Ubwo yagezaga ijambo ku Ihuriro ry’Abanyamerica n’Abanya-israel «American Israel Public Affairs Committee/AIPAC» rikorera ubuvugizi Israel kuri America n’ibindi bihugu, Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Israel, ndetse anasaba isi kwunga ubumwe mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo abayirokotse bizere ko batekanye bya nyabyo.
Perezida Paul Kagame wabaye Perezida wa mbere wo muri Africa wavugiye ijambo muri iyi nama y’Abanya-Israel n’abakunzi ba Israel (AIPAC) kuva yatangira mu 1951.
Perezida Kagame yahamirije abayitabiriye ko nta gushidikanya, u Rwanda ari inshuti ya Israel bisangiye amateka ya Jenoside.
Yavuze ko impamvu y’ubu bucuti ari uko ibihugu byombi byagaragaje ko uko nta mahano yagwirira ikiremwamuntu ngo cye kubyutsa umutwe ngo cyongere kijye imbere.
Yagize ati “Kurokoka no kwongera kwiyubaka kw’ibihugu byacu byombi birahamya uku kuri.”
Uwarokotse Jenoside yo mu Rwanda
Perezida Kagame kandi yavuze ko abarokotse Jenoside batakwizera ko umutekano wabo wuzuye mu gihe ku isi hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Umutekano w’abantu bahoze bashakishwa kugira ngo barimburwe ntabwo ushobora kuba uw’umubiri gusa, kugeza ubwo ingengabitekerezo zose zituma abicanyi bumva ko kwica ari igikorwa cyo gukunda igihugu/ubutwari zitsinzwe, isi yacu ntabwo itekanye kuri twe cyangwa ku wundi uwo ariwe wese.”
Yongeraho ati “Twese hamwe n’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe za America, tugomba guhamagarira isi kuvugurura no kwunga ubumwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gutesha agaciro abazize Jenoside.”
Perezida Kagame yavuze ko Israel ifite uburenganzira bwo kubaho no gutera imbere nk’umunyamuryango w’umuryango mpuzamahanga kandi ntibigaragare nk’aho ari ukwica uburenganzira bw’abandi bantu.
Yanashimiye umusaruro wavuye mu biganiro Israel yagiranye n’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Africa, avuga ko byafunguye andi mahirwe mu mikoranire, ndetse asaba ko impande zombi zakomeza gukorana muri byinshi.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku mubano wa Israel na Leta Zunze Ubumwe za America na Africa avuga ko impande zose zifite ibyo zakungukira mu mikoranire, gusa asaba ko buri ruhande rwajya rubona urundi nk’umufatanyabikorwa kuko aribwo imikoranire itanga umusaruro.
Kagame kandi yongera kunenga uburyo ibihugu bikomeye rimwe na rimwe usanga byiha guha amabwiriza ibihugu bito no kubitekegeka icyo gukora bitabigishije inama ngo birebe niba bibabereye.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Muri Nyakanga 2016, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasuye u Rwanda n’ibindi bihugu bya Africa, mu rwego rwo kwagura umubano.
Source : Umuseke