Imirambo 2 y’abazungu ndetse n’umurambo umwe w’umwirabura yagaragaye kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Werurwe hafi y’Umugezi wa Moyo, muri Kasai yo Hagati nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Congo. Ni mu gihe hari hashize iminsi impuguke 2 z’Umuryango w’Abibumbye, Micheal sharp na zaida catalan baburiwe irengero hafi y’uwo mugezi ubwo hari kuwa 12 Werurwe. Ubu hari gukorwa ibizamini ngo harebwe ko iyo mirambo ari iy’izo mpuguke n’umukongomani wari ubaherekeje.
Kuri uyu wa kabiri, itariki 28 Werurwe nibwo umuvugizi wa leta ya Congo, Lambert Mende yatangaje iboneka ry’iyi mirambo, aho yavuze ko umukuru w’igipolisi muri Kananga yabagejejeho raporo mu ijoro ryakeye y’uko habonetse imirambo 2 y’abazungu n’undi w’umwirabura hafi y’Umugezi wa moyo.
Ngo aha ni naho aba bazungu bari baburiye kuwa 12 Werurwe bari kumwe n’abakongomani bane bari babaherekeje. Muri aba hakaba harimo umusemuzi witwa betu tshintela, Isaac kabuayi, wari umumotari n’abandi bamotari 2 batamenyekanye amazina nk’uko bitangazwa na Human Rights Watch.
Mbere y’uko aya makuru atangazwa, se wa Micheal Sharp witwa John Sharp, yari yatanze ubutumwa abunyujije kuri facebook avuga ko bakiriye amakuru y’uko habonetse imirambo 2 . Yanavugaga ko iyo mirambo ari iy’umugabo n’umugore.
Iyi nkuru dukesha Jeune afrique iravuga ko hari ibyago byinshi by’uko iyo mirambo yaba ari iy’impuguke za Loni zari zabuze, hakaba hagiye gupimwa DNA ngo hemezwe imyirondoro yabo. Ni mu gihe ariko ku rundi ruhande umuvugizi wa leta ya Congo avuga ko nta wundi munyamahanga wigeze aburira muri ibyo bice usibye aba.
Umuvugizi wa leta ya Congo kandi yavuze ko iyo mirambo yavumbuwe n’abapolisi, yongeraho ko kugeza ubwo yatangazaga ibi atari yamenya niba iyo mirambo y’abo bantu igaragaza ko bakorewe iyicarubozo.