• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abanyarwenya Siriki na Souké bari mu Rwanda

Abanyarwenya Siriki na Souké bari mu Rwanda

Editorial 12 Jun 2017 Mu Rwanda

Abanyarwenya Frédéric Soré na Mahamoudou Tiendrébéogo bazwi nka Siriki na Souké muri filime z’uruhererekane z’urwenya za Bobodioufs bari kubarizwa mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro Inyarwanda, yagiranye n’aba bagabo b’abanyarwenya bo muri Bourkina Faso, batangaje ko bari mu Rwanda nk’abagenzi kuko bahageze baturutse i Bukavu mu iserukiramuco rya sinema yo mu biyaga bigari (Festival de Cinema des Grands Lacs), gusa ngo bishimiye cyane kugera mu mujyi wa Kigali.

-6953.jpg

Mahamoudou Tiendrébéogo uzwi nka Souké, yatangaje ko mbere y’uko aza mu Rwanda yajyaga areba amakuru atandukanye avuga ku Rwanda cyane cyane kuri YouTube, icyo yari azi ku Rwanda ngo ni uko haba umujyi usukuye, ibi akaba yasanze birenze uko yabitekerezaga ubwo yakandagizaga ibirenge ku kibuga cy’indege no mu nzira agana aho bacumbitse kuko basanze Kigali ari umujyi ufite isuku batigeze babona mu bindi bihugu byose bagiyemo.

Kuri Frédéric Soré cyangwa se Siriki, kugera mu Rwanda byamugaragarije ko ari igihugu ibindi bihugu byo muri Afurika bikwiye gufatiraho urugero kubera ko yabonye rufite gahunda. Mu rwenya, aba bagabo bombi batangiye guterana amagambo, Souké ati, “Ni njye ugira gahunda kurusha Siriki mwese murabizi” (Je suis le plus organisé, vous le savez tous), naho Siriki ati, “Souké nareke kwishyira imbere, njyewe ndi umusore mwiza kurusha abandi” (Je suis le garcon le plus mignon).

Ni inshuro ya mbere aba banyarwenya bombi bari bageze mu Rwanda, gusa ngo kugeza ubu nta munyarwenya n’umwe w’umunyarwanda bazi, ariko bakaba bateganya ko mu gihe kiri imbere bazafatanya n’abanyarwenya bo mu Rwanda bagakora igitaramo gikomeye bagasusurutsa abanyarwanda mu rwenya.

-6952.jpg

-6951.jpg

Ikiganiro

Source: Inyarwanda.com

2017-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Nigeria: Umupasiteri akurikiranyweho gusambanya no gucuruza abana bato bo mu itorero rye

Nigeria: Umupasiteri akurikiranyweho gusambanya no gucuruza abana bato bo mu itorero rye

Editorial 05 May 2017
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Editorial 23 Sep 2024
Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Editorial 18 Apr 2025
Polisi y’u Rwanda irakangurira abatunze imbwa kuzitaho kugira ngo zidateza umutekano mucye

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatunze imbwa kuzitaho kugira ngo zidateza umutekano mucye

Editorial 10 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akumiro : Umucamanza Theodor Meron ushinjwa kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside yasabye kongererwa manda
INKURU NYAMUKURU

Akumiro : Umucamanza Theodor Meron ushinjwa kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside yasabye kongererwa manda

Editorial 30 Jan 2018
Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN
Amakuru

Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Editorial 18 Jul 2022
AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.
Amakuru

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

Editorial 03 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru