Uwimana Athanasie, umufasha wa Gen Nsabimana Deaogratias bahimbaga Castal yatangarije Artiges Guy umugenzacyaha i Bruxelles taliki 30/06/1994 ko mbere yo guhamagarwa ngo aherekeze Perezida Habyarimana mu mishyikirano y’amahoro yagombaga gusinyirwa Arusha umugabo we yari ahangayikishijwe n’ikintu gishobora guturika bigatuma intambara yongera kwegura.
Uwimana avuga ko urebye ukuntu imitwe myinshi yakusanyaga intwaro, n’ukuntu abanyapolitiki batumvikanaga n’uburyo umugabo we yategujwe igitaraganya ku wa 05/04/1994 ko agomba guherekeza Perezida i Dar- Es- Salam taliki 06/04/94 byamuteye impungenge bitewe no kutumva impamvu y’urwo rugendo.
Uwimana Athanasie yavuze ko yari yarabwiwe n’umufasha we ko hari abantu bazatsembwa, nubwo ngo atamubwiye urutonde, yahoraga amusaba kwitegura igihe cyose, akavuga ko ukwicwa kwa Gatabazi kwari kugiye kuba nk’imbarutso y’ubwicanyi bwari bwarateguwe ariko Gen Nsabimana arabihagarika.
Umufasha wa Gen Nsabimana yavuze ko iraswa ry’indege yari twaye Perezida Habyarimana n’abari kumwe nawe yabimenyeshejwe taliki 06/04/1994 saa mbiri na mirongo ine, taliki ya 7/4/1994 nyuma ya saa sita ajya kureba umurambo w’umugabo we ngo umufasha wa Perezida Habyarimana yamubwiye ko ibyabaye byagombaga kuba.
Agatha Kanziga yabwiye umugore wa Gen. Nsabimana ko” ibyabaye byagombaga kuba”.
Umuryango w’Agathe Habyarimana wishimiraga kwicwa kw’Abatutsi muri Jenoside
Nk’uko abakobwa ba Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana babitangarije Ababiligi abakoraga iperereza ry’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ngo Agathe Habyarimana n’umuryango we bashimishwaga n’amakuru y’iyicwa ry’Abatutsi mu gihe cya Jenoside.
Uwanyigira Jeanne na Uwimbabazi Marie Claire bavuga ko nyuma y’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana n’abari bayirimo bagiye Kanombe kureba umurambo wa se taliki ya 07/Mata 1994 ahagana mu ma saa moya y’igitondo batwawe n’abasirikali bari mu barindaga Perezida.
Kwa Habyarimana i Kanombe
Indege Falcon 50 yari iya Perezida Habyarimana
Ibisigazwa by’Indege ya Habyarimana
Iperereza ryakozwe na Poux na Marc Trevedic ryagaragaje ko indege yarashwe n’abahezanguni bo muri Leta ya Habyarimana batifuzaga gusangira ubutegetsi
Gen Nsabimana Deogratias wari umugaba mukuru w’Inzirabwoba
Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko basanze imirambo 7 harimo n’uwase iri ukwabo, naho iy’abapilote b’Abafaransa iri ukwayo n’iy’abarundi bakavuga ko imbere y’inzu hari Abafaransa 4 bavugaga ko indege yahanuwe n’isasu ryo mu bwoko bwa stinger.
Bavuga ko igihe bari batangiye gusenga umugore wa Habyarimana yasabye ko Interahamwe zafashwa mu kwikiza umwanzi kandi ingabo z’u Rwanda zikegura intwaro, Godeliva mushiki wa Perezida wari umubikira avuga ko Abatutsi bose bakwiye kwicwa.
Uwimbabazi Claire mu buhamya bwe avuga ko ari kumwe n’abasirikare 138 muri camp Kigali taliki ya 08 Mata 1994 bamweretse aho Ababirigi biciwe iruhande rw’inzu hafi y’umuryango naho Uwanyigira Jeanne abasirikali bamubwira ko bariya basilikali b’Ababirigi bari bakwiye kwicwa aho kugirango bazacirwe urubanza.
Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko italiki 07 Mata abagize umuryango wa Perezida Habyarimana bari bamaze kuhagera harimo n’abihaye Imana, ngo barishimaga iyo umwe mubo bita abanzi bicwaga, cyane cyane ngo amakuru yatangwaga n’abarindaga Perezida kandi bakigamba, ku bw’ubwo bwicanyi.
Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko ubwo bari baherekeje umurambo wa se mu buruhukiro bwo kwa muganga (morgue) i Kanombe, umuganga witwa Baransalitse yavuze ko umurambo wa Minisitiri w’intebe Agata wo ushyirwa ahandi ukwawo naho Jean Juc Habyarimana ababwira ko yari agiye gushota umupira kuri Agata ariko ntiyabikora bareba.
Abari kwa Perezida Habyarimana bavuga ko Mobutu yaba yaramenyesheje umugore wa Habyarimana iby’iryo hanurwa ry’indege, mbere gato, ariko ntaburire umugabo we.