Urukiko mu mujyi wa Kampala, Buganda Road Magistrate’s Court, rwangiye kurekurwa by’agateganyo umugore ukurikiranyweho ibyaha birimo kuba yarise ikibuno Perezida Yoweri Museveni w’igihugu cye cya Uganda.
Stella Nyanzi, umaze igihe yibasiye ubutegetsi bwa Perezida Museveni na famiye ye, yatawe muri yombi tariki zirindwi z’uku kwezi afungirwa kuri stasiyo ya Polisi ya Kira aza gushyikirizwa urukiko, nyuma y’amakuru yari yacicikanye yuko yari yaraburiwe irengero.
Muri aya mezi ane ashize uyu mugore, Stella Nyanzi, yari amaze kuba icyamamare kubera amagambo y’urukozasoni yakoreshaga atuka ubutegetsi bwa Museveni cyane umugore we, Jannete Museveni. Nubwo Dr. Stella yari amaze igihe akoresha amagambo atameshe mu kugaragaza yuko ubutegetsi buriho muri Uganda nta butegetsi burimo, byaje gukaza umurego tariki 3 Werurwe 2017 ahagaritswe kuri kaminuza ya Makerere aho yakoraga akazi k’ubushakashatsi ( research fellow) !
Ishami ry’iyo kaminuza rishinzwe ubushakashatsi (Research Department) rimwirukanye ku mirimo ngo kubera imyitwarire idahwitse, nibwo ubwamamare mu mafiti bwa Stella bwageze kuri beshi. Nyuma yo kwirukanwa kuri iyo kaminuza ya Makerere, yahawe ighe cyo gukura ibyitwa ibye mu biro, agatanga infunguzo. Igihe cyararenze ubuyobozi buza kumusohora ku ngufu, nawe ahengera abanyamakuru bahageze asohoka yiyambura ubusa.
Iyirukanwa rya Stella muri Makerere ryakomotse ku bitutsi yahoraga atuka Minisitiri w’ubulezi, Jannete Museveni,guhera tariki 15 Gashyantare uyu mwaka. Kuri iyo tariki Minisitiri Jannete Museveni yari mu nteko nshingamategeko aho yabajijwe ibibazo bitandukanye. Muri ibyo bibazo harimo icyo kumenya impamvu abana w’abakobwa mu mashuli badahabwa ku buntu twa dupfuko bambara igihe bari mu mihango (sanitary pads/cotex) kandi byari mu mihigo ya Perezida Museveni, igihe yiyamamazaga umwaka ushize. Minisitiri Jannete yashubije yuko guverinoma itarabona amafaranga yo kuba babasha gutanga utwo dukoresho ku buntu.
Aha rero niho Dr. Stella, wari usanzwe avuga nabi Minisitiri unafite kaminuza ya Makerere mu nshingano ze, yakajije umurego wo kugenda avuga nabi Jannete akoresheje amagambo yurukozasoni !
Stella yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ati Jannete ni umu mama ki wakwemera yuko abakobwa be batajya mu ishuri ngo ni uko ari abakene batabona ibyo bakoresha bari mu mihango ngo bibe byabarinda isoni bashobora gukorwa nazo amaraso yo mu mihango aramutse yanduje imyenda yabo y’ishuli ? Ati Jannete ni mugore ki, uryamana n’umugabo (Museveni) ubona amafaranga yo kugura ama miliyoni y’amasasu, ama miliyari ya ruswa n’impapuro zitabarika zo kwiba amajwi mu gihe cy’amatora, ntabe yamubwira ngo atange amafaranga yakoreshwa kugura udukoresho tw’abo banyeshuli bari mu mihango ? Ati uyu ntabwo ari umu Mama ahubwo ni Jannete gusa !
Stella yanahamagariye umugore cyangwa umukobwa wabishobora, akazahengera ari mu mihango agasura umugore wa Museveni nta pad/cotex yambaye hanyuma asige amwandurije intebe !
Dr Stella Nyanzi
Abantu benshi bumvise yuko Sella yafunzwe baketse yuko ari ayo magambo atameshe yakomeje gusunikira Jannete, bikabatangaza kuko uwo mugore wa Museveni yari yaratangaje yuko n’ubwo atazi igituma Nyanzi amwibasira ariko we yamubabariye. Ejo rero nibwo ubushinjacyaha bwatangaje yuko nta kindi akurikiranyweho uretse kwita Perezida Museveni ikibuno (pair of buttocks), ngo akaba yarabikoreye mu karere ka Kampala tariki 28 Mutarama uyu mwaka! Nk’uko amategeko ya Uganda abiteganya icyo cyaha kimuhamye, Stella Nyanzi yahanishwa igifungo kigera ku myaka itanu ! Iri tegeko riri mu ngingo y’imikoreshereze mibi ya kompyuta (computer misuse Act 2011).
Kayumba Casmiry