• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Ubwanditsi 24 Jun 2017 Mu Rwanda

Perezida Kagame yasabye abafite ibikorwa mu bishanga mu gihugu hose, bibinjiriza inyungu, kubikuramo byihuse kugira ngo batangire babibungabunge.

U Rwanda rufite ibishanga 860 bingana hafi na 10. 6% by’ubuso bw’u Rwanda, nk’uko ibarura ry’ibishanga ryakozwe na n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ryabigaragaje mu 2008.

Izo nizo mpungenge Perezida Kagame aheraho agaragaza ko bidafashwe neza byazagira ingaruka zitari nziza ku gihugu, haba ku mihindagurikire y’ikirere no ku buhinzi muri rusange, nk’uko yabitangarije abari bitabiriye umuganda wo kuri uyu wa gatandatu tarki 24 Kamena 2017.

Yagize ati “Gutunganya ibishanga tugomba kubyitaho kuko bijyana no kuzuzanya k’urusobe rw’ibinyabuzima. Abafite ibikorwa bitandukanye mu bishanga kandi atari ho byagenewe, bagomba kubyimura vuba ibishanga tukabibungabunga.”

Yabitangarije mu muganda yakoreye mu gishanga cya Nyandungu gihuza Akarere ka Gasabo na Kicukiro, aho yifatanyije n’abaturage mu kuhatera ibiti.

Muri aka gace niho hazashyirwa ubusitani bw’icyitegererezo bwa Nyandungu Eco Tourism Park.

Yavuze kandi no ku gikorwa cy’umuganda, yemeza ko werekana gukorera hamwe kw’Abanyarwanda bagamije iterambere. Ati “.Umuganda ni ikimenyetso cyo gukorera hamwe cyerekana ibyo twageraho byinshi byiza dukoreye hamwe. Rwanda.”
Yavuze ko ibyo kandi bigomba no kujyana no kwicungira umutekano, ku buryo Umuryanrwanda abona umwanya wo kwishimira ibyagezweho kandi atekanye.

-7065.jpg

-7064.jpg

Aha Perezida Kagame yari mu muganda

2017-06-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Ubwanditsi 01 Feb 2022
Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe  yitaba Imana

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe yitaba Imana

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Reba Video: Ap. Gitwaza avuga ko ari we muhanuzi wa mbere muri Afurika ukaze

Reba Video: Ap. Gitwaza avuga ko ari we muhanuzi wa mbere muri Afurika ukaze

Ubwanditsi 26 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5
INKURU NYAMUKURU

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Ubwanditsi 16 Nov 2019

KURANGISHA ICYANGOMBWA CY’UBUTAKA CYATAKAYE

Ubwanditsi 02 Sep 2021
Abanyarwanda bayobowe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare begukanye igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37
Amakuru

Abanyarwanda bayobowe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare begukanye igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37

Ubwanditsi 27 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru