• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 May 2017 ITOHOZA

Abakozi bane bakora muri Restaurant yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, batawe muri yombi na Polisi y’igihugu bakurikiranyweho kugira uruhare mu gutuma bamwe mu banyeshuri bafatwa n’indwara zituruka ku mwanda kubera ibiryo bayiriyemo.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Gicurasi 2017, abanyeshuri 12 biga Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baraye mu bitaro bya CHUB bazira kuba bariye ibiryo bishobora kuba bihumanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko bafashwe mu rwego rwo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare buri wese yagize mu gutuma abo banyeshuri barwara.

ACP Badege yagize ati “Twafashe abantu bane, barimo umuyobozi, hakabamo na bamwe mu batanga ibiryo n’undi umwe mu bahakora”.

Amakuru aturuka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye avuga ko nyiri Restaurant yagaragayemo umwanda yagiye yihanagirizwa kenshi n’ubuyobozi ngo ashyire ibintu ku murongo akizeza ko agiye kubikosora ariko bikarangirira mu magambo gusa.

Kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017, mu bitaro bya CHUB hari hakirwariye abanyeshuri bagera kuri 5 kubera ikibazo bari bafite cyo gucibwamo no kuruka ndetse no kuribwa mu nda, aho abaganga bavugaga ko bikomoka ku biryo bariye muri iyo Restaurant.

Amakuru yatangwaga na CHUB kuri uyu wa Gatanu yavugaga ko hamaze kwiyongeraho undi umwe kuko mu bitaro harwariye batandatu basa n’abarembye.

Ibiryo abanyeshuri bavuga ko bariye bikabagiraho ingaruka, harimo akawunga, umuceri n’ibishyimbo ndetse banywa n’icyayi.

-6568.jpg

Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye

2017-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Ubwanditsi 07 Jun 2018
New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho

Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho

Ubwanditsi 15 Mar 2016
Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Ubwanditsi 03 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ibintu 5 umusore n’umukobwa bakwiye kwirinda igihe bagiye guhura bwa mbere
HIRYA NO HINO

Dore ibintu 5 umusore n’umukobwa bakwiye kwirinda igihe bagiye guhura bwa mbere

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside
ITOHOZA

Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 11 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru