Vincent Murekezi, uba muri Malawi akaba akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda , arifuza ko urubanza rwe rwimurirwa mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga akaba ari rwo ruzanzura niba agomba koherezwa mu Rwanda nyuma yo kwemeza niba amasezerano ku kohererezanya abanyabyaha Malawi iherutse kugirana n’u Rwanda yakubahirizwa.
U Rwanda na Malawi nta masezerano byari bifitanye yo kohererezanya abanyabyaha kugeza kuwa 21 Gashyantare 2017.
Leta ya Malawi irifuza koherereza ubutabera bw’u Rwanda Murekezi unafite ubwenegihugu bw’iki gihugu, hisunzwe aya masezerano. Ikibazo kigiteje impaka mu rukiko.
Iyi nkuru dukesha Nyasatimes iravuga ko umwunganizi wa Murekezi mu mategeko, Gift Katundi mu busabe yagejeje ku mucamanza, Ruth Chinangwa ku Rukiko Rukuru rwa Lilongwe, yavuze ko amategeko yose harimo n’amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha agomba gukoreshwa mu gihugu yabanje kunyura imbere y’inteko ishinga amategeko.
Yavuze ko barimo kugerageza kwamagana ikoreshwa ry’aya masezerano yo kohererezanya abanyabyaha avuga ko yashyizweho umukono na minisitiri wo muri Malawi n’uwo mu Rwanda, kandi ngo bazi ko ingingo ya 211 y’itegeko nshinga ivuga ko amategeko yose agomba kgukoreshwa mbere yo kubanza kunyura mu nteko.
Katundu aragira ati: “Kubw’ibyo, turashaka kuvuga ko ikibazo cy’itegeko nshinga kigomba kunyura imbere y’akanama k’abacamanza batatu.”
Muri iki cyumweru nibwo hagomba kumenyekana niba ikibazo cya Murekezi kizashyikirizwa Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga.
Vincent Murekezi asanzwe ari mu gihano cy’igifungo nyuma y’aho yahamijwe n’Urukiko rwa Lilongwe nyuma yo kumuhamya ibyaha bya ruswa.