Ku itariki ya 4 Werurwe, abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya bahuriye mu nama yabereye kurigasutamo ihuriweho n’ibihugu byombi (One Border Post), baganira ku bintu bitandukanye byatuma ibihugu byombi bikomeza kugira umutekano usesuye.
Iyi nama yayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana na mugenzi we wa Tanzaniya IGP Ernest J. Mangu.
Iyi ikaba ariyo nama ya mbere ibaye kuva ibi bihugu byombi byasinyana amasezerano y’ubufatanye muri Nzeri 2012, aya masezerano akaba avuga ko ibi bihugu byombi bizajya bifatanya mu guhanahana amakuru ku banyabyaha, guhana ubunararibonye, amahugurwa, n’ibindi.
Mu ijambo yavuze atangiza iyi nama, IGP Gasana yavuze ko kuva kera ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, by’umwihariko imibanire ya Polisi z’ibi bihugu ikaba itanga icyizere ku baturage b’ibi bihugu.
Aha yavuze ati:”Uko dukora uko dushoboye ngo abaturage bacu bagire amahoro , umutekano n’imibereho myiza, tuzi neza ko hari inzitizi zitwitambika imbere, bityo tukaba tugomba kugira Polisi zihangana nizo nzitizi.”
Yavuze kandi ko Isi yabaye nk’umudugudu kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, ku buryo byorohera abanyabyaha kuyitemberamo nta nkomyi.
Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho, abanyabyaha bisigaye biborohera gukora ibyaha byifashisha iryo koranabuhanga nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, n’ibindi.”
Yakomeje avuga kandi ko ibi byaha ndetse n’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka, kwangiza ibidukikije n’ ibindi byaha, kubirwanya bisaba ubufatanye hagati ya za Polisi z’ibihugu byombi ndetse n’abaturage.
Yavuze ati:”Nimureke dushakire hamwe ingamba kandi twongere twiyemeze ko imipaka ihuza ibihugu byacu yakomeza kurangwaho amahoro n’umutekano, ku buryo abaturage bacu babaho mu mutekano usesuye kandi wizewe, kandi tubungabunge umutekano w’umuhora wo hagati uduhuza n’ibindi bihugu.”
Umuhora wo hagati uhuza u Rwanda na Tanzaniya unyuze ku Rusumo
Ku ruhande rwe, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya IGP Ernest J. Mangu yavuze ati:”Ni byiza ko twiyemeje gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye twasinye. Tugomba kubahiriza no gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, duharanira gukomeza gusigasira umutekano n’amahoro by’abaturage b’ibihugu byacu.”
Yakomeje avuga ati:”Dufite umupaka uduhuza, kandi kuba uhari biradusaba ko twiyemeza kandi tukamenya ko abaturage bacu bo ubwabo n’ibicuruzwa byabo byambuka mu mahoro. Nitudafatanya rero kandi ngo dukoreshe neza amahirwe dufite, abanyabyaha bo bazabikoresha.”
Aba bayobozi bakomeje baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo zitandukanye ziri mu masezerano basinyanye.
Ni muri urwo rwego, bahise bashyiraho itsinda ry’impande zombi, rigizwe n’abazaturuka mu mashami y’ubugenzacyaha n’umutekano wo mu muhanda, bakazigira hamwe ibibazo by’umutekano mu muhora wa ruguru uhuza u Rwanda n’icyambu cya D Dar es Salaam, unyuze kuri gasutamo ya Rusumo.
Bakaba bemeje ko ibyo iri tsinda rizabona rizabishyikiriza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu byombi mbere y’impera za Gicurasi uyu mwaka, kugirango babyigeho kandi bishyirwe mu bikorwa.
Polisi z’ibihugu byombi kandi ziyemeje kurwanya abantu binjira mu bihugu byombi ku buryo butemewe n’amategeko, abinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu ndetse n’icuruzwa ry’abantu, bakorera hamwe amarondo ndetse no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibi byaha mu baturage.
Banemeranyijwe ko bazafatanya mu gukora imikwabu yo kurandura no guca burundu ahahingwa urumogi rukunda kuboneka ku ruhande rwa Tanzaniya, ndetse no guhanahana amakuru ku banyabyaha kandi vuba.
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi n’abo bari bayoboye, banasuye gasutamo ihuriweho n’ibi bihugu ya Rusumo, haba ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Tanzaniya.
RNP