Minisitiri muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine yashimiye Depite Constance Rwaka wamushishikarije gutahuka mu Rwanda akava muri Congo Brazaville aho yari yarahungiye.
Ibi uyu muyobozi yabikomojeho ubwo minisiteri ayobora yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ingeno y’imari n’umutungo w’Igihugu kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017.
Mukantabana we n’umuryango batahutse mu Rwanda Muri Kanama 2011 nyuma y’imyaka 17 yari amaze mu gihugu cya Congo Brazaville, aho yayoboraga impunzi zigera ku bihumbi 7000.
Muri Gashyantare 2013, ni bwo iItangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryemeje ko Mukantabana agizwe Minisitiri, akaba yarahise asimbura kuri uwo mwanya Gen. Gatsinzi Marcel wari kuri uwo mwanya kuva tariki ya 12 Mata 2010.
Minisitiri muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine
Ubwo havugwaga ku ihagarikwa rya sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bari mu buhungiro mu bihugu bitandukanye byo hanze, Minisitiri Mukantabana yavuze ko gutaha kw’Abanyarwanda bishoboka, aho yavuze ko iyo binyuze mu biganiro bishoboka cyane.
Yavuze ko hanagiyeho gahunda y’uko igihe umuyobozi mu gihugu agiye mu butumwa hanze aba akwiye kuba hari inyandiko afite yakwifashisha ashishikariza impunzi gutahuka, aho ngo hari benshi baba bakwiye guhumurizwa.
Yitanzeho urugero rwo kuba abadepite bayobowe na Mukayuhi Rwaka Constance bamushishikarije gutaha, aho ahamya ko iyo bataza wenda yari kuba akiri mu buhungiro.
“Nagira ngo mbabwire ko ubwo buryo butanga umusaruro ukomeye, kuko mbifitemo ubuhamya ngira ngo nanjye ubwanjye iyo Depite Constance iyo ataza kudusura ngo agire ibyo atuganiriza wenda nannjye nshobora kuba nkiri iriya, ndagira ngo mushimire. Kandi na nyuma yaho hari abandi bagiye baza ubona ko bahindutse bitewe n’uko bahuye n’umuntu akagira icyo ababwira”.
Depite Mukayuhi Rwaka Constance
Yanashimiye Depite Gatabazi JMV ko ngo na we hari abantu amaze gucyura muri ubwo buryo, aho yemeza ko haramutse hari n’abandi nka we byafasha cyane ndetse ubuhunzi bukaba amateka.
Depite Gatabazi JMV
Depite Mukayuhi Rwaka Constance ari na we Perezida w’iyo komisiyo y’ingengo y’imari, na we yashimye Minisitiri uburyo yumvise vuba inama yagiriwe ndetse n’ibyo akomeje gukorera u Rwanda nyuma y’igihe yamaze mu mahanga.
Byanze bikunze sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda irarangirana n’uyu mwaka
MIDMAR ivuga n’ubwo mu minsi ishize sitati y’ubuhunzi yari yaratanzwe yaje kongerwa, uyu mwaka byanze bikunze ngo ni bwo igomba kurangira.
Minisitiri Mukantabana avuga ko kuba umuntu atakitwa impunzi bitavuga ko ari itegeko yahita ataha mu Rwanda, ahubwo ngo aba afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka ariko atitwa impunzi, uwashaka ibyangombwa ibyo ari byo byose akabisabira aho ari.
Ku bakorera imirimo itandukanye irimo n’iy’ubucuruzi bumva ko batataha mu Rwanda, iyi minisiteri ivuga ko gukuraho sitati y’ubuhunzi ntaho bizabangamira ibyo bikorwa, ahubwo bizakuraho kwitwa impunzi gusa, umunyarwanda akaba ari we wihitiramo aho yibera.
Iyi minisiteri ivuga mu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira yari yizeye ko nibura impunzi z’abanyarwanda zigera ku bihumbi 20 zizatahuka mu gihugu ariko ngo si ko byaje kugenda kuko haje kongerwa igihe cya sitati bituma hari abadashishikarira gutaha, aho kugeza ubu abasaga ibihumbi 6 ari bo batashye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uri ku mpera.
Mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2017-2018, MIDMAR ivuga ko iteganya kuzegera impunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi 12, umubare yemeza ko ushobora kwiyongera cyangwa kugabanuka.
Kugeza ubu iyi minisiteri ivuga ko Abanyarwanda basaga ibihumbi 100 ari bo bari mu buhungiro, aho yemeza ko nyuma ya tariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka ntawuzaba akitwa impunzi kuko nta mpamvu itera ubuhunzi ihari.