Dr Stella Nyanzi wo muri Kaminuza ya Makerere, kuri ubu ufunze akurikiranweho gutuka umuryango wa perezida Museveni akoresheje imbuga nkoranyambaga, kuri ubu ararembye ku buryo yanituye hasi kuri uyu wa Gatatu ubwo yari yitabye urukiko.
Umwe mu bakozi b’urwego rw’amagereza wavuganye na Chimpreports dukesha iyi nkuru, yavuze ko Dr Nyanzi yituye hasi mbere yo kwinjira muri bus yagombaga kumujyana ku rukiko bikaba ngombwa ko bashaka imodoka yihariye yo kumujyanamo.
Dr Nyanzi rero yaje gutunguka ku rukiko atwawe mu maboko n’abacungagereza babiri b’abagore bagenzi be, ndetse binagaragara ko yahabwaga serum ku kuboko kw’ibumoso aho afite igipfuko. Ntiharamenyekana ariko indwara iyi mpirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutangaza icyo utekereza yaba afite.
Umuvugizi w’amagereza, Frank Baine ubwo yasabwaga kugira icyo atangaza kuri aya makuru, yasubije ko ari ikinamico. Uyu ngo wumvikanye nk’utazi ikibazo cy’ubuzima bwa Dr Nyanzi, yakomeje avuga ko ashobora kuba arwaye malaria hakaba nta kibazo gikomeye gihari.
Baine ariko ku rundi ruhande yongeyeho ko Nyanzi atifuzaga kujya mu rukiko uyu munsi kandi ko yanabwiye bamwe mu bo bafunganywe ko azagerageza kudafata urugendo ajya ku rukiko. Yakomeje avuga kandi ko niba arwaye yaruhuka kandi azitabwaho neza n’abaganga kuko ngo ibitaro bya gereza bifite ibikoresho bihagije ku buryo biri ku rwego rw’ibitaro by’icyitegererezo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Dr Nyanzi yitabye urukiko rw’Umuhanda wa Buganda (Buganda Road Court), ariko agaragaza intege nke.