyijwe ko niyuzura, ahasanzwe hakorerwa hazahindurwamo amacumbi y’abapolisi.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, ngo kubera imikoranire myiza isanzwe hagati y’ako karere na Polisi y’u Rwanda, hatangijwe inyubako y’iyi sitasiyo mu rwego rwo kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza bifuza kandi vuba.

Visi Meya Mberabahizi yagize ati:” Ibi biri mu mihigo y’akarere ka Gasabo , buri murenge ugomba kugira inyubako nziza zikoreramo sitasiyo kandi ni inyungu ku baturage bacu.”

Yavuze kandi ko bazakomeza kunganira Polisi y’ u Rwanda no gufatanya nayo. Yashimiye kandi Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu gukumira ibyaha, avuga ko kuba hakomeje kubakwa no gutahwa sitasiyo za Polisi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gasabo, ari igisubizo kizatuma imikoranire n’abaturage ikomeza kuba myiza kubera kuba hafi yabo.

Yashoje asaba abaturage bari aho gukomeza gushyigikira iki gikorwa kuzageza igihe kizasorezwa kandi ko bakomeza no gutanga umusanzu ku mutekano bitabira ibikorwa biwushyigikira nk’amarondo, birinda ibyaha kandi bakorana na Polisi irimo kubegerezwa mu gikorwa bari batangiye aho yagize ati:” Iyi ni imwe mu ntambwe zo gukomeza umutekano wacu usanzwe wubatse, tugomba kuwushyigikira rero mu rwego rwo kurinda no guteza imbere ibyagezweho”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo mu ijambo rye, yashimiye abaturage b’akarere ka Gasabo kuba bafatanya na Polisi mu bikorwa binyuranye cyane cyane ibijyanye no kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.

SSP Muhabwa yagize ati:” Polisi ishima imbaraga mukoresha mu gushyigikira ibikorwa byayo birimo n’inyubako ikoreramo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gasabo, bizafasha muri gahunda Polisi isanganywe yo kwegera abaturage no kubaha seririsi nziza kandi zihuta.”

-5954.jpg

SSP Muhabwa yashoje avuga ko ibi bikorwa byose biri muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi, hagamijwe iterambere ; iyo ikaba imwe mu ndangagaciro z’ubunyarwanda maze anabasaba gukomeza ubwo bufatanye mu bikorwa by’iterambere no kwicungira umutekano.

2017-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Lt Gen Kamanzi yatangiye ubutumwa bwe nk’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS

Lt Gen Kamanzi yatangiye ubutumwa bwe nk’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS

Ubwanditsi 30 May 2017
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam aho  yitabiriye inama ya 17 idasanzwe ya EAC

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam aho yitabiriye inama ya 17 idasanzwe ya EAC

Ubwanditsi 09 Sep 2016
Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo

Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo

Ubwanditsi 18 Jul 2016
Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Ubwanditsi 29 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Emmanuel Ramazani Shadary yemeye ko yatsinzwe amatora
POLITIKI

RDC: Emmanuel Ramazani Shadary yemeye ko yatsinzwe amatora

Ubwanditsi 13 Jan 2019
#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima
INKURU NYAMUKURU

#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

Ubwanditsi 01 Mar 2018
Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo
Mu Rwanda

Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo

Ubwanditsi 06 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru