Perezida Kagame Yagaragaje ko muri Afurika ahantu hakenewe gushora imari kurusha ahandi ari mu mihanda, ibiraro, ibyambu, inzira za gari ya moshi ndetse no kubaka ingomero z’amashanyarazi.
Yabigaragaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu 20 bikize ku isi (G20) yiga ku bufatanye na Afurika, yabereye i Berlin mu Budage kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena 2017.
Iyi nama ikaba yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo gushora imari mu hazaza hafite inyungu rusange ku bihugu.
Yagize ati“ Umubano waguye hagati ya Afurika n’ibihugu bikize ni ingenzi, ndetse n’imiryango mpuzamahanga y’ubukungu ikorera twese.
Inkunga ntizigera ihaza mu kuzana iterambere rirambye ahubwo abikorera bafite ubushobozi ni bo shingiro ry’iterambere.”
Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yongeye gukangurira ibihugu bikize kurushaho gukorana na Afurika, hakavanwaho ibivugwa ko Afurika yarazwe kutizerwa, kurusha andi masoko yateye imbere.
Yagize ati “Igihe ni iki ngo umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari ushyirwe ku isonga rya gahunda duhuriyeho. Guverinoma ubwayo ibyo yageraho hari aho bitarenga.
Ubutumwa nifuje gutanga kuri uyu munsi, ni ukugaragaza ko ibibazo bya Afurika bishobora gukemurwa mu gihe abikorera babigizemo uruhare”.
Perezida Kagame yavuze ku bimukira bava muri Afurika bagana mu Burayi
Kuri aba bimukira bagana mu Burayi bamwe bakahatakariza ubuzima, Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa ko abayobozi bakorana bakarebera hamwe uburyo abimukira bashaka kujya mu Burayi bajya bagenda mu buryo bunoze nta buzima buhatakariye.
Ubwimukira ngo bushobora gukorwa mu buryo bunoze kandi bufitiye inyungu impande zose, ngo kuko ukurikije aho isi igeze bigoye ko ubwimukira bwacika burundu.
Ati” Akazi k’abayobozi ni ukubaka imiryango itekanye buri wese yisangamo, aho abanyagihugu n’abimukira bagera ku ntego zabo icyarimwe”.
Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Angela Merkel ku miyoborere ye ndetse n’icyerekezo yari afite ategura iyo nama, asaba abayitabiriye gukora bitandukanye na mbere, kandi mu buryo bwihuse, anabizeza uruhare rw’u Rwanda mu gukora ibyo rusabwa mu gufatanya n’abandi.
Iyo nama yari yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu by’u Burayi na Afurika