Abanyarwenya Frédéric Soré na Mahamoudou Tiendrébéogo bazwi nka Siriki na Souké muri filime z’uruhererekane z’urwenya za Bobodioufs bari kubarizwa mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro Inyarwanda, yagiranye n’aba bagabo b’abanyarwenya bo muri Bourkina Faso, batangaje ko bari mu Rwanda nk’abagenzi kuko bahageze baturutse i Bukavu mu iserukiramuco rya sinema yo mu biyaga bigari (Festival de Cinema des Grands Lacs), gusa ngo bishimiye cyane kugera mu mujyi wa Kigali.
Mahamoudou Tiendrébéogo uzwi nka Souké, yatangaje ko mbere y’uko aza mu Rwanda yajyaga areba amakuru atandukanye avuga ku Rwanda cyane cyane kuri YouTube, icyo yari azi ku Rwanda ngo ni uko haba umujyi usukuye, ibi akaba yasanze birenze uko yabitekerezaga ubwo yakandagizaga ibirenge ku kibuga cy’indege no mu nzira agana aho bacumbitse kuko basanze Kigali ari umujyi ufite isuku batigeze babona mu bindi bihugu byose bagiyemo.
Kuri Frédéric Soré cyangwa se Siriki, kugera mu Rwanda byamugaragarije ko ari igihugu ibindi bihugu byo muri Afurika bikwiye gufatiraho urugero kubera ko yabonye rufite gahunda. Mu rwenya, aba bagabo bombi batangiye guterana amagambo, Souké ati, “Ni njye ugira gahunda kurusha Siriki mwese murabizi” (Je suis le plus organisé, vous le savez tous), naho Siriki ati, “Souké nareke kwishyira imbere, njyewe ndi umusore mwiza kurusha abandi” (Je suis le garcon le plus mignon).
Ni inshuro ya mbere aba banyarwenya bombi bari bageze mu Rwanda, gusa ngo kugeza ubu nta munyarwenya n’umwe w’umunyarwanda bazi, ariko bakaba bateganya ko mu gihe kiri imbere bazafatanya n’abanyarwenya bo mu Rwanda bagakora igitaramo gikomeye bagasusurutsa abanyarwanda mu rwenya.
Ikiganiro
Source: Inyarwanda.com