Ibi n’ibyatangajwe m’Ubushakashatsi bwakozwe n’ Ihuriro rishinzwe ubugenzuzi ry’Inama y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga (ICGLR).
ICGLR iragaragaza ko u Rwanda na Uganda nta ruhare naruto ibihugu byombi byagize mu gufasha M23 mu kugaba ibitero muri RDC guhera mu Gushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare 2017.
Ibyo ICGLR itangaza ibi, ivuga ko ari ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuva kuwa 07 kugeza kuwa 18 Gashyantare mu Rwanda, muri Uganda ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ngo ubu bushakashatsi bukaba bwari bushingiye ku buhamya bw’abahoze mu mutwe wa M23 bafatiwe muri Rutshuru bakaba bamwe barahawe ubuhungiro mu Rwanda abandi muri Uganda.
Ubu bushakashatsi buremeza ko abarwanyi ba M23 bari ku butaka bwa Congo kuva mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare nk’uko amakuru ava mu gisirikare cya congo kuri raporo y’iri huriro avuga.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru, igaruka kuri ubu bushakashatsi yatangaje ko nta bufasha bw’ibikoresho bw’u Rwanda cyangwa Uganda kuri izi nyeshyamba na n’ubu zicumbikiwe ku butaka bw’ibi bihugu byombi bwaba bwarateye izi nyeshyamba.
Ibikoresho bya gisirikare nk’amasasu n’imbunda, ngo abahoze muri M23 baba barifashishaga ahantu hatandukanye bagiye bahisha intwaro basize muri Rutshuru kubw’ibyo ngo ibihugu by’u Rwanda cyangwa Uganda hakaba nta bufasha buzwi byahaye aba barwanyi. Iyo raporo ariko itunga agatoki ibi bihugu ibishinja kuba byarahumirije kuri uko kongera kwinjira muri Congo mu bwihisho kw’abahoze muri M23.
Nk’uko amakuru akomeza ava mu gisirikare cya Congo avuga, ngo imyanzuro y’iperereza ryakozwe n’akanama ka ICGLR iri muri raporo y’ibanga yo kuwa 27 Gashyantare iremeza ko M23 yinjiye muri Congo mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare muri Teritwari ya Rutshuru.
Ku ruhande rwabo, abayobozi ba M23 babwiye impuguke za ICGLR ko niba hari abari abarwanyi babo bagerageje gusubira muri Congo bihishe ari ukubera ko Guverinoma ya Congo itubahirije amasezerano ya Nairoibi yashyizweho umukono mu Ukuboza 2013, yatumye uyu mutwe wemera gushyira hasi intwaro.
Muri ayo masezerano hakaba hari harimo guha imbabazi abahoze ari inyeshyamba, gufungura imfungwa, guhindura M23 ishyaka rya politiki no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi no kwinjiza ababishaka mu gisirikare cy’igihugu. ICGLR ikaba isaba ko ayo masezerano yashyirwa mu bikorwa nk’uko \Radio Okapi ikomeza ibivuga.
Umugaba mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga n’abamurinda
Hagati aho, Uwahoze ari umugaba mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga wabuze aho yari acumbitse I Kampala kuva kuwa 14 Mutarama, na n’ubu ntiharamenyekana aho aherereye.
Amakuru ava mu gisirikare cya Congo akaba avuga ko ashobora kuba akiri ku butaka bwa Congo nk’uko na none ngo raporo ya ICGLR ikomeza ivuga mu myanzuro yayo.