Abarwanyi 17 bo mu mutwe wa CNRD, uherutse kuvuka ushinzwe n’abahoze muri FDLR bayiyomoyeho, biciwe mirwano yabahuje n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Nyatura mu gace ka Nyange-Bibwe. Uyu mutwe wa Nyatura ukaba uherutse gufatanya na FDLR kwivugana abasirikare ba leta barimo babiri bakuru.
Amakuru aturuka mu gipolisi cya Congo avuga ko inyeshyamba za Nyatura ari zo zagabye igitero gikomeye ku birindiro bya CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 10 Gicurasi, zigamije kwisubiza ibirindiro zari zatakaje mu byumweru bicye bishize mu mirwano n’ubundi yahuje imitwe yombi.
Iyi mirwano, Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko yatumye abaturage ba Nyange-Bibwe bata ibyabo bagahunga berekeza mu bice baturanye nka Kirumbu, Mpati na Busumba.
Aba baturage bahunze bakaba basaba ko iwabo hakoherezwa ingabo za leta, aho basobanura ko kutahaba kwazo bibashyira mu kaga bagahura n’ingaruka z’imirwano ikunze guhuza imitwe y’inyeshyamba itandukanye ikorera muri Masisi.
Kuwa kabiri ushize, indi mitwe ibiri y’inyeshyamba nayo yarwaniye ahitwa Mahira, kamwe mu duce two muri Masisi.
Umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 2, Major Guillaume Njike, yijeje ko ibibazo biterwa n’iyi mitwe yitwaje ibirwanisho bifatwa nk’ibikomeye n’igisirikare, yongeraho ko kirimo no gutegura ibikorwa yavuze ko atatangaza ku mugaragaro.