Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 rishyira kuwa Gatandatu tariki 15 Mata 2017, banki y’abaturage ya Kabuga iherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatewe n’abajura bayiba amamiliyoni menshi ariko uburyo ubwo bujura bwakozwemo byabereye abaturage benshi amayobera.
Bamwe mu baturage baturiye banki y’abaturage ya Kabuga baganiriye n’Itangazamakuru, bavuga ko batunguwe no kumva mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bivugwa ko iyi banki yibwe nyamara yari ifite abazamu bakaba batigeze banavuza induru ngo batabaze abaturage. Umwe muri aba unafite konti muri iyi banki, avuga ko ari amayobera, akavuga ko hari igishobora kuba kibyihishe inyuma.
Umwe mu bakozi ba banki y’abaturage ya Kabuga, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Itangazamakuru ko amafaranga yibwe abarirwa mu mamiliyoni menshi n’ubwo kugeza ubu umubare nyawo utaremezwa.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, ashimangira ko ubu bujura bwabayeho ariko avuga ko ingano y’amafaranga yibwe itaramenyekana kuko iperereza rya Polisi ryatangiye ngo hatahurwe amakuru yose ajyanye n’ibyabaye.
SP Hitayezu avuga ko abajura baciye mu idirishya rya banki, bakica ibyuma byo muri iryo dirishya (grillages) hanyuma bakinjiramo imbere bakamena umutamenwa (coffre fort) ubundi bakibamo amafaranga ataramenyekana umubare kugeza ubu. Uyu muvugizi wa Polisi kandi avuga ko ubu bujura bwabaye ninjoro ariko bukamenyekana mu gitondo.
Mu gihe abaturage bibaza uburyo banki ifite abarinzi yibwe ninjoro bikamenyekana mu gitondo, SP Hitayezu Emmanuel asobanura ko abajura baciye ku ruhande rw’inyuma mu gihe abazamu basanzwe barinda iyi banki bo bari ku rundi ruhande rw’imbere.
SP Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali