• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo

Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo

Ubwanditsi 06 Jul 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yatahuye inzengero z’inzoga zitemewe mu Rwanda kuko zitujuje ubuziranenge; zahise zisenywa, ndetse n’inzoga zafashwe zirangizwa.

Mu gitondo cyo ku itariki 5 z’uku Kwezi ni bwo Polisi yatahuye izo nzengero mu kagari ka Gitura, ho mu murenge wa Rugarama.

Rumwe rwari urwa Mutabazi Alexandre wengaga iyitwa Inkumburwa . Bivugwa ko yavangaga umutobe w’imineke, isukari n’amazi.

Uyu yafatanywe amacupa 1 200 y’iyi nzoga . Mu nzu ye Polisi yahafatiye kandi amajerikani 13 yifashishaga mu kuyenga.

Polisi muri aka karere yafatanye kandi Uzamukunda Fidele amacupa 2 500 y’iyitwa Soma Usubire ikorwa mu ruvange rw’umutobe w’imineke, isukari, amasaka n’amazi.

Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje ngo bakorerwe ibisabwa mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, , Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko iri fatwa riri muri gahunda y’imikwabu izakomeza ikaba izibanda ku bacuruza, abakora , abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitemewe; inzererezi bivugwa ko inyinshi zikora ubujura ndetse n’ibinyabiziga bikora nta byangombwa bijyanye n’ibyo bikora.

IP Dusabe agira ati:” Uretse aba bagabo babiri, twafashe n’abandi icyenda bakekwaho ubujura butandukanye kandi twafashe na moto umunani zafashwe nta bwishingizi zigira mu gihe n’abazitwaye nta mpushya zo gutwara bigiriraga.”

Philip Nzayire, ushinzwe kwemeza ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge(RSB) yagize ati:” Ibi binyobwa bishobora kugira ingaruka zitandukanye, haba ku mubiri no mu buzima bw’ababinywa.”

Yagize ati:” N’iyo baba bavuga ko ari ibikoresho by’umwimerere bakoresha, ntawe ukwiye kubyizera igihe bitarakorerwa isuzuma. Hamwe na hamwe, twanasanze ibyo bita iby’umwimerere aba atari nabyo.”

Nzayire yongeyeho ati:” Usanga ibyo bita umutobe w’ibitoki biba bidataze ku kigero cyemewe, ntibaba bafite uburyo bwo gusukura amazi kandi usanga bayavangamo ibindi bintu birimo amatafari cyangwa ibisigazwa by’isukari iva mu bisheke n’ibindi,..ni ibinyobwa bitera indwara ababinywa.”

Itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 564 ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje mirongo ine na gatanu ku ijana bya alukoro cyangwa icyo ari cyo cyose kitujuje ubuziranenge bwo kunyobwa kizafatwa nk’ikiyobyabwenge.

Nzayire kandi ati:” Uburyo burimo gukoreshwa mu kubirwanya, harimo gukorana na Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze , kugirango turinde abaturage ibihombo biva mu mafaranga babishoramo cyangwa atangwa n’abivuza kandi bishobora no kubaviramo gutakaza ibyo bakoraga cyangwa bakabura ubuzima.

Asoza, Nzayire yagiriye inama abishora muri ubwo bucuruzi bugayitse, ko hari uburyo bwo kwibumbira mu makoperative , aho bashobora kubonera inkunga ya Leta, y’amafaranga n’ibitekerezo , bagashobora gukora ibinyobwa byemewe bifitiye akamaro bo ubwabo ndetse n’abanyarwanda muri rusange aho baba bari no muri gahunda ya Made in Rwanda nk’uko tubigirwamo inama n’ubuyobozi bw’igihugu.

Hagati aho, IP Dusabe yavuze ati:” Ibikorwa byo gufata abakekwaho ibyaha bitandukanye cyangwa ibindi binyuranyije n’amategeko cyangwa se bihungabanya ituze ry’abaturage bizakomeza. Icyiza ni uko byifujwe kandi bikagirwamo uruhare n’abaturage bo baduha amakuru adufasha kugirango bigende neza.”

Ubwanditsi

2017-07-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Ubwanditsi 01 May 2017
RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

Ubwanditsi 26 May 2017
APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri  nyuma yo kunganya na Rayon Sports

APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Rayon Sports

Ubwanditsi 29 May 2017
Nyamasheke: Abakandida-Depite Ba FPR/Inkotanyi Bahawe Umukoro Mbere Yo Kwizezwa Amajwi

Nyamasheke: Abakandida-Depite Ba FPR/Inkotanyi Bahawe Umukoro Mbere Yo Kwizezwa Amajwi

Ubwanditsi 17 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe
Mu Rwanda

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.

Ubwanditsi 31 Mar 2019
Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye
HIRYA NO HINO

Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Ubwanditsi 23 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru