Umwana w’ umukobwa witwa Bayavuge Jacqueline wigaga mu cyahoze ari KIE, ubu akaba ari Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ uburezi bamusanze mu nzu yakodeshaga yapfuye yimanitse mu mugozi birakekwa ko yihahuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kimironko Karamuzi Godfrey yavuze ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017 aribwo bamenye ko uyu mukobwa wari ufite imyaka 21 y’ amavuko yiyahuye.
Yagize ati “Ejo saa sita nibwo umuyobozi w’ umudugudu yabwiye ko uwo munyeshuri yiyahuye, twarahageze tubimenyesha polisi, uwo munyeshuri twasanze yimanitse mu mugozi, tubaza ubuyobozi bwa KIE tugira ngo tumenye neza niba ariho yigaga batubwira ko yigaga mu mwaka wa 2”
Amakuru avugwa ni uko uyu mukobwa yari atwite bikaba bishobora kuba aribyo byabaye itandaro yo kwiyambura ubuzima.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyatewe urupfu rwe.
Bayavuge yakodeshaga mu mudugudu w’ Urugwiro akagari ka Nyagatovu Umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Mu rugo yakodeshagamo nta wundi munyeshuri babanaga.