Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi yarimo mu Bushinwa, Perezida Kagame yahuye na ba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika muri iki gihugu aho bagiranye ibiganiro ku bijyanye n’amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Byari biteganyijwe ko Perezida Kagame wahawe inshingano zo kuyobora aya mavugurura abagezaho ibyakozwe, hakaganirwa ku ruhare rwabo mu gukomeza guteza imbere ibikorwa by’uyu muryango.
Perezida Kagame yahawe inshingano zo kuyobora amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu nama y’abakuru b’ibihugu ya 27 yabereye i Kigali.
Mu mpera za Mutarama 2017, ubwo yari yitabiriye Inama ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Perezida Kagame yashyikirije abakuru b’ibihugu na za Guverinoma Raporo kuri aya mavugurura, aho yagaragaje ko hakiri ibibazo muri uyu muryango bishingiye ku kuba hatagaragara neza uko imiryango ishamikiye kuri AU igabana inshingano n’abanyafurika bakaba batabona akamaro k’uyu muryango.
Yanavuze ko kenshi abakuru b’ibihugu bakorana inama, bagafata imyanzuro igamije amavugurura bakayumvikanaho, ariko ntishyirwe mu bikorwa.
Perezida Kagame yageze mu Bushinwa ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe ari kumwe na Madamu n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.
Umukuru w’Igihugu yahuye na mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye bubyara inyungu ku mpande zombi n’iterambere rusange.
Perezida Xi yashimye uburyo umubano w’ibi bihugu wagiye utera intambwe mu myaka 46 ishize, haba mu bijyanye n’ubwizerane muri politiki, ubufatanye mu bucuruzi no gusangira ibirebana n’umuco, anagaragaza ubushake bwo gufasha u Rwanda kubaka igice cyagenewe inganda, bikajyana n’ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere urwo rwego, iterambere ry’ubuhinzi, kubaka ibikorwaremezo, ubukerarugendo n’umutekano.
Perezida Kagame aganira n’abambasaderi
Biteganyijwe ko uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bushinwa rusozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017.
U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano umaze imyaka isaga 46, u Bushinwa bukaba bumaze gutera inkunga ibikorwa n’imishinga itandukanye mu Rwanda.
Source: Igihe.com