• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Ubwanditsi 28 Feb 2017 Mu Rwanda

Biciye mu muganda rusange w’ukwezi , ku italiki 25 Gashyantare, abaturage 2000 bo mu tugari twa Gacuriro na Kagugu bahuriye imbere y’aho sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya isanzwe ikorera ari naho hateganyijwe kuzubakwa inyubako nshya ya sitasiyo mu gutangiza igikorwa cyo kuyubaka ku mugaragaro.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu Mberabahizi Raymond ari nawe wari umushyitsi mukuru ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo, Senior Superintendent (SP) Valens Muhabwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri uwo murenge.

Inyubako yashyizweho ibuye ry’ifatizo iherereye mu mudugudu wa Bukinanyana, akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kinyinya ari naho sitasiyo isanzwe iri, bikaba biteganyijwe ko niyuzura, ahasanzwe hakorerwa hazahindurwamo amacumbi y’abapolisi.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, ngo kubera imikoranire myiza isanzwe hagati y’ako karere na Polisi y’u Rwanda, hatangijwe inyubako y’iyi sitasiyo mu rwego rwo kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza bifuza kandi vuba.

Visi Meya Mberabahizi yagize ati:” Ibi biri mu mihigo y’akarere ka Gasabo , buri murenge ugomba kugira inyubako nziza zikoreramo sitasiyo kandi ni inyungu ku baturage bacu.”

Yavuze kandi ko bazakomeza kunganira Polisi y’ u Rwanda no gufatanya nayo. Yashimiye kandi Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu gukumira ibyaha, avuga ko kuba hakomeje kubakwa no gutahwa sitasiyo za Polisi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gasabo, ari igisubizo kizatuma imikoranire n’abaturage ikomeza kuba myiza kubera kuba hafi yabo.

Yashoje asaba abaturage bari aho gukomeza gushyigikira iki gikorwa kuzageza igihe kizasorezwa kandi ko bakomeza no gutanga umusanzu ku mutekano bitabira ibikorwa biwushyigikira nk’amarondo, birinda ibyaha kandi bakorana na Polisi irimo kubegerezwa mu gikorwa bari batangiye aho yagize ati:” Iyi ni imwe mu ntambwe zo gukomeza umutekano wacu usanzwe wubatse, tugomba kuwushyigikira rero mu rwego rwo kurinda no guteza imbere ibyagezweho”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo mu ijambo rye, yashimiye abaturage b’akarere ka Gasabo kuba bafatanya na Polisi mu bikorwa binyuranye cyane cyane ibijyanye no kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.

SSP Muhabwa yagize ati:” Polisi ishima imbaraga mukoresha mu gushyigikira ibikorwa byayo birimo n’inyubako ikoreramo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gasabo, bizafasha muri gahunda Polisi isanganywe yo kwegera abaturage no kubaha seririsi nziza kandi zihuta.”

-5954.jpg

SSP Muhabwa yashoje avuga ko ibi bikorwa byose biri muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi, hagamijwe iterambere ; iyo ikaba imwe mu ndangagaciro z’ubunyarwanda maze anabasaba gukomeza ubwo bufatanye mu bikorwa by’iterambere no kwicungira umutekano.

2017-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo

Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Ubwanditsi 03 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame  yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru  mu Karere ka Burera na Gakenke
Mu Rwanda

Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Gakenke

Ubwanditsi 31 Jul 2017
Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021
Amakuru

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Amb. Amri Sued  yitabye Imana
Mu Rwanda

Amb. Amri Sued yitabye Imana

Ubwanditsi 06 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru