Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi iratangaza ko yamaze kwemerera ku mugaragaro ishyirahamwe ry’abahutu ryo mu muryango w’Abahanza ryashinzwe ku gitekerezo cya Perezida Nkurunziza ndetse nawe akaba umuyoboke w’iri shyirahamwe.
Iri shyirahamwe ryiswa AWA ( Abahanza World Association) ryemewe ku mugaragaro muri uku kwezi kwa kane rikaba rihuriweho n’abahutu bo mu bwoko bw’Abahanza nk’uko byari byifujwe na Perezida Nkurunziza ubwo yatangaga iki gitekerezo.
Radio Publique Africain (RPA) ivuga ko iri shyirahamwe ryashingiwe mu kabari ka Col. Nyamugaruka, ukuriye umutwe ushinzwe kurinda inzego za leta, ahitwa Vyerwa muri Komini Mwumba ho mu Ntara ya Ngozi. Abasirikare bakuru n’abapolisi ndetse n’abayobozi b’ishyaka CNDD-FDD, bose bava mu bwoko bw’Abahanza bari bitabiriye inama yashinze iri shyirahamwe.
Umwe mu bitabiriye iyi nama yabaye muri gashyantare 2017 yagize ati“Twari abantu 500 bo mu bwoko bw’Abahanza tugirango tumenyane tunagarure icyubahiro n’ubunyangamugayo by’abakurambere bacu”.
Nyuma y’amezi abiri, nibwo ishyirahamwe Abahanza World Association (AWA) ryemewe ku mugaragaro na minisitiri Pascal Barandagiye mu iteka rya minisitiri 530/594 ryo kuwa 04 Mata 2017.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko iri ari ryo shyirahamwe rya mbere rishingiye ku bwoko ryemewe mu Burundi, aho muri iyo nama yo muri Vyerwa, perezida Nkurunziza wavukiye muri ako gace, yagaragaje ko afite ubushake bwo gukomeza ubwo bwoko bwabo.
Icyo gihe Perezida Nkurunziza yagize ati “Amateka y’amoko ni ingenzi cyane, ndifuza ko uhereye mu mwaka utaha tuzatangira kwigisha aya mateka yasenywe n’abanzi bacu. Ndavuga ubwoko bw’Abahanza n’Abajiji bakoraga ibwami. Aho kwibanda ku moko twategetswe n’umukoloni, twibande ku moko yacu dusubire ku muco wacu n’ishema ryacu.”
Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza