Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2017 nibwo hafungurwa ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga izwi nka Transform Africa biteganyijwe ko Perezida Kagame atanga ikiganiro ku nsanganyamatsiko yo kubaka imijyi igezweho muri Afurika no kuyibyaza umusaruro« Harnessing potential of smart cities for Africa. »
Iyo nama iratangira none ikazageza ku wa Gatanu tariki 12, ifite insanganyimatsiko yo guteza imbere imijyi hashigiwe ku isuku n’ ikoranabuhanga n’ ibindi.
Mu nama ya mbere ya Transform Africa buri gihugu cyahisemo ikintu kimwe kizateza imbere ibihugu 17 bahuriye mu muryango washinzwe icyo gihe witwa Smart Africa bikagifataho urugero.U Rwanda rwahisemo iterambere ry’ imijyi.
Kimwe mu byo u Rwanda rwakoze muri gahunda ya Smart Afurica ni ugushyira murandasi idakenera umugozi (wireless) mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’ ahantu hahurira abantu benshi.
Mu kiganiro Perezida Kagame yise “harnessing the potential of Smart Cities for Africa” aragaragaza imijyi Afurika yifuza ‘Africa Smart Cities Blueprint’.
Ni imijyi ikoresha ikoranabuhanga mu buryo bwo gutanga serivisi ku baturage, gucunga umutekano, gucunga ibikorwa remezo no mu buryo bwo kugira ngo umujyi ubeho ari umujyi ufite isuku, ugaragara neza kandi utuwe n’abaturage bafite imibereho myiza n’iterambere mu bukungu.
Harimo abo muri Angola, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Gabon, Kenya, Mali, Uganda, Sénégal, Sudani y’Amajyepfo na Tchad n’ahandi.
Iyi nama izatabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bitatu (3,000) baturutse mu bihugu bisaga 125. Muri iyi nama hazabamo ibiganiro bitandukanye ku nsanganyamatsiko zinyuranye zijyanye ahanini n’ikoranabuhanga.
Uretse imijyi irabagirana, iyi nama izanaha urubuga abagore, aho izagaragaramo icyitwa ‘Smart Women Summit’ nk’inama ikomeye y’abari n’abategarugori mu by’ikoranabuhanga.
Uyu mwaka kandi urubyiruko rwahimbye udushya mu by’ikoranabuhanga ruzahabwa amahirwe yo kumurikira abashoramari bakomeye baturutse hirya no hino ku Isi.
Hateguwe kandi n’imurikagurisha ry’ibikorwa bishya by’ikoranabuhanga rizaba muri iyi nama (Exhibition) rizaba rigamije gushaka uko umuvuduko ikoranabuhanga rifite muri Afurika wakongerwa bityo ikoranabuhanga rihinduke moteri y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ba Afurika.
Nk’ibisanzwe muri iyi nama hazagaragaramo abakuru b’ibihugu batandakanye muri Afurika, aba za Guverinoma, abacuruzi n’abashoramari bo hirya no hino ku isi.
Inama ya Smart Africa itegurwa na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’ubunyamabanga bwa Smart Africa.
Mu myaka ya 1950, abaturage ba Afurika bari batuye mu mujyi banganaga na 14%, uyu munsi abangana na 40% ni bo batuye mu Mijyi hakaba hari intumbero ko muri 2030 bazaba bageze kuri 50%, naho muri 2050 bakazaba bageze kuri 70%
Perezida Kagame ku munsi wo gusoza Transform Africa 2015