Mu gihe muri Kanama uyu mwaka mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika, undi munyarwanda yatangaje ko azahatanira uwo mwanya. Uwo ni uwahoze ari Depite Mbanda Jean Daniel. Yabaye umudepite mu nteko nshingamategeko kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu w’1999.
Uyu Mbanda Jean Daniel umaze imyaka igera kuri 15 mu buhungiro yari umudepite w’Ishyaka PSD (Parti Social Démocrate), Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage.
Bimwe mu byaranze Mbanda Jean Daniel
Muri 2014, Mbanda yiyamarije kuyobora FERWAFA birangira atsinzwe na Nzamwita Vincent de Gaule unakiyiyobora ubu. Mu majwi 38 y’abatoye, Nzamwita de Gaule yagize amajwi 19, yakurikiwe na Ntagungira Celestin wagize 13, Munyandamutsa Augustin yagize amajwi 3 naho Mbanda Jean na Raoul Ngenzi Gisanura buri wese agira ijwi rimwe rimwe.
Mbere gato ya jenoside, Mbanda yari Perezida w’Ishyirahamwe ryabakora Taxi Minibus ryitwaga“APROTAM”. Banyiri ayo mataxi baje kwigira inama yo kujya batumiza piece de rechange z’imodoka Dubai, igihe rero habaga jenoside 1994,container yarimo izo pieces de rechange yari igeze Dar-es Salaam, Mbanda yumvise ko indege ya Habyarimana yaguye, yihutiye kujya Tanzania-Dar-es salaam, ya container ayirira munzira itaragera I Kigali.
Nyuma y’aho igihugu kibohorejwe abanyamuryango ba APROTAM baje kwitabaza ubutabera, icyaha gihama Mbanda Jean, arafatwa arafungwa, ariko mugihe yari afunze akajya yikoma Leta.
Mbanda Jean Daniel
Mbanda wabaye Depite ku itike y’ishyaka PSD yari amaze kwirukanwa mu budepite kubera gukurura amacakubiri no guca ibice mubadepite, ariko we akavuga ko yazize ibaruwa yandikiye inteko ishingamategeko ku kibazo cy’indishyi z’abacitse ku icumu.
Yari amaze igihe kinini, ijwi rye ritumvikana nka mbere mu bikorwa bya politiki.
Asobanura ko icyo gihe cyamubereye umwanya wo kongera kwitegereza, gutekereza, gushishoza, no kugena uburyo bushya bwo gukora politiki. We n’abo babyumva kimwe, batekereje gushinga ishyaka rishya, babanza kuryita « Isibo y’Amahoro », cyakora nyuma basanga izina ryakumvikana neza kurushaho ari « Inzira y’Amahoro ». Mbanda avuga ko iri shyaka rizatangira ibikorwa ku mugaragaro mu mwaka w’2020.
Asobanura ko asanga amatora y’uyu mwaka afite uburemere bukomeye, ku buryo yiyemeje kuyitabira yiyamamaza kugira ngo abagaragarize umushinga wa politiki afite, nibumva ubanogeye bamutorere kuba Perezida wa Repupubulika.
Mbanda Jean Daniel abaye uwa kane nyuma ya Habineza Frank (Green party), Nahimana Thomas (Ishema party) na Mpayimana Philippe (Umukandida wigenga) uvuze ko ashaka kuziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika w’u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama 2017.
Cyiza D.