• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»2017 : ..Abagera kuri 98%3 batoye YEGO , muri Referandumu bahaye Ticket Kagame yo gutsinda Amatora

2017 : ..Abagera kuri 98%3 batoye YEGO , muri Referandumu bahaye Ticket Kagame yo gutsinda Amatora

Ubwanditsi 08 Sep 2016 POLITIKI

Mu kiganiro n’Abanyamakuru Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yavuze ko ibihugu by’i Burayi bikora ibinyuranye no muri bimwe mu bihugu bya Afurika, ariko ngo iyo biba byumva ko hari impamvu zigena uko abaturage bagomba kwiyobora, ikibazo cya Manda nticyajya kiza buri munsi.

Ati “Nifuza ko abo bantu babona amasomo nk’uko natwe tubigerageza, ahari baduha akaruhuko.Ariko niba ari byo bifata umwanya munini w’akazi kabo njye nta kibazo mbifiteho, igihari ni uko twe Abanyarwanda kandi ntekereza ko ari na ko abandi Banyafurika babyumva, dushaka kwiyobora ubwacu kandi kwiyobora neza ntabwo bizaza ari impano duhawe n’abanyamahanga.’’

‘‘Ntabwo ari byo na gato, kuko muri iyi minsi twabonye ko abo bantu batorohewe. Sinzi n’ukuntu bahaguruka bavuga ibijyanye n’imiyoborere, bafite ibibazo bikomeye.

Kandi niba uyobora igihugu cy’abaturage bagera kuri miliyoni 60, muri manda aho abaturage 12% bonyine ari bo bagushyigikiye kandi ugashaka ko mbyigana, hagomba kuba hari ikibazo gikomeye. Niba ushaka kumbwira ko ariko demokarasi ikora ngo mbikurikize, ubwo nzahora nyuranya na byo.’’

Mu burayi hari ibihugu bigira abaperezida bemererwa manda zose zishoboka mu gihe abaturage babatoye birimo nk’u Butaliyani, Serbia, u Busuwisi, Iceland, hakaba n’ibyemera manda ebyiri ariko umuyobozi akazongera kwiyamamaza, birimo nk’u Burusiya na Azerbaijan.

-3970.jpg

Perezida Paul Kagame

Mu Rwanda hari Abanyapolitiki barimo Twagiramungu Faustin, Tomas Nahimana na Frank Habineza bamaze igihe basakuza ngo baziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika 2017, bahangane na Perezida Paul Kagame.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’amatora, Munyaneza Charles, avuga ko ingengabihe yo kwiyamamaza no gutora umukuru w’igihugu bizemezwa n’inama y’abaministiri bitarenze uyu mwaka.

Umushinga w’ingengabihe, biteganyijwe ko kwiyamamaza bizafata ukwezi kwa Nyakanga 2017, naho amatora akaba mu kwezi kwa Kanama 2017.

Kugeza ubu, ntabwo Komisiyo y’Amatora iratangira kwakira ibyangombwa by’abifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri 2017.

Muri abo bose bamaze kwerekana ko biteguye kuba bahatanira uyu mwanya w’umukuru w’igihugu, reka tuvuge Faustin Twagiramungu uherutse kwemeza ko ntacyamubuza kuzaza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda n’ubwo hari abavuga ko ashaje.

Nk’uko Faustin Twagiramungu yabitangaje umwaka ushize, ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba yaba afite gahunda yo kuzaza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yashimangiye ko yumva ntacyamubuza kandi ko n’ubwo yumva hari abavuga ngo arashaje, we yumva anatsinzwe yatsindwa kubera ibitekerezo bye ariko atatsindwa kubera imyaka ye.

Twagiramungu wigeze no kwiyamamaza mu mwaka wa 2003 ariko agatsindwa yagize ati: « Natsindwa kubera ibitekerezo byanjye, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite ».

Ibindi rero by’abantu baba birirwa baririmba ko umuntu ashaje, niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byanjye biracyari bya bindi.”

Mu matora Perezida Kagame yatsinze ku kigero cyo hejuru yegukanye amajwi 95% … muri 2003, Twagiramungu yari mu bahatanaga na we, uyu icyo gihe akaba yarabashije kubona amajwi atageze kuri 4%. Nyuma yaje guhunga igihugu ndetse aza no kujya gushaka imbaraga muri FDLR n’indi mitwe akorana bya hafi n’imitwe irwanya ikanakora n’iterabwoba muri Leta y’u Rwanda.

-3969.jpg

Twagiramungu Faustin

Twagiramungu nawe wivugira ko ashaje ariko ubwonko bwe bukaba butarasaza, ariko abanyarwanda bo bazi ko bushaje burimo n’ibivumvuri, Twagiramungu nabona Visa akaza mu Rwanda 2017, azaba afite akazi gakomeye ko kongera guhangana n’uwamutsinze muri 2003, ikirenze kuri ibyo uyu musaza w’imyaka isaga 71, azabazwa iby’imishyikirano amazemo iminsi n’imitwe y’iterabwoba kimwe na Padiri Tomas Nahimana uzabanza gusubiza abanyarwanda ibirebana n’inyandiko zibiba amacakubiri amaze igihe asohora muri leprophete.fr, aba bombi bakaba bashobora guhura n’imbogamizi y’ibikorwa byabo n’amagambo bagiye bavuga bari mu buhungiro.

Uretse Twagiramungu Faustin cyangwa Tomas Nahimana, hari n’imibare ishimangira ko umuntu wese uzahatana na Perezida Kagame azaba arimo kurangiza umuhango kuko nta kindi azakura mu matora kitari ugutsindwa.

-3968.jpg

Tomas Nahimana

Mu matora ya referandumu yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abanyarwanda bagombaga kwemeza cyangwa bakamagana ko Itegeko Nshinga rihinduka, kugirango bagaragaze amahitamo yabo ku bijyanye no kuba Perezida Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza. Abagera kuri 98%3 batoye “YEGO”, bishimangira ko baba baniteguye kumuhundagazaho amajwi mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Hagendewe kuri iyi mibare, abandi baziyamamaza bashobora kuzagabana amajwi angana na 1.6% by’abanyarwanda bose kuko ari bo batoye “OYA” muri referandumu, bagaragaza ko batifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.

Umwanditsi wacu

2016-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.

MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Ubwanditsi 24 Feb 2025
Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Mar 2025
Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe

Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe

RUSHYASHYA 27 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede yemeje itandukana ryayo na Byiringiro Lague
Amakuru

Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede yemeje itandukana ryayo na Byiringiro Lague

Ubwanditsi 03 Jan 2025
Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda
Amakuru

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2022
Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa
Mu Mahanga

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Ubwanditsi 20 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru