• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Muri 1994 u Rwanda rwaguze imbunda z’amadolari 4,126,310 n’imihoro toni 581

Muri 1994 u Rwanda rwaguze imbunda z’amadolari 4,126,310 n’imihoro toni 581

Ubwanditsi 04 Jun 2017 ITOHOZA

Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda yeretswe uburyo hari amafaranga menshi y’igihugu yakoreshejwe mu bikorwa bigamije kwica abanyarwanda b’Abatutsi muri jenoside, isabwa kwirinda kuba yazagwa muri bene uwo mutego wo kwangiriza amafaranga y’abanyagihugu mu bikorwa bigamije guhitana ubuzima bwa bamwe aho kuba ibigamije kuzamura u Rwanda n’abarutuye

Ibi iyi minisiteri yabisabwe na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside mu muhango wo kwibuka abatutsi bari abakozi b’iyi minisiteri bishwe muri jenoside yabaye mu mwaka w’1994 aho abari abayobozi bakoresheje amafaranga abarirwa muri miliyari nyinshi bagira intwaro ndetse no mu bindi bikorwa byateguraga jenoside

-6795.jpg

Dr Bizimana Jean Damascene

Dr Bizimana yagaragaje imwe mu mibare y’amafaranga menshi y’igihugu yakoreshwaga mu bikorwa byo kugura intwaro zirimo imbunda n’imihoro byaje gukoreshwa n’interahamwe mu kwica Abatutsi, ibi ngo bikaba byarakorwaga mu buryo bw’ibanga rikomeye aho amafaranga yanyuzwaga muri za ambasade z’ibihugu nka Misiri na DRC

Yagize ati “Ndagaragaza uburyo mu gihe gito igice kinini cy’ingengo y’imari ya leta cyakoreshejwe mu kugura intwaro n’ibikoresho byo kwica abatutsi, uko twagiye tubibona kuri za cheque nke twashoboye, izo souche za Cheque twashoboye kubona zo hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa karindwi 1994 zigaragaza ko ambasade y’u Rwanda mu Misiri hagiyeho amafaranga miliyoni enye, ibihumbi 126 na Magana atatu na cumi y’amadorali y’Amerika (4,126,310 $), aya niyo yiniye muri ayo mezi atatu gusa ayasohotse n’ubundi muri ayo mezi atatu gusa yo ni miliyoni enye, ibihumbi 114 na Magana atanu na mirongo irindwi (4,114,570$) ni ukuvuga ni hafi ayinjiye yose, indi raporo yakozwe uretse izo souche igaragaza ko ayo mafaranga yagendaga akagurwa intwaro aho inyinshi zaguzwe muri Sychelles no mu Bushinwa”

Ibi byose kandi u Rwanda rwabikoraga mu gihe rwari rwarashyizwe muri Embargo yo kutongera kugura intwaro na Loni bitewe n’uko rwari mu mushyikirano na RPF-Inkotanyi, ibi ngo bikaba ari byo byatumye babikora mu ibanga aho bafashwaga n’igihugu cya Kongo.

Dr Bizimana kandi yanatangaje umubare w’Abatutsi bishwe kuko bifasha mu kurwanya abapfobya jenoside usanga bajya mu mibare rusange ngo hishwe abantu hagati y’ibihumbi 500 na 800 ati “kugeza ubu imibare dufite ikeneye kuvugururwa ni iyakozwe hagati y’umwaka wa 2000 na 2004, igaragaza abantu miliyoni imwe n’abantu ibihumbi mirongo irindwi na bine na kumi na barindwi (1,074,017) bazwi amazina, igitsina n’imyaka bari bafite, hari bake batashoboye kumenyekana nk’utwana twitwaga Bebe, Douce,…”

CNLG kandi ivuga ko mu batutsi biswe bose, 53,8% bari bafite munsi y’imyaka 24 y’ubukuru ibintu bigaragaza uburyo abishwe benshi bari urubyiruko.

-6796.jpg

Minisitiri Claver Gatete

Nyuma yo kugaragarizwa iyi mibare y’uburyo imari y’igihugu akoreshejwe hagurwa intwaro, MINECOFIN yatangaje ko nayo ibabazwa no kwishyuzwa amwe mu madeni yaguzwemo izo ntwaro ariko ko umugambi ari uko amahano yagwiriye u Rwanda atazongera kubaho

Minisitiri Claver Gatete yagize ati “Birababaza iyo wishyura amadeni yabyo, twagiye no gusaba ngo imyenda imwe bayivaneho, kujya kwishyura ayo madeni byiyongera kucyo iyo mihoro n’imbunda byakoze ntabwo byoroshye, iyo rero mwumva umukuru w’igihugu cyacu avuga ngo twiheshe agaciro, mu kuri ibyo byakabaye bituma duharanira gukora ngo tugeze igihugu cyacu ahantu heza twifuza”

CNLG ivuga ko imihoro yakoreshejwe muri jenoside yose yaguzwe hifashishijwe abagabo babiri aribo Rwabukumba Seraphin n’umunyemari Kabuga Felicien aho mu gihe cyo hagati y’ukwezi kwa mbere 1993 n’ukwa gatatu 1994 ngo sosiyete Rwandex yatumije imihoro ingana na toni Magana atanu na mirongo inani n’imwe yitwaje ko ari iyo gukoresha muri projet z’ubuhinzi.

2017-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Ubwanditsi 11 Jan 2017
Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ubwanditsi 12 Feb 2025
Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Ubwanditsi 09 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi  uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris  nawe  yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana
POLITIKI

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

Ubwanditsi 28 Feb 2017
“Mr Blue” nta kigira urukundo kubera ubusitari
IMIKINO

“Mr Blue” nta kigira urukundo kubera ubusitari

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo

Ubwanditsi 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru