• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»KWAMAMAZA»Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’

Ubwanditsi 13 May 2017 KWAMAMAZA

Umuririmbyi Mbonyicyambu Eric uzwi nka Israel Mbonyi wakundiwe gukora indirimbo zikungahaye ku butumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana yashyize ahagaragara indirimbo ya mbere mu zigize album agiye gusohora.

Izina Israel Mbonyi si rishya mu matwi ya benshi, cyane ko ibihangano bye byamaze gucengera mu buzima bw’Abanyarwanda bakunda ijambo ry’Imana rinyuze mu ndirimbo. Ibi byagaragariye mu gitaramo cya mbere uyu musore yakoze amurika album ye ya mbere, cyabereye muri Serena Hotel i Kigali, mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2015, cyitabirwa n’amagana y’abantu bari bamufitiye amatsiko.

Icyo gihe hari bamwe batahanye agahinda ko kutamubona kubera ubwinshi bw’abitabiriye imyanya igashira n’aho guhagarara, ariko ababashije kwinjira batahanye umutima ukeye n’ibyishimo bidasanzwe ku bwo kubyinana n’uyu muvugabutumwa wamamaza imbaraga za Yesu abinyujije mu mudiho uherekejwe n’amagambo yomora ibikomere ku mitima ya benshi.

Israel Mbonyi nyuma y’igihe acecetse yongeye gukora mu nganzo, ashyira ahagaragara indirimbo nshya yise ’Sinzibagirwa’ yakoze agendeye ku buhamya bw’abantu batandukanye. Avuga ko igaruka cyane ku butumwa buri no muri Zaburi 107 guhera ku murongo wa kane akabuhuza n’ubuzima ndetse n’amateka Abanyarwanda banyuzemo.

-6576.jpg
-6575.jpg

Igitaramo cya mbere Mbonyi yakoreye i Kigali cyanyuze benshi


Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi yise ’Sinzibagirwa’

Yagize ati “Sinzibagirwa ni indirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’abantu benshi batandukanye […] nabijyanishije n’amateka yacu twanyuzemo nk’abanyarwanda n’abandi bose bafite ubuhamya bwo kuvuga. Abantu benshi iyo bageze mu byiza bakunda kwibagirwa ibyo banyuzemo mbere, iyi ni indirimbo ikangura abantu kutibagirwa ibyo Imana yabakoreye n’aho yabakuye.”

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi ndirimbo ari imwe zigize album amaze igihe ategura abifashijwemo n’umuhanga mu gucuranga witwa Mihigo Bruce ari na we bari bakoranye mu ndirimbo zose zatumye amenyekana. Uyu musore bakoranye asanzwe anacurangira Korali Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge.

Mbonyi yagize ati “Album izaba yitwa ’Intashyo’ izaba igizwe n’indirimbo umunani, ndumva muri Nyakanga zose zizaba zaragiye hanze, hanyuma mu mezi ari imbere Imana nimfasha nkazategura n’igitaramo. Igihe nzayimurikira ntabwo ndagitangaza, ndacyabitekerezaho mbitegura neza.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu indirimbo zigize album ’Intashyo’ zarangiye, ’hasigaye nk’imwe cyangwa ebyiri’ bakirimo kunoza neza.

Ati “Ubutumwa buri kuri iyi album ni ubwo gukomeza abakirisitu n’abandi bantu bose cyane cyane Abanyarwanda. Ndababwira gukomera mu bihe byose ducamo, ni nayo mpamvu nayise ’Intashyo’, ni uko irimo amakuru avuga ubutumwa bw’uko ejo ibihe byiza bigiye kuza kandi Imana ishobora kutugirira neza.”

Ubwo aheruka kumurika album ye, CD y’indirimbo z’uyu muhanzi abafana bayiguze amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri ndetse benshi mu bamureze kuva agitangira gucuranga bamugabira inka eshatu bashima ubutumwa atanga binyuze mu bihangano bye.

Mbonyi avuga ko mu mishinga afite Imana nimushoboza azakora n’amashusho y’indirimbo ze, gusa agahamya ko icyo yibandaho cyane ari ubutumwa aba yatanze bwumvikana mu majwi kurusha gukora amashusho ngo yamamare.

2017-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 Feb 2023
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 17 Jul 2024
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri  yashimuswe  na CMI
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri yashimuswe na CMI

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana
Amakuru

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza
HIRYA NO HINO

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 31 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru