Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda yeretswe uburyo hari amafaranga menshi y’igihugu yakoreshejwe mu bikorwa bigamije kwica abanyarwanda b’Abatutsi muri jenoside, isabwa kwirinda kuba yazagwa muri bene uwo mutego wo kwangiriza amafaranga y’abanyagihugu mu bikorwa bigamije guhitana ubuzima bwa bamwe aho kuba ibigamije kuzamura u Rwanda n’abarutuye
Ibi iyi minisiteri yabisabwe na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside mu muhango wo kwibuka abatutsi bari abakozi b’iyi minisiteri bishwe muri jenoside yabaye mu mwaka w’1994 aho abari abayobozi bakoresheje amafaranga abarirwa muri miliyari nyinshi bagira intwaro ndetse no mu bindi bikorwa byateguraga jenoside
Dr Bizimana Jean Damascene
Dr Bizimana yagaragaje imwe mu mibare y’amafaranga menshi y’igihugu yakoreshwaga mu bikorwa byo kugura intwaro zirimo imbunda n’imihoro byaje gukoreshwa n’interahamwe mu kwica Abatutsi, ibi ngo bikaba byarakorwaga mu buryo bw’ibanga rikomeye aho amafaranga yanyuzwaga muri za ambasade z’ibihugu nka Misiri na DRC
Yagize ati “Ndagaragaza uburyo mu gihe gito igice kinini cy’ingengo y’imari ya leta cyakoreshejwe mu kugura intwaro n’ibikoresho byo kwica abatutsi, uko twagiye tubibona kuri za cheque nke twashoboye, izo souche za Cheque twashoboye kubona zo hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa karindwi 1994 zigaragaza ko ambasade y’u Rwanda mu Misiri hagiyeho amafaranga miliyoni enye, ibihumbi 126 na Magana atatu na cumi y’amadorali y’Amerika (4,126,310 $), aya niyo yiniye muri ayo mezi atatu gusa ayasohotse n’ubundi muri ayo mezi atatu gusa yo ni miliyoni enye, ibihumbi 114 na Magana atanu na mirongo irindwi (4,114,570$) ni ukuvuga ni hafi ayinjiye yose, indi raporo yakozwe uretse izo souche igaragaza ko ayo mafaranga yagendaga akagurwa intwaro aho inyinshi zaguzwe muri Sychelles no mu Bushinwa”
Ibi byose kandi u Rwanda rwabikoraga mu gihe rwari rwarashyizwe muri Embargo yo kutongera kugura intwaro na Loni bitewe n’uko rwari mu mushyikirano na RPF-Inkotanyi, ibi ngo bikaba ari byo byatumye babikora mu ibanga aho bafashwaga n’igihugu cya Kongo.
Dr Bizimana kandi yanatangaje umubare w’Abatutsi bishwe kuko bifasha mu kurwanya abapfobya jenoside usanga bajya mu mibare rusange ngo hishwe abantu hagati y’ibihumbi 500 na 800 ati “kugeza ubu imibare dufite ikeneye kuvugururwa ni iyakozwe hagati y’umwaka wa 2000 na 2004, igaragaza abantu miliyoni imwe n’abantu ibihumbi mirongo irindwi na bine na kumi na barindwi (1,074,017) bazwi amazina, igitsina n’imyaka bari bafite, hari bake batashoboye kumenyekana nk’utwana twitwaga Bebe, Douce,…”
CNLG kandi ivuga ko mu batutsi biswe bose, 53,8% bari bafite munsi y’imyaka 24 y’ubukuru ibintu bigaragaza uburyo abishwe benshi bari urubyiruko.
Minisitiri Claver Gatete
Nyuma yo kugaragarizwa iyi mibare y’uburyo imari y’igihugu akoreshejwe hagurwa intwaro, MINECOFIN yatangaje ko nayo ibabazwa no kwishyuzwa amwe mu madeni yaguzwemo izo ntwaro ariko ko umugambi ari uko amahano yagwiriye u Rwanda atazongera kubaho
Minisitiri Claver Gatete yagize ati “Birababaza iyo wishyura amadeni yabyo, twagiye no gusaba ngo imyenda imwe bayivaneho, kujya kwishyura ayo madeni byiyongera kucyo iyo mihoro n’imbunda byakoze ntabwo byoroshye, iyo rero mwumva umukuru w’igihugu cyacu avuga ngo twiheshe agaciro, mu kuri ibyo byakabaye bituma duharanira gukora ngo tugeze igihugu cyacu ahantu heza twifuza”
CNLG ivuga ko imihoro yakoreshejwe muri jenoside yose yaguzwe hifashishijwe abagabo babiri aribo Rwabukumba Seraphin n’umunyemari Kabuga Felicien aho mu gihe cyo hagati y’ukwezi kwa mbere 1993 n’ukwa gatatu 1994 ngo sosiyete Rwandex yatumije imihoro ingana na toni Magana atanu na mirongo inani n’imwe yitwaje ko ari iyo gukoresha muri projet z’ubuhinzi.