Umukandida wa FPR -Inkotanyi Kagame Paul kuri uyu wa Gatandatu yiyamamarije mu karere ka Nyamasheke, aho yavuze ko ubwo RPF yabohoraga u Rwanda yahise ishyiraho ubuyobozi bubereye Abanyarwanda ngo icyo gihe Twagiramungu Faustin wayobora MDR yavugaga ko Kagame ari we ugomba kuyobora u Rwanda ariko nyuma aza guhinduka. Kagame avuga ko byamutangaje.
Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’imiyoborere ya FPR-Inkotanyi, yavuze ko uyu muryango ukimara gufata ubutegetsi wari ushyize imbere ineza y’Abanyarwanda, anagira icyo avuga kuri Twagiramungu Faustin ukunze kunenga imiyoborere ya RPF Inkotanyi .
Ati “Hari abantu benshi baje igihe twari tugiye gushyiraho inzego, harimo abantu benshi barimo na Twagiramungu ngira ngo ni we uvugira hanze, uretseko duhora tumusaba gutahuka…
Icyo gihe hari MDR iyobowe na Twagiramungu icyantangazaga ni uko yambwiraga ngo ni jye ugomba kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura ntabwo yanyifuzaga ngira ngo yagira ngo azanyobora, yagira ngo angire urutindo yambukiraho.”
Akomeza agira ati “Ariko ibyo ni amateka…Icyantangazaga ni uko yambwiraga ko ngomba kuba Perezida hashize igihe gito arabihindura.”
Yavuze ko Abanyarwanda badakwiye guha umwanya abantu bashaka kubayobya. Ati “Icyambere ni uko abantu bafatanya, ni cyo twubakiraho twebwe abanyarwanda, igihe ibintu bizaza mu kindi gihe, abantu bazabisuzuma nibabyemeranyaho bizabe ari byo bikorwa ni byo bizaba bibereye icyo gihe.”
Ibi yabivugaga ubwo yari mu Karere ka Nyamasheke aho yari yagiye gusaba Abanyarwanda batuye muri ako Karere kuzamutora agakomeza kubagezaho iterambere nkuko yavuze ko baribonye.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul KAGAME
Yatangiye ashimira abaturage b’I Nyamasheke bamwakiranye ubwuzu. Ati “Mwakoze kuza mungana gutya muzi icyabazanye mukishimira, mwakoze cyane.” Abaturage na bo bahita bagira bati “Ni wowe watuzinduye.
B.J.G