Umuririmbyi Mbonyicyambu Eric uzwi nka Israel Mbonyi wakundiwe gukora indirimbo zikungahaye ku butumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana yashyize ahagaragara indirimbo ya mbere mu zigize album agiye gusohora.
Izina Israel Mbonyi si rishya mu matwi ya benshi, cyane ko ibihangano bye byamaze gucengera mu buzima bw’Abanyarwanda bakunda ijambo ry’Imana rinyuze mu ndirimbo. Ibi byagaragariye mu gitaramo cya mbere uyu musore yakoze amurika album ye ya mbere, cyabereye muri Serena Hotel i Kigali, mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2015, cyitabirwa n’amagana y’abantu bari bamufitiye amatsiko.
Icyo gihe hari bamwe batahanye agahinda ko kutamubona kubera ubwinshi bw’abitabiriye imyanya igashira n’aho guhagarara, ariko ababashije kwinjira batahanye umutima ukeye n’ibyishimo bidasanzwe ku bwo kubyinana n’uyu muvugabutumwa wamamaza imbaraga za Yesu abinyujije mu mudiho uherekejwe n’amagambo yomora ibikomere ku mitima ya benshi.
Israel Mbonyi nyuma y’igihe acecetse yongeye gukora mu nganzo, ashyira ahagaragara indirimbo nshya yise ’Sinzibagirwa’ yakoze agendeye ku buhamya bw’abantu batandukanye. Avuga ko igaruka cyane ku butumwa buri no muri Zaburi 107 guhera ku murongo wa kane akabuhuza n’ubuzima ndetse n’amateka Abanyarwanda banyuzemo.
Igitaramo cya mbere Mbonyi yakoreye i Kigali cyanyuze benshi
Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi yise ’Sinzibagirwa’
Yagize ati “Sinzibagirwa ni indirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’abantu benshi batandukanye […] nabijyanishije n’amateka yacu twanyuzemo nk’abanyarwanda n’abandi bose bafite ubuhamya bwo kuvuga. Abantu benshi iyo bageze mu byiza bakunda kwibagirwa ibyo banyuzemo mbere, iyi ni indirimbo ikangura abantu kutibagirwa ibyo Imana yabakoreye n’aho yabakuye.”
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi ndirimbo ari imwe zigize album amaze igihe ategura abifashijwemo n’umuhanga mu gucuranga witwa Mihigo Bruce ari na we bari bakoranye mu ndirimbo zose zatumye amenyekana. Uyu musore bakoranye asanzwe anacurangira Korali Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge.
Mbonyi yagize ati “Album izaba yitwa ’Intashyo’ izaba igizwe n’indirimbo umunani, ndumva muri Nyakanga zose zizaba zaragiye hanze, hanyuma mu mezi ari imbere Imana nimfasha nkazategura n’igitaramo. Igihe nzayimurikira ntabwo ndagitangaza, ndacyabitekerezaho mbitegura neza.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu indirimbo zigize album ’Intashyo’ zarangiye, ’hasigaye nk’imwe cyangwa ebyiri’ bakirimo kunoza neza.
Ati “Ubutumwa buri kuri iyi album ni ubwo gukomeza abakirisitu n’abandi bantu bose cyane cyane Abanyarwanda. Ndababwira gukomera mu bihe byose ducamo, ni nayo mpamvu nayise ’Intashyo’, ni uko irimo amakuru avuga ubutumwa bw’uko ejo ibihe byiza bigiye kuza kandi Imana ishobora kutugirira neza.”
Ubwo aheruka kumurika album ye, CD y’indirimbo z’uyu muhanzi abafana bayiguze amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri ndetse benshi mu bamureze kuva agitangira gucuranga bamugabira inka eshatu bashima ubutumwa atanga binyuze mu bihangano bye.
Mbonyi avuga ko mu mishinga afite Imana nimushoboza azakora n’amashusho y’indirimbo ze, gusa agahamya ko icyo yibandaho cyane ari ubutumwa aba yatanze bwumvikana mu majwi kurusha gukora amashusho ngo yamamare.