Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka, ahumuriza abaturage bo muri ako Karere bahuye n’ikibazo bagaterwa n’abantu bataramenyekana, ashimangira ko iki kibazo cyatewe n’abantu baturutse hanze y’igihugu kidashobora kuzasubira ubugira kabiri nta muti kirabonerwa.
Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutangiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kamena 2017, nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuwa 3 na 4 Kanama 2017.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, abantu bagera kuri batatu bitwaje intwaro bateye abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, bica umwe abandi umunani barakomereka.
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame
Perezida Kagame yasobanuye ko abaturage bo mu Karere ka Rusizi n’abandi muri rusange, aho umutekano utabonetse uko bikwiye ari ikibazo gikwiye gushakira umuti mu maguru mashya, anahishura ko ababigizemo uruhare ari abantu bari baturutse hanze y’u Rwanda.
Yagize ati “Sinibwira ko bizasubira kabiri, gatatu, nta buryo bwo kugikemura cyangwa uwabiteye atarumva ko bidakwiye. Amakuru dufite ubu, byaturutse hanze. Hari Abanyarwanda bakoranye n’abo baturutse hanze gutera ibibazo, bateye grenade, barashe abantu, hari abakomeretse, hari abapfuye, hari n’abafashwe babigizemo uruhare. Turacyakurikirana neza kugira ngo tumenye ukuri kwabyo.”
Muri Werurwe uyu mwaka na none muri aka gace kari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi harasiwe abaturage babiri b’u Rwanda bahita bitaba Imana. Abagize uruhare muri iki gikorwa bahungira mu Burundi, dore ko aka gace kari nko mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka w’ibihugu byombi.
Nyuma y’igitero cyagabwe muri iki cyumweru, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yasabye abaturage gukomeza kugirana ubufatanye n’inzego z’umutekano kuko imipaka yo muri kariya gace igoye gucungwa ku buryo ‘wavuga ngo nta kintu na kimwe gitambutse ariko iyo dufite amakuru atangwa n’abaturage ntihagire ushobora gukingira ikibaba abantu nk’abo ngabo biroroha’.