• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

Ubwanditsi 16 Jun 2017 Mu Rwanda

Umuryango uwo ariwo wose ushyirwaho kugira ngo uhindure imibereho y’abawugize ngo ibe myiza kurusha uko byakabaye uwo muryango utariho.

Uko niko umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC) washinzwe, ubu ukaba ugizwe n’ibihugu bitandatu bituwe n’abantu basaga miliyoni 100. Uyu muryango, nk’uko bimeze ku yindi nkawo, kugira ngo ubeho unakomere n’uko ugomba kugira abakozi n’amafaranga yo gukoresha.

Ingengo y’imari ya East African Community (EAC), irangirana n’uku kwezi (2016/2017), yari amadolari ya Amerika moliyoni 101.4 naho ingengo y’imari y’uyu mwaka (2017/2018) byemeranyijwe yuko itaziyongeraho n’urumiya (zero increase), nubwo izaba ari amadolari miliyoni 110. Ahanini iyo nyongera izaba iturutse ku munyamuryango mushya, Sudan y’Epfo kuko izatanga umusanzu wa hafi USD miliyoni umunani nk’uko bimeze ku bandi banyamuryango basanzwemo !

EAC guhitamo kutongera amafaranga ateganywa ku ngengo y’imari yayo ntabwo ari uko yasanze ayo bari bateganyije ubushije yari ahagije ngo babe batakwifuza arenzeho. Ntabwo yari ahagije ariko nta n’uguteganya umubare w’amafaranga uzi neza yuko udashobora kubona !

Ubusanzwe ingengo y’imari ya EAC iba itegerejwe guturuka ahantu habiri. Iy’uyu mwaka biteganyijwe yuko miliyoni 57.3 azaturuka mu banyamuryango, naho asigaye akava mu baterankunga. Nyamara abo banyamuryango ntabwo batanga imisanzu yabo neza ku buryo wakwizera yuko amafaranga yose yaboneka cyangwa akabonekera igihe.

Urugero n’uko muri iyi ngengo y’imari igihugu cya Kenya nicyo kimaze kwishyura ayo gisabwa yose. Uganda imaze kwishyuraho 91.5 %, u Rwanda 64.2 %, Tanzania 30.5 %, naho u Burundi ntabwo burishyuraho n’urumiya nk’uko bunafitiye uwo muryango ibirarane by’ubushize bingana na USD 771.037.

Uretse no kuba u Burundi budatanga imisanzu yabwo neza ahubwo bushobora no gutuma uwo muryango ubura n’amafaranga y’imfashanyo yaturukaga ahandi. Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu byu Bulayi (EU) ni umuterankunga w’imena wa EAC ariko ukaba warahagaritse inkunga ku butegetsi b’u Burundi.

EU igerageza uko ishoboye kose kugira ngo inkunga itera ibindi bihugu cyangwa indi miryango zitaba zagera ku butegetsi bwa Nkurunziza mu bundi buryo. EA ubu rero ikaba ifite icyo kibazo ku bunyamabanga bwa EAC, ubu buyobowe na Liberat Mfumukeko ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. EAC iboneka ko yananiwe mu guhuza ubutegetsi mu Burundi n’abatavuga rumwe nabwo ! EU yo yifuza yuko EAC yafatira ibihano ubwo butegetsi mu Burundi ariko yo ntigire icyo ikora !

Amategeko agenga EAC ashingiye kuba ibihugu bigize uyu muryango biwufitemo uburenganzira n’inshingano zingana. Niyo mpamvu ibihugu biwugize bigenda bisimburana ku buyobozibw’inzego nkuru zawo harimo ubunyamabanga bukuru, bwari bufitwe n’u Rwanda muri manda ishize ubu bukaba bufitwe n’u Burundi, kimwe n’u rwego rw’ubuyobozi bw’abakuru b’ibihugu ( Authority) rwari ruyobowe na Pombe Magufuli muri manda ishize ubu rukaba ruyobowe na Yoweri Museveni. N’ubuyobozi bw’inteko nshingamategeko bw’uwo muryango bugenda busimburanwaho nk’uko buri gihugu kiba gifitemo umubare w’abadepite (9) unga n’uwikindi.

Abi rero binavuze yuko buri gihugu kigomba gutanga umusanzu w’ubunyamuryango ungana n’uwibindi (hafi miliyoni 8 z’amadolari) buri mwaka. Iby’uwo musanzu ungana byongewe gusinyirwa n’ibihugu bigize EAC tariki 30 Werurwe uyu mwaka, ariko u Burundi bwanga kubisinyira. Ubutegetsi mu Burundi busanga umubare w’amafaranga atangwa muri EAC wazajya ushingira ku nyungu igihugu kibona muri uwo muryango wigeze kuba ugizwe na Tanzania, Uganda na Kenya mbere yuko u Rwanda n’u Burundi biwinjiramo muri 2007.

-6996.jpg

Ibi byo kujya impaka ku mubare w’amafaranga buri gihugu cyatanga muri EAC ni kimwe mu byashenye iya mbere mu 1978, aho Tanzania yavugaga yuko Kenya yagombaga gutanga imisanzu myinshi ngo kuko ariyo yabonaga inyungu nyinshi kuva mu muryango.

Ikindi nacyo ubona gishobora kuba kidateza imbere EAC ni uburyo n’ayo mafaranga ibona akoreshwamo. Dufatiye ku rugero rw’iyi ngengo y’imari ya 2017/2018 n’uko muri za miliyoni 110.13 z’amadolari ziteganyijwe kuboneka, miliyoni 60.20 azakoreshwa mu bunyamabanga bw’umuryango (secretariat); 18.00 agakoreshwa n’inteko (EALA); naho urukiko rwa EAC rugakoresha amadolari miliyoni 4.14.

Amafaranga ateganywa gukoreshwa mu bikorwa wavuga yuko byapfa kubyara inyungu zifatika ni miliyoni 1.50 zizakoreshwa mu guteza imbere ururimi rw’igiswayire na miliyoni 2.50 zizajya mu bikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Victoria !

Ibi bibazo by’amafaranga EAC ifite, uburyo buke bwo kuyashakisha n’ubukemurampaka butariho birakomeza kugenda byiyongera ku buryo hatagize ingamba zifatwa uyu muryango wazisanga mu mazi abira !

Casmiry Kayumba

2017-06-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire Umuhoza ni  Bagosora Théoneste w’umugore.

Ingabire Victoire Umuhoza ni  Bagosora Théoneste w’umugore.

Ubwanditsi 26 Sep 2022
Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Ubwanditsi 19 Apr 2020
Komisiyo ya AU yabonye  umuyobozi mushya usimbura Dr Zuma

Komisiyo ya AU yabonye umuyobozi mushya usimbura Dr Zuma

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Ubwanditsi 30 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Mahanga

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 15 Jul 2016
BURUNDI :  Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya  Nkurunziza birukanwe burundu  ku ishuri
INKURU NYAMUKURU

BURUNDI : Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya Nkurunziza birukanwe burundu ku ishuri

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru
Amakuru

Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru

Ubwanditsi 05 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru