Mu mwaka w’1994, ubwo Perezida Paul Kagame yari amaze kugeza ingabo yari ayoboye ku ntsinzi y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, abanyarwanda benshi bamushimiraga cyane icyo gikorwa cy’ubutwari, ariko bari bataramumenya neza.
Uko bagiye babona umusaruro w’ibikorwa bye, bakabona uko abitwaraho n’agaciro abaha, byagiye bituma barushaho gushimangira ko ari umuyobozi batapfa kubona uwo bamugereranya na we, kuko uretse kuba yarabagejeje kuri byinshi, yanubatse ubucuti bukomeye hagati ye n’abo ayobora. Kugeza ubu, mu gihe twitegura amatora ya Perezida wa Repubulika, n’abavuga ko bahatana na we biyemerera ko ari umuyobozi w’’ibikorwa byivugira.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida Kagame yabaye Minisitiri w’Ingabo ndetse aba na Visi Perezida w’u Rwanda. Kuva Minisitiri w’ingabo muri icyo gihe, yari afite urugamba rukomeye rwo kugarurira igihugu umutekano usesuye, dore ko kuva icyo gihe kugeza mu mwaka wa 2000, ibice byinshi by’igihugu byibasiwe n’intambara y’abacengezi, ariko abigeraho igihugu gisubirana umudendezo.
Kuwa Gatandatu tariki 22 Mata 2000 ku isaha ya saa 11:45 za mu gitondo ku isaha y’i Kigali, kuri sitade nkuru y’u Rwanda; sitade Amahoro i Remera, Paul Kagame wari visi Perezida w’u Rwanda icyo gihe, nibwo hatangajwe ko yagiye mu ntebe y’ubuyobozi nka Perezida wa Repubulika by’agateganyo.
Aha Perezida Paul Kagame yari visi Perezida w’u Rwanda
Nk’umuyobozi mushya wari uhawe inshingano zidasanzwe zo kuyobora igihugu cyari kimaze imyaka 6 kivuye muri Jenoside, Perezida Kagame yahise avuga ijambo rye rya mbere, iri rikaba ryaraje gushingirwaho mu myaka micye yakurikiyeho havugwa imvugo igira iti: “Imvugo niyo ngiro” yashakaga kugaragaza ko ibyo avuga anabishyira mu bikorwa.
Ubwo yamaraga kurahira, Kagame yahumurije Abanyarwanda bari bugarijwe n’ubukene cyane ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarangije byinshi mu gihugu cyari kikirimo kwiyubaka. Kagame ati: “Ubukene mu Rwanda ntibuzaba akarande. Umutungo wa mbere dufite ni abanyarwanda bakorana umurava. Tuzubaka ibigo by’amashuri twibanda ku ikoranabuhanga, tuzashora imari mu bikorwa biduha amashanyarazi, ikoranabuhanga mu itumanaho n’iyubakwa ry’imihanda, byose tuzabikoresha mu guteza imbere imibereho myiza.”
Byinshi byarakozwe, igihugu gitera imbere, ibikorwa remezo biragwira, abanyarwanda bagera ku bumwe n’ubwiyunge, ibice byinshi by’igihugu biva mu bwigunge, i Kigali haba ahantu ho kuratwa mu mahanga yose, Perezida Paul Kagame abaturage bamuvuga ibigwi ari nako igikundiro cye cyiyongera. Amaze imyaka hafi 17 ari Umukuru w’Igihugu, ariko abanyarwanda batari bacye bo bamwisabiye ko yazakomeza kubayobora ubuziraherezo…
Icyizere abanyarwanda bagiye bamwereka kirahambaye, ni ikimenyetso ko gutora undi byagorana
Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame wari umaze imyaka itatu ari Perezida w’inzibacyuho, yatowe n’abaturage kuva ubwo yemererwa kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka 7, yarangiye muri 2010. Tariki 9 Kanama 2010, Paul Kagame yatorewe manda ya kabiri igomba kuzarangira muri uyu mwaka wa 2017, gusa nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku busabe bw’abaturage bamugaragarije ko bamukunda kandi bifuza ko yakomeza kubayobora indi myaka myinshi, ubu Paul Kagame ni umwe mu bakandida baziyamamaza mu matora yo muri Kanama 2017.
Hari n’imibare ishimangira ko umuntu wese uzahatana na Perezida Kagame ashobora kuzatsindwa. Mu matora ya referandumu yabaye mu mpera z’umwaka wa 2015, Abanyarwanda bagombaga kwemeza cyangwa bakamagana ko Itegeko Nshinga rihinduka, kugirango bagaragaze amahitamo yabo ku bijyanye no kuba Perezida Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza. Abagera kuri 98% batoye “YEGO”, bishimangira ko baba baniteguye kumuhundagazaho amajwi mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Perezida Kagame mu matora ya Referandum
Hagendewe kuri iyi mibare, abandi baziyamamaza bashobora kuzagabana amajwi angana na 1.6% by’abanyarwanda bose kuko ari bo batoye “OYA” muri referandumu, bagaragaza ko batifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.
Uretse ibikorwa yagejeje ku baturage bituma bamwirahira, uko yitwara ubwabyo bimuzanira igikundiro kidasanzwe.
Perezida Paul Kagame, afite ibintu byinshi yihariye bigendana n’uburyo yitwara ku baturage b’ingeri zose, ugasanga abegera kandi akagerageza guhaza ibyifuzo byabo ku kigero kitapfa gushoborwa n’umuyobozi uwo ari we wese. Kuri iyi ngingo, turagenda tugaruka ku ngero zitandukanye z’aho yagiye agaragaza imyitwarire nk’iyi yatumye ataba umuyobozi gusa, ahubwo anahinduka inshuti ikomeye y’abo ayobora.
Perezida Kagame ni inshuti y’abasheshe akanguhe.
Perezida Paul Kagame, yagiye agaragaza cyane kwita ku basheshe akanguhe, bigatera benshi ubwuzu kumubona abegera akabatega amatwi akumva ibyifuzo byabo. Muri Kamena 2013, umusaza Rutayisire Gervais yatangaje ko yumva azapfana agahinda gakomeye naramuka apfuye atarabasha kubona Perezida Kagame amaso ku yandi, ndetse ko amufitiye ubutumwa bukomeye ashaka gupfa amugejejeho.
Yavugaga ko yavutse ku ngoma ya Yuhi Musinga, kandi ngo yabonye abami Musinga, Rudahigwa na Kigeli Ndahindurwa amaso ku maso, ndetse yavugaga ko nta mu Perezida n’umwe atiboneye amaso ku maso uretse Perezida Kagame.
Perezida Kagame akundwa n’abaturage be 100%
Icyo gihe yagiraga ati: Ati “Abatwaye u Rwanda bose narababonye nsigaje kwibonera Perezida Kagame, by’umwihariko we mufitiye ubutumwa. Nifuje kenshi kumubona ngo mubwire ijambo rimwe gusa ariko sindamubona. Ubu ikibazo mfite ni uko mbona iminsi yanjye iri kugenda ishira, ariko Imana izamfasha mfite icyizere ko nzatabaruka mubonye nkamubwira… Ni ubutumwa bwe nyine ntawundi nabubwira, ninatabaruka ntakundi nzabujyana ariko nzajyana agahinda, mfite byinshi byo kumubwira ariko mfite na kimwe cy’ingenzi.”
nkuru y’uko umusaza Rutayisire azapfana agahinda napfa atabonye Perezida Paul Kagame, yaje kugera kuri nyir’ubwite wifuzwaga bikomeye maze abinyujije ku rubuga rwa twitter, Perezida Kagame ashimangira ko agiye gupanga uko yabonana n’uyu musaza. Ibi byaje gukorwa ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2013, Rutayisire n’umugore we batumirwa kwa Perezida Kagame mu rugo maze bafata n’umwanya baraganira.
Nk’uko yifuje gupfana ibyishimo, yabigezeho ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Gicurasi 2015, ubwo uyu musaza Rutayisire yasezeraga muri ubu buzima ku myaka 92 y’amavuko, agasiga umugore n’abana batatu ndetse n’umwuzukuru umwe. Uyu mukambwe yaguye iwe mu karere ka Ruhango, azize iza bukuru zari zaraziyemo n’indwara z’ubuhumekero. Umuryango we kandi yawusize mu nzu igezweho yari yarubakiwe na Perezida Paul Kagame.
Urundi rugero rwakoze ku mitima ya benshi, hari tariki 4 Nyakanga 2015 ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 21 yo Kwibohora. Icyo gihe, amafoto yacicikanye cyane yafatiwe muri ibyo biriro, ni aya Perezida Kagame ateze amatwi umukecuru wabikiraga Inkotanyi intwaro mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora, kandi ngo uyu mukecuru yashimiwe cyane na Perezida Kagame amwitura ineza yabagiriye.
