• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora

Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora

Ubwanditsi 05 Aug 2017 Mu Rwanda

Dr. Frank Habineza wari wiyamamarije kuyobora u Rwanda akagira amajwi angana na 0.45% yavuze ko akurikije ibyavuye mu ibarura ry’amajwi ry’agateganyo bigaragara ko Kagame yatsinze amatora ariko ko ibyavuyemo bitamushimishije.

Mu majwi y’ibanze angana na 80 % yabaruwe ejo nyuma y’amatora, ku rwego rw’igihugu, Paul Kagame yagize 98,66% mu Mpayimana Philippe amaze kugira 0.72% naho Habineza Frank akagira 0.45%.

Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Kanama 2017 avuga ku byavuye mu matora by’agateganyo, Habineza yavuze ko we n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda bishyimiye ibyarivuyemo nubwo ataribyo bari biteze.

Yagize ati “Nejejwe no gushimira abanyarwanda bose bantoye, mwangaragarije urukundo mbese mwakunze manifesto yacu mwemeraga nkuko natwe twayemeraga ko hari ibigomba guhinduka mu Rwanda.”

Yongeye ati “Ibyatangajwe nijoro mwabibonye. Ntabwo byadushimishije nkuko twari tubyizeye ariko kubera ko twemera demokarasi, turifuza gushimira umukandida wa FPR Inkotanyi ku ntsinzi yabonye kandi tumwifurije ihirwe.”

Habineza yasobanuye ko yari yiteze ko azabona amajwi ari hagati ya 65% na 70 % kubera imbaraga nyinshi bakoresheje biyamamaza, gusa yavuze ko yemera ko mu matora bibaho, habaho utsinda n’utsindwa.

Yagize ati “Ibyo twabonye sibyo twari twiteze ariko mu matora bibaho. Bimeze nk’umupira habaho utsinda n’utsindwa. Nkuko tubivuze, ntitwishimiye ibyavuyemo ariko uwatsinze turamwifuzira intsinzi.”

Yakomeje ashimira kongere y’ishyaka rye ryamutumye kurihagararira, komisiyo y’igihugu y’amatora, umuryango we, abanyarwanda, abarwanashyaka ndetse n’ikipe yamufashije mu kwiyamamaza.

Komisiyo y’igihugu y’amatora igitangaza by’agategenyo ibyavuye mu matora, Mpayimana Philippe yahise yemera ko yatsinzwe ashimira Kagame na FPR.

Yagize ati “Banyarwanda nshuti mwanshyigikiye by’umwihariko n’Abanyarwanda mwese, biragaragara ko amatora uyatsinze ari Umuryango RPF na Nyakubahwa Paul Kagame. Ndamushimira cyane kandi ndashima amahitamo y’Abanyarwanda.”

Kagame Paul wahagarariye FPR Inkotanyi mu matora na we yashimiye abo bari bahanganye, aho yagize ati “Nashimiye abayobozi, nashimiye, abayoboke namwe mwese FPR Inkotanyi. Aba kabiri nkurikijeho ni abandi Banyarwanda bose nabo twafatanyije. Ari imitwe ya politiki yindi umunani, izwi twavuze, twamamaje hamwe, ndabashimiye cyane ndetse nshimiye n’abandi bagiye muri iki gikorwa cy’aya matora amashyaka abiri n’abayoboke bayo na bo ndabashimiye ko bagerageje.”

-7480.jpg

Frank Habineza mu Kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru

2017-08-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 04 May 2021
“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

Ubwanditsi 18 Jul 2024
Umurundi Ndayiragije Etienne watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania yasimbuye Karekezi Olivier gutoza ikipe ya Kiyovu SC.

Umurundi Ndayiragije Etienne watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania yasimbuye Karekezi Olivier gutoza ikipe ya Kiyovu SC.

Ubwanditsi 05 May 2021
Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Ubwanditsi 19 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IGUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IGUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya
IMIKINO

Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Komiseri wa Polisi Munyambo yatangiye imirimo yo kuyobora Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

Komiseri wa Polisi Munyambo yatangiye imirimo yo kuyobora Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 04 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru