Perezida Kagame yasabye abafite ibikorwa mu bishanga mu gihugu hose, bibinjiriza inyungu, kubikuramo byihuse kugira ngo batangire babibungabunge.
U Rwanda rufite ibishanga 860 bingana hafi na 10. 6% by’ubuso bw’u Rwanda, nk’uko ibarura ry’ibishanga ryakozwe na n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ryabigaragaje mu 2008.
Izo nizo mpungenge Perezida Kagame aheraho agaragaza ko bidafashwe neza byazagira ingaruka zitari nziza ku gihugu, haba ku mihindagurikire y’ikirere no ku buhinzi muri rusange, nk’uko yabitangarije abari bitabiriye umuganda wo kuri uyu wa gatandatu tarki 24 Kamena 2017.
Yagize ati “Gutunganya ibishanga tugomba kubyitaho kuko bijyana no kuzuzanya k’urusobe rw’ibinyabuzima. Abafite ibikorwa bitandukanye mu bishanga kandi atari ho byagenewe, bagomba kubyimura vuba ibishanga tukabibungabunga.”
Yabitangarije mu muganda yakoreye mu gishanga cya Nyandungu gihuza Akarere ka Gasabo na Kicukiro, aho yifatanyije n’abaturage mu kuhatera ibiti.
Muri aka gace niho hazashyirwa ubusitani bw’icyitegererezo bwa Nyandungu Eco Tourism Park.
Yavuze kandi no ku gikorwa cy’umuganda, yemeza ko werekana gukorera hamwe kw’Abanyarwanda bagamije iterambere. Ati “.Umuganda ni ikimenyetso cyo gukorera hamwe cyerekana ibyo twageraho byinshi byiza dukoreye hamwe. Rwanda.”
Yavuze ko ibyo kandi bigomba no kujyana no kwicungira umutekano, ku buryo Umuryanrwanda abona umwanya wo kwishimira ibyagezweho kandi atekanye.
Aha Perezida Kagame yari mu muganda