Umugabo wemeye gukorera ku binyoma by’umupasiteri ni we witabye Imana nyuma yo guhabwa amafaranga akaryama mu isanduku y’abapfu nk’uwapfuye, gahunda ari iyo gusengerwa akabyuka nk’uzutse.
Emmanuel Esezobor, pasiteri wo mu mujyi wa Abuja muri Nigeria yagiye inama n’umucuruzi wari usanzwe azwi muri uwo mujyi, pasiteri amuha ibihumbi 500 by’ama Naira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria), yamubwiye kuryama mu isanduku afite gahunda yo kuza kumusengera imbere y’imbaga nyuma akitsamura bigatangazwa ko ari ibitangaza bidasanzwe ko azutse.
Ikinyamakuru refletafrique, gitangaza ko uyu mugabo yabuze umwuka arabyimba kugera aho yendaga guturika, yitaba Imana Pasiteri ataragera ku ntego ye yo kumubyutsa nk’uzutse, barebye basanga yapfuye.
Umugore wa nyakwigendera ni we wemeje amakuru avuga ko yari gahunda yapanzwe, akababazwa nuko umugabo we yayiguyemo ataragera ku ntego yari yiyemeje.
Emmanuel Esezobor ni pasiteri w’itorero “Firehouse Church” ni itorero rifite abayoboke benshi cyane mu mujyi wa Abija, afatanyije n’umugore we bakaba barafashije iri torero kugira imbaraga mu gihugu biturutse ku bitangaza byahakorwaga n’ibisubizo bamwe bahaboneraga.