• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Editorial 01 May 2017 Mu Rwanda

Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka abantu muri Nigeria bashushe nk’abiruhutsa ko Perezida wabo ari amahoro ariko ubu ibintu bitangiye gusubira irudubi kuko witegereje neza usanga uwo mugabo akiri umukandida w’urupfu !

Impungenge abaturage bari bafite, ariko nyuma zikaza kugabanuka, zari iz’uko Perezida Muhammadu Buhari yagiye kwivuza mu Bwongereza tariki 19 Mutarama uyu mwaka, amarayo amezi abiri kandi byari biteganyijwe yuko yari kumarayo iminsi 10 gusa !

Icyo gihe nta makuru nyayo yatangagwa ngo agaragaze impamvu nyakuri Perezida yari akomeje gutinda kugaruka mu gihugu, cyangwa ngo banabwirwe neza uko yari amerewe n’ubwo burwayi bwe butazwi ubwo ari bwo !

Ibi rero byatumye amakuru n’impuha, ku bijyanye n’aho ubuzima bwa Perezida Buhari buhagaze byivanga, bamwe bakiyumvisha yuko atari gushobora kugaruka ari muzima ariko tariki 10 Werurwe agaruka ari muzima benshi bashusha nk’abatuza !

-6446.jpg

Nubwo Perezida Buhari agarutse atakomeje kuboneka mu ruhame ariko byavugagwa yuko yari yarasubiye ku mirimo ye y’umukuru w’igihugu yari yarasigiye Visi Perezida, Yemi Osinbajo, igihe yajyaga kwivuza mu Bwongereza.

N’aho Buhari agarukiye imirimo myinshi yakomeje gukorwa na Visi Perezida ariko nibura ntasibe mu nama y’abaminisitiri iba kuwa gatatu wa buri cyumweru. Ubu ariko Buhari amaze gusiba izo nama incuro ebyiri, zikayoborwa na Visi Perezida nk’uko yabikoraga Buhari akirwariye hanze y’igihugu.

Igihe Buhari yagarukaga ava mu Bwongereza abaturage bishyizemo agatima yuko Perezida wabo ntacyo akibaye kuko bageragezaga nibura kumwumva avuga ariko ubu ntabwo icyumvikana agira icyo avuga.

Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Lai Mohammed, yabwiye abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize yuko Perezida atitabiriye inama y’abaminisitiri y’icyo cyumweru ngo kuko aruhukiye mu rugo.

Aya magambo ya Lai yaje akurikiye itangazo ry’umuvugizi w’ibiro bya Perezida, Garba Shehu, ryavugaga yuko Perezida akora akazi ke n’ubwo agakorera mu rugo. Ngo muri urwo rugo rwe harimo buri cyangombwa cyose gikenerwa muri biro (ofisi).

Perezida wa Repubulika ariko uhitamo gukorera mu rugo aho kujya ahagaragara ni ikibazo, cyane asanzwe anirwariye. Ibi rero ntabwo byabura kongera guhangayikisha abaturage ba Nigeria yuko umunsi uwo ariwo wose bakumva itangazo rimubika, cyane yuko ataba ariwe mukuru wabo w’igihugu wa mbere waba upfuye mu buryo busa nk’ubwo.

Mu ntangiriro za 2010 uwari Perezida wa Nigeria icyo gihe, Umaru Musa Yar’Adua, yararwaye ajya kwivuriza muri Saudi Arabia atindayo cyane bituma abantu bahwihwisa yuko ashobora kuba yaraguye mu bitaro bigacecekwa. Nyuma y’amezi hafi abiri (tariki 2/05/2010) ariko Yar’Adua yagarutse mu gihugu, abantu batangarizwa yuko yahitiye iwe kuba aruhukiyeyo. Nyuma y’iminsi itatu bongera gutangarizwa yuko yapfuye !

Abantu rero kugira impungenge zuko Buhari ashobora gupfa urwa Yar’Adua byaba atari ugutinya ishyamba ahubwo ari ugutinya icyo bahuriyemo. Imirwarire n’imirwarize y’abo bagabo bombi ni imwe, Yar’Adua apfa muri Gicurasi none indi Gicurasi yageze Buhari akirwaye kwakundi !

Perezida Buhari ubu aramutse apfuye ntabwo yaba ari uwa kabiri waba asize atarangije manda ye kuko kuva Nigeria yabona ubwigenge imaze gutakaza abakuru b’igihugu batanu bakiri ku butegetsi.

Abo ni Abubakar Tafawa Balewa, wari umukuru wa guverinoma (Minisitiri w’intebe) kuva mu 1960 kugeza yishwe mu 1966. Uwa kabiri ni General Murtala Muhamemed wabaye umukuru w’igihugu wa kane Nigeria yari ibonye nyuma y’ubwigenge. Uwo mugabo wari ufite imyaka 37 y’amavuko yishwe mu 1976, amaze amezi arindwi gusa ku butegetsi !

Undi mukuru w’igihugu wapfuye akiri ku butegetsi ni General Sani Abacha wategetse Nigeria kuva mu 1993 kugeza apfuye mu 1998, azize urw’ikirago, nubwo hari amakuru yakwirakwijwe y’uko yazize uburozi bw’indaya ebyiri z’Abahinde !

-6445.jpg

Perezida Muhammadu Buhari

Buhari, benshi bamaze gukuraho icyizere yuko ashobora kurangiza akiri muzima, yatsinze amatora, aba Perezida wa Nigeria muri 2015, yarabiharaniye cyane kuko yari yariyamamaje icuro eshatu zose atsindwa ! Yatsinzwe muri 2003, atsindwa muri 2007, anatsindwa muri 2011.

Yatsinze Perezida Goodluck Jonathan muri 2015 yiyamamaje ku ncuro ya kane, kandi buri uko yiyamamazaga yizezaga abaturage yuko igihugu azagihindura paladizo.

Nyamara abaturage benshi muri Nigeria bahamya yuko nta kintu na gito yari yabagezaho kuva yaba umukuru w’igihugu, ku buryo anapfuye ntawavuga yuko hari ikintu bahombye !

Casmiry Kayumba

2017-05-01
Editorial

IZINDI NKURU

Nyarugenge: Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge

Nyarugenge: Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 26 Mar 2017
Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU

Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU

Editorial 05 May 2017
Bombori bombori muri FDLR

Bombori bombori muri FDLR

Editorial 03 Jun 2016
Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali

Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali

Editorial 16 Mar 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru