Umuririmbyi Nina yashyize agira icyo avuga ku makuru yari amaze iminsi acaracara aho bivugwa ko yaba afite umwana yabyaranye n’umuhanzi Mako Nikoshwa wakanyujijeho bigatinda mu myaka ishize.
Nina mbere y’uko atangira kumenyekana nk’umuririmbyi ngo aririmbane na Charly, yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ’Ngutekerezaho’ ya Mako Nikoshwa. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo hatangiraga ibikorwa byo gushaka abahatana Primus Guma Guma Super Star nibwo humvikanye abantu bamwe bashyiraga Nina mu cyiciro cy’abarengeje imyaka 35 yagendeweho mu gutora abahanzi, ku mbuga nkoranyambaga biracicikana ko ari umubyeyi ndetse afitanye umwana na Mako Nikoshwa ariko bombi ntibagira icyo babivugaho.
Mu kiganiro na Radio Isango Star, Nina yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko yaba yarigeze kugirana umubano wihariye na Mako Nikoshwa, bigeze ku cyo kubyarana aratsemba avuga ko ari amakuru y’impuha kuko batigeze banakundana.
Yagize ati “Icyo ni ikiganiro kimaze igihe kinini, ubanza ari wowe muntu wa mbere tugiye kubivugana gutya. Ikintu cya mbere mbanza kubwira abantu ni uko abana ni umugisha uko byagenda kose. Icyo ni kimwe nshaka kugira ngo abantu bibanze bibinjire mu mutwe, abana ni umugisha. Wabyara mbere, wabyara nyuma, wabyara ufite umugabo, wabyara utamufite, abana ni umugisha.”
Yakomeje ati “Icya kabiri mfite abana benshi, abantu impamvu bakomeza babyisirisimbaho ni uko icya mbere simbivuga, icya kabiri ntabwo banzi cyane, ntabwo umuryango wanjye bawuzi ariko mfite abana benshi.”
Yabajijwe umubare w’abana afite, Nina asubiza agira ati “Ni benshi bashoboka, bose ni abana, apfa kuba ari umwana Imana yanshyize mu maboko, uwo aba ari umwana wanjye. Ni ibyo byonyine nshaka kuvugaho […] Njyewe nagize amahirwe y’uko Imana yampaye inshingano nkiri muto, bose mbita abana banjye.”
Umuhanzi Nina
Mu buryo bwumvikanisha ko aruhutse ku mutima bitewe n’amagambo yakomezaga kuvugwa, Nina ku bijyanye no kuba yarabyaye bikaba bitari bizwi mu buryo bweruye yavuze ati “Impamvu byakomezaga gutyo ni uko ntari narabivuze. Ndishimye kuba mbivuze.”
Nina yagize ikiniga kubera ibimuvugwaho na Mako Nikoshwa
Nina weruye ku nshuro ya mbere ko afite abana, mu ijwi ryumvikanamo ikiniga yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze igihe kirekire acicikana aho byakunze kuvugwa ko yakundanye na Mako Nikoshwa ndetse bakaba barabyaranye.
Mako Nikoshwa
Ati “Icya mbere nakubwiye ni uko abana ni umugisha, ntabwo ari umuvumo cyangwa ikibazo kuba hari umwana cyangwa adahari. […] Sinshaka kubivugaho cyane kubera y’uko muri aka kanya byose ari ibijyanye n’umuziki, abana reka bajye iruhande.”
Abajijwe niba mu bana be harimo uwa Mako Nikoshwa, mu ijwi ryumvikanamo ikiniga anumvikanisha gutungurwa, uyu muririmbyi yagize ati “Uwa nde? No, no, never, no, never.”