Umukinnyi w’ umunyarwandakazi uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yasinye amasezerano yo kongera gukinira ikipe ya APR mu gihe kingana n’ imyaka itatu. Nyirarukundo yari amaze imyaka ibiri yirukanywe muri iyi kipe.
Ku wa Gatandatu, tariki 27 Gicurasi 2017 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’ intore z’ abakinnyi, abanyamakuru n’ abahanzi nibwo yashimiye umukinnyi Salome Nyirarukundo.
Nyirarukundo yashimiwe kuba yaritwaye neza akeguna isiganwa ryaberaga Berkhane muri Morocco muri uyu mwaka wa 2017 nyamagara inzego zishinzwe siporo mu Rwanda zitamwitayeho uko bikwiriye.
Uyu mwaka wa 2017 wahiriye cyane Umukinnyi Nyirarukundo dore ko aherutse kwegukana Half Marathon mu irushanwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro rya Kigali. Ku wa Mbere tariki 29 Gicurasi nibwo yahuye n’ubuyobozi bukuru bwa Minisiteri y’Ingabo, birangira asinye amasezerano muri APR.
Ubwo yari ku kibuga cy’indege kuri uyu mugoroba wo ku wa Kabiri mbere yo kwerekeza mu Buholandi, aho afite irushanwa ryo kwitegura shampiyona y’Isi izabera mu Bwongereza, yabwiye Itangazamakuru ko yasinye amasezerano muri APR.
Yagize ati ” Ni byo koko nahuye n’abayobozi bakuru b’ingabo tuganira byinshi, birimo n’ibyari byankuye muri APR, turabicoca. Ubu ndi umukinnyi na none w’ikipe ya APR”
Hari andi makuru avuga ko Salome yahawe amadorali 700 y’amanyamerika ku ikubitiro yo kumushimira, yemerewe kandi kuzajya ahabwa umushahara bivugwa ko ungana na Frw 200,000 buri kwezi, akaba ashobora no guhabwa inzu yo gucumbikamo.
Salome Nyirarukundo ufite imyaka 20, ibi yabikorewe nyuma y’uko umukuru w’igihugu ku wa 6 w’icyumweru gishize, anenze bamwe mu bayobozi kuba badashyigikira abakinnyi bafite impano, aho yanatanze urugero kuri Salome.