• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abasirikare babiri b’u Rwanda bakekwaho kwica umuturage i Gikondo batawe muri yombi

Abasirikare babiri b’u Rwanda bakekwaho kwica umuturage i Gikondo batawe muri yombi

Ubwanditsi 10 May 2017 ITOHOZA

Igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ko abasirikare babiri bo mu ngabo z’igihugu batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo kwica umuturage w’ i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana yavuze ko mu basirikare bari ku burinzi i Gikondo ngo hari uwarashe umuturage bimuviramo urupfu.

Ibyo byabaye mu masaha ya saa saba z’igicuku zo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017.

Lt Col Ngendahimana avuga ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ivan Ntivuguruzwa bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Ni byo byabaye ahagana mu ma saa saba za mugitondo, aho abasirikare bari bari ku burinzi bacunga umutekano muri ako gace ka Gikondo, umwe muri bo yarashe umuturage bimuviramo gupfa, gusa ntitutaramenya neza impamvu yateye uko kurasa no kwica uwo muturage, gusa icyo nakwizeza ni uko iperereza ryahise ritangira ndetse n’abasirikare bombi bafashwe ubu bari mu maboko y’ubugenzacyaha kugira ngo iperereza rishobore gukorwa mu ituze. Ikizava muri iryo perereza ni cyo kizagenderwaho ndetse n’ibyo amategeko ateganya ni byo bizashyikirizwa ubutabera bahanwe niba icyaha kibahama.”

Umunyamakuru: Umuturage wishwe koko yacuruzaga akabari?

Lt Col Ngendahimana: “Ibyo byose ni byo ntekereza ko iperereza rizagaragaza kuko haracyari kare kugira ngo umuntu abe yavuga ngo ibijyanye n’icyo kibazo byose ni uku biteye kandi byaba atari na byiza kuko bishobora kugira ingaruka kuri iryo perereza riri gukorwa.”

-6516.jpg

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko bifatanyije mu kababaro.

Yagize ati “Ubutumwa bwa mbere natanga ni ubwo kwihanganisha umuryango wabuze umuntu wabo, kuko gupfusha umuntu buri gihe biba biremereye ntawabyifuriza undi, kuba byabaye kandi bigakorwa n’umwe mu ngabo z’igihugu nta kuntu tutakwihanganisha, birababaje kandi tubafashe mu mugongo muri ibi bihe bikomeye barimo.”

-6515.jpg

Akabari byabereyemo i Gikondo

Lt Col Ngendahimana yavuze ko bijya bibaho ko iryo sanganya ryabaye bitewe n’impanuka, uburangare cyangwa amakosa, aho yemeza ko babifatira ingamba kugira ngo bitongera kubaho ukundi.

2017-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda  yateye utwatsi  ibyavugiwe kuri Radio Inkingi

Umunyarwanda yateye utwatsi ibyavugiwe kuri Radio Inkingi

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Nyuma yo gukekwaho ubutinganyi birangiye avukijwe umugati

Nyuma yo gukekwaho ubutinganyi birangiye avukijwe umugati

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Komisiyo y’amatora igiye kwiga  ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Ubwanditsi 30 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize
Amakuru

AMAFOTO: Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize

Ubwanditsi 17 Jul 2024
Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira
INKURU NYAMUKURU

Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho
INKURU NYAMUKURU

Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Ubwanditsi 09 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru