Abanyamuryango ba FPR muri Gasabo batoye Perezida Paul Kagame kuzabahagararira mu matora ya Perezida, ariko ishyaka abagore bagaragaje mu kumwamamaza niryo ryihariye umuhango.
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 03 Kamena 2017, abanyamuryango 833 b’umuryango FPR-Inkotanyi bahuriye mu matora yo kwamamaza umukandida bifuza ko azabahagararira mu matora yegereje.
Bidatunguranye uko bari bitabiriye uyu muhango, bose uko bitabiriye, 100% bemeje ko bongeye kugirira icyizere Perezida Kagame wenda gusoza manda ye, kugira ngo akomeze abahagararire, bazanamutore ku munsi w’amatora.
Buri cyiciro, kuva ku rubyiruko, abacuruzi, abagore n’abandi bagize uyu muryango bagendaga batangaza umukandida bifuza, bakanasobanura icyo bashingiraho kumwamaza.
Abagore bo muri aka karere nibo bahize abandi mu kugaragaza ibigwi bya Perezida Kagame, bavuga ko bifuza ko byakomeza.
Morali yari yose
Umurungi Josephine, umupfakazi washoboye kwiteza imbere ubu akaba anahagarariye urugaga r’abagore bikorera mu Murenge wa Rusororo, yavuze ko atigeze atekereza ko yashobora gukora ubucuruzi kugeza aho asigaye yohereza abana be kwiga muri kaminuza zo muri Amerika.
Yagize ati “Ndihira abana banjye batanu. Uwa mbere afite PHD yavanye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, umuhererezi afite icyiciro cya kaminuza yavanye muri IPRC. Kandi nanjye ntuye iwanjye mfite umutekano usesuye.
Ikintu nsaba Paul Kagame ni ukutazatezuka ku nshingano, agakomeza kuba intwari nk’uko yabaye intwari kandi ndabyizeye. Agakomeza kumva ko tumuri inyuma.”
Mukamazimpa Yvonne we yavuze ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame, abagore bashoboye kwigarurira icyizere, avuga ko nubwo bamutoye batazamutererana kuko bazakomeza gushyigikira gahunda yashyizeho.
Agira ati “Mutezeho iterambere kandi mwigiraho byinshi kandi nizera ko dufatanyije hari aho dushobora kugeza u Rwanda. Nkanjye ngiye gushyira ingufu mu kwegera bagenzi banjye cyane cyane abakiri hasi bakitinya, mbabwire ko dufite umuyobozi udushyigikiye.”
Mayor Rwamurangwa Steven
Rwamurangwa Steven, yavuze ko igikorwa cyabaye uyu munsi ari igishimangira icyo bakoze bavugurura itegeko nshinga.
Agira ati “Abagore bafite inkuru zitangaje zo kuvuga cyane cyane mu miyoborere myiza ya Paul Kagame.”
Hazakurikiraho kwamamaza umukandida uzahagararira umuryango wa FPR ku rwego rw’akarere, uteganyijwe muri iki cyumweru tariki 04 Kamena 2017.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi nabo batoye Perezida Paul Kagame ngo azabahagararire mu matira ya Perezida wa Repubulika.
Yagize amajwi yose 100% aho abatoye uko ari 607 bose ari we batoye nta wifashe nta n’impfabusa.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi
Bamwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bakaba bavuze ko bamwitezeho kongera ibikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi aho ataragera banamushimira byinshi yabagejejeho.
Mu byo yabagejejeho harimo gukomeza guha umugore agaciro, gushakira igihugu inshuti zigikwiye no kubungabunga amahoro mu gihugu n’ahandi mu mahanga.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kirehe
Mu Karere ka Kirehe naho abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi batiye Perezida Paul Kagame ngo azabahagararire mu matora ya Perezida wa Repubulika. Yatowe ku majwi 923 y’abatoye bose.