Perezida Kagame ni inshuti y’abana n’urubyiruko
Abakiri bato, usanga bakunda cyane Perezida Paul Kagame kubera uburyo akunda kubegera, akabatega amatwi, agasabana nabo, akishimana nabo kandi akanabagira inama mu buryo bwihariye. N’ubwo ari kenshi yagiye abigaragaza cyane mu bikorwa n’ibirori bitandukanye, ntawe uzibagirwa uburyo yahaye ikaze umwana w’imyaka 11 wo muri Kenya akaza kumusura i Kigali, akamwakira kandi akamuha umwanya bakaganira.
Uyu mwana yakabije inzozi ze, anagenera Perezida Kagame impano
Tariki 9 Nzeri 2016, nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye uyu mwana w’imyaka 11 witwa Wendy Waeni, akaba yari yarabimusezeranyije mu myaka ibiri ishize. Uyu mwana w’umukobwa uzwi cyane mu gususurutsa abakuru b’ibihugu batandukanye abashimisha akoresheje impano idasanzwe afite mu mikino ngororamubiri, akaba yanageneye Perezida Kagame impano.
Perezida Paul Kagame, ni inshuti ikomeye y’abaturage muri rusange.
Kuva yaba Perezida wa Repubulika, bamwe mu baturage ntibabasha kwiyumvisha uburyo Umukuru w’igihugu abitabo, akabakemurira ibibazo ndetse ntarengere abayobozi baba barenganya rubanda rugufi. Mu ngendo z’akazi akunda gukorera mu bice bitandukanye by’igihugu, Perezida Kagame asanganizwa ibyishimo by’abamuratira ibyo bagezeho babikesha imiyoborere ye, ariko kandi n’abafite ibibazo barenganyijwe n’abayobozi bo mu nzego z’imitegekere zitandukanye, nabo niwe baba bahanze amaso, bizeye badashidikanya ko abarenganura.
Aha Perezida Kagame yarimo gukemura ibibazo by’Abaturage
Niba hari ikintu cyeze muri uyu mwaka wa 2017 ni amatora mu nzego zitandukanye no mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ayo matora kandi akaba yaranarumbutse muri 2016.
Mu bihugu bitandatu bya Afurika byari biteganyijwe kuzabamo amatora muri uyu mwaka wa 2017, igihugu cya Somalia cyarangije kuyakora kuko yabaye tariki umunani z’ukwezi gushize, aho abadepite mu nteko nshingamategeko batoye Perezida wa Repubulika.
Ibindi bihugu bya Afurika bizabamo amatora muri uyu mwaka ni Kenya, Liberia, Rwanda, Somaliland na Angola.
Nyuma ya Somalia igihugu kizakurikiraho kubamo amatora ni Somaliland, aho amatora ya Perezida wa Repubulika n’ayabagize inteko nshingamategeko azaba tariki 23 z’uku kwezi. Mu Rwanda hazakorwa amatora ya Perezida wa Repubulika tariki enye Kanama, hakazahita hakurikiraho Kenya aho amatora ya Perezida wa Repubulika nay’abadepite azabera umunsi umwe, tariki ya munani muri uko kwezi kwa Kanama. Muri Liberia naho amatora ya Perezida nay’abadepite azabera umunsi umwe, tariki 10 Ukwakira uyu mwaka.
Muri Angola naho amatora azaba muri Kanama uyu mwaka, ariko muri icyo gihugu amatora y’umukuru w’igihugu akorwa mu buryo butandukanye n’ibi bihugu bindi twavuze amatora azaba muri uyu mwaka cyangwa ibyo turi buvuge yabaye mu mwaka ushije! Muri Angola hatorwa abadepite mu nteko nshingamategeko, ukuriye ishyaka ryabonye imyanya myinshi y’abadepite akazaba ari we aba Perezida wa Repubulika !
Mu mwaka ushize wa 2016 nabwo muri Afurika amatora yararumbutse, aho ibihugu bitanu byayagiyemo. Bitatu muri ibyo bihugu abaperezida bari basanzweho bongeye gutsinda amatora baguma ku myanya yabo, naho babiri baratsindwa basimburwa n’abandi.
Abongeye gutsinda amatora ni Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Edgar Lungu wa Zambia na Ali Bongo Odimba wa Gabon. Abatsinzwe bagasimburwa n’abandi ni muri Ghana aho John Mahama yatsinzwe na Nana Akufo Addo, no muri Gambia aho Yahya Jammeh yatsinzwe na Adama Barrow. Jammeh yabanje kwanga ngo Barrow afate umwanya yari yatsindiye, ariko igitutu cy’akarere gituma arekura ajya mu buhungiro !
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Umwanditsi wacu