Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zatangaje ko zishe abarwanyi 20 b’umutwe wa M23, nazo zigatakariza abasirikare babiri mu mirwano yatangiye mu mpera za Mutarama uyu mwaka mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Radio Okapi ivuga ko mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe ejo kuwa Gatatu na Gen. Léon Mushale, uyobora ibitero bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko iriya mibare ari iyo mu bitero byo kuwa 31 Mutarama n’ibyo kuwa 20 na 22 Gashyantare 2017 nkuko VOA yabitangaje.
Yagize ati “Imibare y’ibitero igaragaza abantu 20 bapfuye ku ruhande rw’abo twarwanaga, 25 bafashwe bunyago n’abasirikare babiri ba FARDC bishwe, abandi batandatu barakomereka.”
Hagati muri Mutarama, Guverinoma ya RDC n’abaturage bakomeje kuvuga ko hari abarwanyi ba M23 bitwaje intwaro binjiye mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru baturutse muri Uganda, aho bari barahungiye kuva mu 2013.
Muri uku kwezi kandi nibwo Ingabo z’u Rwanda, zatangaje ko hari itsinda ry’abasirikare 30 bavuga ko ari ab’umutwe wa M23 binjiye ku butaka bw’u Rwanda bahunze Ingabo za Congo, FARDC.
Ingabo za FARDC zakunze gusaba abarwanyi ba M23 gushyira hasi intwaro, bitaba ibyo umuyobozi wabo Gen.Sultan Makenga akazabibazwa ari muri gereza cyangwa akicwa.