Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 werurwe, 2017, Kaminuza ya Kigali yatanze Impamyabumenyi ku nshuro yayo ya kabiri ku banyeshuri bagera kuri 544 barangije muri iyo kaminuza mu mashami atandukanye.
Uyu muhango wabereye kuri stade nto ya Remera, wari witabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Bwana Isaac Munyakazi akaba yaranabaye umwalimu muri iyi kaminuza mbere y’uko ajya kuri uyu mwanya.
Ubwo uyu muhango waganaga ku musozo hagaragaye abanyeshuri benshi bari bitabiriye uyu muhango n’amarira menshi n’agahinda kenshi batatse umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali Bwana Nshuti Manasse bamubaza impamvu batagaragaye ku rutonde rw’abahawe impamyabumenyi.
Abarangije, bamwe bibonye k’urutonde, abandi ntibona bitera impagarara
Umwe mubo twaganiriye utashatse kwivuga amazina yagize ati: “ni agahinda gakomeye kwiga uvunika ukigomwa byinshi kugirango urangize amashuri yawe, bakaguhamagara bakumenyesha ko uzaza gufata impamyabumenyi yawe hanyuma wahagera ugasanga nturi ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa, ntunasomwe ku rutonde rw’abarangije kandi ibyo usabwa byose warabikoze kugira ngo uhabwe impamyabumenyi “.
Yongeyeho kandi ko bitumvikana uburyo abantu baza mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi ntibahabwe udutabo turimo urutonde rw’abarangije nkuko bisanzwe bikorwa mu mihango nk’iyi muri Kaminuza zitandukanye, avuga ko agatabo kari gafitwe n’uwari ushinzwe kuyobora gahunda gusa,ibi akaba yabifashe nk’ibintu birimo amanyanga akomeye ndetse no kudaha ibintu agaciro, asoza avuga ko iyi kaminuza ikunze kugaragaramo akavuyo kadashira.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa kaminuza ya kigali Bwana Nshuti manase yavuze ko ari ikosa ryabayeho mu gusohora urutonde aho amazina amwe atagaragaye ku rutonde rw’abagombaga kurangiza yizeza abatagaragaye ku rutonde ko batagira impungenge ko impamyabumenyi zabo zihari kandi ko bazazihabwa.
Prof.Nshuti Manasseh, umwe mu bantu batanu batangije iyi Kaminuza
Kaminuza ya Kigali
Twabibutsa ko abanyeshuri batagaragaye ku rutonde rwabagombaga kurangiza n’amazina yabo ntasomwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ugera ku 100 nkuko twabitangarijwe n’umwe mu batagaragaye kuri urwo rutonde.
Norbert Nyuzahayo [norberton12@gmail.com]