• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abandi batanu bafunzwe bakekwaho kunyereza mudasobwa zigenewe abanyeshuri

Abandi batanu bafunzwe bakekwaho kunyereza mudasobwa zigenewe abanyeshuri

Ubwanditsi 12 Apr 2017 Mu Rwanda

Abantu batanu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho, mu karere ka Nyaruguru bakekwaho inyerezwa rya mudasobwa eshatu zirimo ebyiri zigenewe abanyeshuri muri gahunda ya Mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) n’indi imwe isanzwe (Laptop) by’Urwunge rw’amashuri rwa Munini.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko kugeza ubu abafunzwe bakekwaho iki cyaha ari: Sebagabo Vincent wayoboraga iri shuri , uwari uribereye Umucungamari witwa Ndabakuranye Bonaventure, uwahigishaga witwa Nyangezi Bertin, uwari ushinzwe Ikoranabuhanga muri iki Kigo cy’ishuri witwa Uwiringiyimana Claude na Habarurema Apiane wari ushinzwe amasomo muri iri shuri.

CIP Hakizimana yagize ati,”Aba batanu bafashwe ku wa 10 Mata uyu mwaka biturutse ku makuru yatanzwe n’Umuyobozi mushya w’iri shuri nyuma yo kugenzura agasanga muri mudasobwa zigaragara mu mpapuro z’ihererekanyabubasha haburamo eshatu.”

Yakomeje agira ati,”Mu ihererekanyabubasha byagaragaye ko iki Kigo cy’ishuri gifite Mudasobwa 518 zigenewe abanyeshuri; ariko Umuyobozi wacyo mushya asuzumye asanga haburamo ebyiri. Byagaragaye kandi ko iri shuri rifite mudasobwa zisanzwe (Laptops) 11, ariko nyuma y’igenzura haboneka 10. Umuyobozi mushya waryo amaze kubura izo mudasobwa eshatu yabimenyesheje inzego zibishinzwe zirimo Polisi y’u Rwanda yafashe ikanafunga aba batanu bakekwaho kuzinyereza.”

CIP Hakizimana yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bagize uruhare mu inyerezwa ry’izo mudasobwa, ndetse banafatwe.

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Aba batanu bakurikira abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu 12 bafungiwe mu turere twa Rwamagana na Gatsibo bakekwaho kunyereza Mudasobwa zagenewe abana zigera kuri 384.

-6295.jpg

Mu Ntara y’i Burasirazuba hamaze kubura mudasobwa zigenewe abana zisaga 1000 mu gihe izisaga 500 zimaze kubura mu turere umunani tw’Intara y’Amajyepfo.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje iperereza ku byaha bikorwa muri gahunda zitandukanye za Leta zigamijwe iterambere ry’abaturage zivugwamo imicungire mibi zirimo iya Mudasobwa imwe ku mwana, Gira Inka na VUP.

2017-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahakanye kubangamira iperereza rya Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo

U Rwanda rwahakanye kubangamira iperereza rya Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ubwanditsi 11 May 2021
Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Ubwanditsi 28 Jun 2025
U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo

U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo

RUSHYASHYA 26 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

EU igiye guhagarika inkunga yageneraga abasirikare b’u Burundi bari muri Somalia
Mu Rwanda

EU igiye guhagarika inkunga yageneraga abasirikare b’u Burundi bari muri Somalia

Ubwanditsi 31 Mar 2016
Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]
ITOHOZA

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 29 May 2017
Uko umwe mubaterankunga b’ imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda yatumiwe mu cyiswe DreamWeek, gutanga ibiganiro bihakana Jenoside
INKURU NYAMUKURU

Uko umwe mubaterankunga b’ imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda yatumiwe mu cyiswe DreamWeek, gutanga ibiganiro bihakana Jenoside

Ubwanditsi 05 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru