• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

Editorial 22 Mar 2017 Mu Rwanda

Hakunze gutangwa amakuru kenshi y’abantu baba bafatiwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge , cyangwa hagafatwa bimwe muri ibyo biyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Si umwihariko ku Rwanda , kuko kimwe mu bigibwaho impaka n’inzego zishinzwe umutekano zo mu karere, ni ukurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga.

Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwitiranywa n’ubucuruzi busanzwe bwemewe mu buryo bwinshi, nk’uko ibyaha bimwe bikorwa. Ingaruka zigaragarira ahanini , mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ku mafaranga menshi agendera muri ubwo bucuruzi butemewe.

Urugero ni nk’aho, mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yafashe inangiza Kanyanga ifite agaciro ka miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi honyine.

Mu rwego rw’umutekano, ni ubuzima bw’abantu benshi bwatabawe kandi abakekwaho ibyo bikorwa barafashwe; naho mu rwego rw’ubukungu , gushora miliyoni 36 mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ni bibi ukurikije ingaruka zivamo ni iherezo ryabwo. M

Abahanga mu bucuruzi bagaragaza ko amafaranga angana kuriya ashowe mu buryo bwemewe n’amategeko yabyara inshuro icumi, inyungu yabyara ashowe mu buryo butemewe n’amategeko nko mu biyobyabwenge.

Umuyobozi nshingwabikorwa mu Kigega gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi(BDF) innocent Bulindi agira ati:” Iyo utanze ingwate ya miliyoni 36, ushobora kugurizwa inshuro eshanu zayo, ahwanye na miliyoni 180 z’amafaranga, tekereza ibikorwa yakora!”

Aya ni amafaranga ashobora kugura moto zikora ubucuruzi mu gutwara abantu zigera kuri 180.

Buri moto ishobora gukorera amafaranga 5000 ku munsi, bivuga ko moto 180 zishobora gukorera amafaranga 900,000 ku munsi, ahwanye na miliyoni 329 ku mwaka.

Inyungu ziri ukwinshi

Moto TVS nshya ishobora gukora imyaka itatu imeze neza iyo yitaweho, ibi bivuga ko moto nk’izi 180 zikorera miliyoni 329 ku mwaka zakorera hafi miliyari mu myaka itatu, zivuye kuri miliyoni 36 gusa!

Bulindi agira ati:” Mwibuke ko ubu ari bumwe mu buryo bwo guhanga imirimo aho buri mumotari aba atunzwe nayo…ni abantu benshi bakungukira kuri aya mafaranga.”

Uretse ubucuruzi bwo kuri moto, miliyoni 36 zitanzweho ingwate ku nguzanyo ya miliyoni 180, yakora ibintu byinshi no mu buhinzi.

Tuvuge umuntu ahinze ibigori, ashobora gusarura toni 3 kuri hegitari imwe, bivuga ko miliyoni 180 zakoreshwa mu buhinzi bwa hegitari 500 z’ubutaka, zavamo toni 1500 zagura miliyoni 300 z’amafaranga.

Imibare igaragaza ko, amafaranga yose ashowe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bugacungwa neza ashobora kuvamo inyungu zihagije.

Bulindi atangazako ababyungukiramo atari abashoramari gusa; ahubwo n’amabanki ndetse n’igihugu kuko inguzanyo zunguka nibura 16,5% angana na miliyoni 29,5 z’amafaranga.

Mu kiganiro cyatanzwe n’abacuruza Kanyanga bafashwe na Polisi, bivugira ingaruka bahurira mu bucuruzi bwabo, ibihombo bagize n’uburyo Kanyanga yangije ubuzima bwabo n’ubwa bamwe mu bagize imiryango yabo.

Ntambara Nicolas, utuye mu murenge wa Kaniga, mu karere ka Gicumbi, umwe mu bacuruzaga Kanyanga mu myaka irindwi ishize, ayinjiza mu Rwanda ayivanye mu kindi gihugu baturanye, avuga ko yaranguraga litiro yayo ku mafaranga 1500 kandi yari asigaye arangura izigeze ku litiro 100.

Avuga ku buzima bwe nk’umucuruzi wa Kanyanga agira ati:” Natangiye guhura n’ibibazo aho menyeye ko abashinzwe umutekano banshakisha uruhindu, nataye umugore nihisha amezi ane , nyuma nagiye muri Uganda ngo ndebe ko natangira ubuzima ariko guhinga birananira kuko nari naramenyereye kwirirwa muri Kanyanga, byabaye ngombwa ko ngaruka ari bwo nahise mfatwa nkihagera.”

Mu rukiko, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 15 ariko urukiko ngo rusanga ataruhanyije mu rubanza aza kurekurwa.

Aha agira ati:” Mbere y’uko mfatwa, nari mfite umutungo ugera muri miliyoni imwe n’igice, naraguze isambu mfite n’inzu; urukiko rwagiye kundekura nta kintu na kimwe nsigaranye uretse aho ntuye honyine hatarengeje amafaranga 200,000; iyo nshora imbaraga zanjye mu bikorwa byiza mu myaka irindwi, mba ndi umukire, nazize guhitamo nabi.”

Ibi bikaba bisa n’iby’uwitwa Ntamitondero Jean de Dieu nawe wafunzwe umwaka w’igifungo azira gucuruza Kanyanga mu murenge wa Shangasha , akarere ka Gicumbi, nyamara ubu akaba akataje mu buhinzi bw’ibinyomoro, aho asarura ibiro 210 ku mwero bivamo amafaranga 400,000.

-6154.jpg

Ibiyobyabwenge bikomeje gufatwa kubwinshi

Gicumbi ikaba ifatwa nka tumwe mu duce turimo Kanyanga ariko ingamba zikaba zarafashwe ngo ibyo bikorwa bihashywe.

Kuri ibi, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje agira ati:” Abaturage bishyiriyeho ingamba zitandukanye nk’amatsinda yo kurwanya Kanyanga ndetse n’amahuriro atandukanye arwanya ibyaha, akaba yunganira inzego zishinzwe umutekano mu guhangana n’abacuruzi n’abanywi b’ibiyobyabwenge byumwihariko Kanyanga.”

CSP Ndayambaje agira ati:” Twashoboye gusenya inzengero zayo kandi ku bufatanye n’abaturage, duhana amakuru ku buryo ibikorwa by’abayitunda bayambutsa umupaka, ibyinshi biburizwamo.”

Avuga ko yizera ko Kanyanga izacika mu gihe gito ariko akanibutsa abaturage gukomeza ubufatanye.

Polisi ndetse n’abashinzwe ubuzima mu nzego zitandukanye bahora baburira abaturage banywa Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe kubireka kuko bitangiza ubuzima bwabo gusa ahubwo binabakururira ubukene.

RNP

2017-03-22
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Editorial 02 Sep 2021
Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Editorial 07 Aug 2017
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Editorial 23 Oct 2023
Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Editorial 20 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika
INKURU NYAMUKURU

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

Editorial 22 Oct 2019
INTUMWA DR. PAUL GITWAZA ITI: “ABANYAFURIKA DUKENEYE GUHUMUKA TUKAVA MU GUSABIRIZA”
Mu Mahanga

INTUMWA DR. PAUL GITWAZA ITI: “ABANYAFURIKA DUKENEYE GUHUMUKA TUKAVA MU GUSABIRIZA”

Editorial 26 Jul 2016
Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Editorial 16 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru