Perezida Donald Trump kuri uyu wa Kabiri byari biteganijwe ko asinya itegeko rihindura ibintu byinshi mubirigize. Iri tegeko ryasinywe na Obama ryategekaga ko inganda zo muri USA zigabanya ubwinshi bw’ibyuka zohereza mu kirere bigatuma kirushaho gushyuha. Trump ararihindura asinya iryorohereza inganda.
CNN ivuga ko umuvugizi wa Trump yavuze ko guhindura itegeko rigenga uko inganda zohereza ibyuka mu kirere bigamije guha abashoramari uburyo bwo gutangiza inganda nshya bityo abanyamerika bakabona akazi.
Gusinya iri tegeko ngo byerekana ko hari itandukaniro rinini hagati ya Trump na Obama ku byerekeye imicungire y’igabanyuka ry’ibyuka bihumanya ikirere bigatuma gishyuha.
Gushyuha kw’ikirere bigira ingaruka nyinshi ku isi kuko bituma urubura ruba ku mpera z’isi ruyonga bigatuma amazi aba menshi mu Nyanja bityo uturwa tumwe na tumwe tukaba twaratangiye kurengerwa.
Bituma kandi imvura igwa mu buryo budasanzwe mu duce dutandukanye tw’Isi bitewe n’imiterere idasanzwe imiyaga itembera mu kirere hirya no hino ku Isi.
Iyi miyaga hari ubwo ivamo indi ikomeye bita Ouragan isenya amazu, ikateza icyorezo mu bantu.
Umwe mu bategetsi bafatanyije na Trump yabwiye CNN ko USA ifite ubushobozi bwo kwirinda ingaruka z’ikirere kandi igaha n’abakozi bayo imirimo.
Iri tegeko Trump yasinye rizahindura byinshi kuri Politiki yo kubuza inganda mu kohereza ibyuka mu kirere(Clean Power Plant initiative), rizaburizamo kandi izindi ngamba Obama yari yarafashe mu kwirinda gucukura ibikorwamo Petelori n’ibindi bitanga ingufu zikoreshwa mu nganda n’ibindi.
Kuri Trump ngo USA ryose yakora byose, haba guha akazi abanyamerika kandi ikarinda ko abakozi bayo batakaza imirimo.
Hari abamagana ko icyemezo cya Trump bakavuga ko kizateza akaga abaturage ba USA mu bihe biri imbere.
Umwe muri bo ni Tom Steyer uyobora ikigo NexGen Climate. Avuga ko Trump ari kwangiza ibintu abireba atitaye ku ngaruka bizagira.
Ngo abikora agamije guha abashoramari nkawe akazi bityo bagakomeza kwangiza amazi n’ikirere kandi aribyo ubuzima bw’abantu bose bishingiyeho.
Kuva Perezida Donald Trump yatorwa mu Ugushyingo, 2016 hari ibyemezo yafashe bihindura ibyo Obama yari yarafashe muri ibyo icyamenyekanye cyane kikaba ari icyakumiraga abimukira bo mu bihugu bituwe n’Abasilamu.