Mugihe RNC ivugwamo ibice bibiri, igice cya RNC Ishaje ya Kayumba Nyamwasa n’ikindi gice cyayi yomoyeho kiyobowe na Rudasingwa, Musonera na Ngarambe aba bakaba bahugiye mu gushaka amafaranga mu mashyirahamwe y’abataximan n’abashoferi b’amakamyo baturutse mu Rwanda baba i Burayi [ m’ububiligi, mu bufaransa mu budage mu bwongeraza n’ubuholande] baba bwira ko habayeho Jenoside yakorewe bene wabo babahutu, ikozwe na RPF-Inkotanyi, Rudasingwa na Musonera barimo.
Nguwo Rudasingwa yongorera abahoze mu nkambi z’impunzi muri Congo
Ubu noneho bakaba bashyizeho n’amafaranga yo kwinjira muri bene ibi biganiro. Aya mashyirahamwe y’abataximan baba iburayi akaba ari nayo akusanyirizwamo inkunga ziterwa FDLR mu mashyamba ya Congo zinyujijwe mu busuwisi mu bazungu bakorana bya hafi na Gen. BM Habyarimana Emmanuel.
Gen. BM Habyarimana Emmanuel
Ikindi gice ni RNC ya Kayumba iterwa inkunga na Rujugiro, iyi RNC yiganjemo abahoze kurugamba rwo kubohora igihugu, barimo Noble Marara, Higiro, Rutabana, Micombero, Rugema Kayumba, Capt.Apolo uba Uganda n’abandi….babaho bihishahisha hirya no hino. Rujugiro kandi niwe utera inkunga yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ayiha aba bahoze mu ngabo ndetse na David Himbara ugenerwa akayabo k’amadorali buri kwezi mu rwego rwo gukora Propaganda za RNC, haba muri Politiki, mu bukungu no mu itangazamakuru.
Kuri iyi foto murabonamo Rujugiro na David Himbara
RNC ya Kayumba nyuma yo kwirukanka mu bapfakazi babuze ababo bari hiryano hino, ibabuza gushaka ibitunga abana ibashora mubikorwa bya Politiki. Ubu noneho yadukanye gukoresha abagore bayo mu gutata igihugu bitwaje amakwe n’indi minsi mikuru ndetse n’ibyago byo mumiryango yabo iba mu Rwanda.
Kayumba Nyamwasa
Ni nyuma yaho bamwe muri abo bapfakazi barimo gutegura ikirego bazaregamo Perezida Kagame ngo ataziyamamariza manda ya gatatu. Iki kirego ngo kizashyikirizwa Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza mu minsi yavuba. Ibi bikaba biri mu rwego rwo gusabota amatora n’umugambi wa RNC wo gushaka kuburizamo Manda ya gatatu ya Perezida Kagame, ari nako gutambamira abaterankunga mu matora y’umukuru w’Iguhugu, aho biteganijwe ko azatwara akayabo k’ingengo y’imali ingana miliyari 5 z’Amafaranga y’u Rwanda.Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017 mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusoza Umwiherero wa 14.
Mme Charlotte Mukankusi, igikoresho cya RNC
Kayumba Nyamawasa yadukanye aya macenga yo gukoresha abagore bafite abagabo muri RNC b’ibipinga uyu mugambi ni munini cyane nyuma yo kwinjira mu bapfakazi ntibigire icyo bitanga.
Cyiza D.