Abakozi bane bakora muri Restaurant yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, batawe muri yombi na Polisi y’igihugu bakurikiranyweho kugira uruhare mu gutuma bamwe mu banyeshuri bafatwa n’indwara zituruka ku mwanda kubera ibiryo bayiriyemo.
Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Gicurasi 2017, abanyeshuri 12 biga Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baraye mu bitaro bya CHUB bazira kuba bariye ibiryo bishobora kuba bihumanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko bafashwe mu rwego rwo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare buri wese yagize mu gutuma abo banyeshuri barwara.
ACP Badege yagize ati “Twafashe abantu bane, barimo umuyobozi, hakabamo na bamwe mu batanga ibiryo n’undi umwe mu bahakora”.
Amakuru aturuka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye avuga ko nyiri Restaurant yagaragayemo umwanda yagiye yihanagirizwa kenshi n’ubuyobozi ngo ashyire ibintu ku murongo akizeza ko agiye kubikosora ariko bikarangirira mu magambo gusa.
Kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017, mu bitaro bya CHUB hari hakirwariye abanyeshuri bagera kuri 5 kubera ikibazo bari bafite cyo gucibwamo no kuruka ndetse no kuribwa mu nda, aho abaganga bavugaga ko bikomoka ku biryo bariye muri iyo Restaurant.
Amakuru yatangwaga na CHUB kuri uyu wa Gatanu yavugaga ko hamaze kwiyongeraho undi umwe kuko mu bitaro harwariye batandatu basa n’abarembye.
Ibiryo abanyeshuri bavuga ko bariye bikabagiraho ingaruka, harimo akawunga, umuceri n’ibishyimbo ndetse banywa n’icyayi.
Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye