Kuri uyu wa mbere Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Nyirubutungane Papa Francisko ku Cyiraro gikuru cya Kiliziya Gatolika mu mugi wa Vatican.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo waherekeje Perezida Kagame i Vatican yagize ati: “ Perezida Kagame na Nyirubutungane Papa Francisko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika. Perezida Kagame yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare rwayo mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda by’umwihariko mu nzego z’uburezi n’ubuzima.”
Ibindi byaganiriweho, ni uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbere y’umwaka w’1994, ibigo bya Kiliziya Gatolika ndetse na Misiyoni (missions) zayo bifatanyije n’ubuyobozi bwa gikoloni, byagize uruhare rukomeye mu guca ibice mu Banyarwanda no kubabibamo umuzi w’Ingengabitekerezo ya Jenoside. Uyu munsi, guhakana no gupfobya Jenoside bikomeje gukwirakwira mu miryango ya Kiliziya Gatolika ari nako ibigo byayo bikomeje gukingira ikibaba abakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “ Inama y’uyu munsi yaranzwe no gusasa inzobe ndetse n’ubwubuhane hagati y’impande zombi. Iyi ni intambwe ishimishije mu mubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika hashingiwe ku myumvire ihuriweho ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ihame ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi turabishingiraho mu kubaka no kuzahura umubano hagati y’Abanyarwanda na Kiliziya Gatolika”
Iterambere ry’u Rwanda mu bwiyunge ndetse n’ubukungu nabyo byagarutsweho, harimo no kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze bemeye icyaha basigaye babana mu buzima bwa buri munsi. Intambwe yagezweho bigizwemo uruhare n’ihame ry’ukwemera.
Source: Office of the President -Communications Office