• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

Ubwanditsi 09 Aug 2017 Mu Rwanda

Abayobozi bakomeye ku Isi n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi yegukanye mu matora yo kuwa 4 Kanama 2017, aho yatsinze ku kigero cyo hejuru cyane abo bari bahanganye, akegukana amajwi 98.63%.

Perezida Uhuru Kenyatta : Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ni we wabimburiye abandi bakuru b’ibihugu mu gushimira Kagame ku ntsinzi yagize.

-7487.jpg

Perezida Uhuru Kenyatta

Perezida Dr John Pombe Magufuli : Perezida waTanzania na we yahise yandika kuri Twitter Perezida Kagame amushimira.

-7488.jpg

Perezida Dr John Pombe Magufuli

Umwami wa Oman na we yashimiye Perezida Kagame : Umwami wa Oman, Sultan Qaboos bin Said, yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bwo kumushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi.

-7486.jpg

Umwami wa Oman, Sultan Qaboos bin Said

Times of Oman dukesha iyi nkuru yanditse ko Umwami Qaboos yamwifurije ishya n’ihirwe mu gihe cyose cy’ubutegetsi bwe ashimangira ko Perezida Kagame ayoboye Abanyarwanda mu nzira y’iterambere n’ubukire.

Sultan Qaboos bin Said yifuza ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeza gukura no gushinga imizi.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’ubwami bwa Oman. Muri Gashyantare 2016, Leta y’u Rwanda na Sosiyete yo muri iki gihugu yitwa Mawarid Mining LLC ikora imirimo myinshi irimo gucukura Peteroli, amabuye y’agaciro n’ibindi mu bihugu bitandukanye bashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu ajyanye n’ubucukuzi buzakorerwa mu Karere ka Karongi mu Bisesero.

Usibye umwami wa Oman ushimiye Perezida Kagame ku bw’intsinzi, Umwami wa Maroc, Mohammed VI nawe ku munsi w’ejo yamwifurije ishya n’ihirwe nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Umwami wa Maroc Mohammed VI: Yashimye Perezida Kagame ku bw’intsinzi ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yarangiye ku wa 4 Kanama 2017 aho amajwi y’agateganyo yerekana ko ari imbere y’abo bari bahanganye n’amajwi 98.63%.

Umwami Mohammed VI yavuze ko yifuriza Kagame ishya n’ihirwe mu buyobozi bwe buganisha igihugu ku iterambere rirambye.

-7489.jpg

Umwami Mohammed VI na Perezida Kagame

Yagize ati “Abanyarwanda bagaragaje icyizere bagufitiye, bigaragaza ko bumva neza gahunda ufite zo kugana ku iterambere rirambye ry’igihugu cyanyu cy’ikivandimwe no gukomeza gushimangira umwanya gifite mu karere no ku mugabane nk’igihugu gishinze imizi kandi gihamye.”

Umwami yavuze ko “Tuzakomeza imikoranire na Perezida Kagame hashyirwa mu bikorwa ubufatanye bw’intangarugero hagati y’abaturage b’ibihugu bibiri by’ibivandimwe no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu no gufatanya mu by’umutekano n’amahoro muri Afurika.”

Umwami Mohammed VI aherutse gukorera uruzinduko mu Rwanda mu Ukwakira 2016. Ni urugendo rwasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye asaga 20 arimo ashingiye ku buhinzi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubwikorezi bw’indege, ingufu n’andi yose yari agamije kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Hirut Zemene : Yashimye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ku buyobozi bwa Perezida Kagame, anamushimira ku ntsinzi yegukanye yo gukomeza kuyobora Abanyarwanda mu myaka irindwi iri imbere.

-7490.jpg

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Hirut Zemene

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu mu birori byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia byo kwizihiza umunsi wo kwibohora no kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Zemene yavuze ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame Abanyarwanda bageze kuri byinshi bidasanzwe ku bw’umuhate udacogora wo gukomeza gukora ibikwiye igihugu cyabo.

Yagize ati “Mu by’ukuri u Rwanda nk’igihugu ubu cyateye intambwe mu kwihitiramo inzira zacyo, gushyira mu bikorwa gahunda zo kwishakamo ibisubizo kandi zikabyara umusaruro benshi bifuza kwigana. Ndamushimira ndetse n’Abanyarwanda kuba bongeye kumutora mu matora aheruka.”

Yakomeje avuga ko uyu mwaka ari intagereranywa mu mubano w’u Rwanda na Ethiopia abihereye ku kuba aribwo Minisitiri w’intebe w’igihugu cye Hailemariam Desalegn, yasuye u Rwanda kandi ibihugu byombi bikaba bikomeje ubufatanye mu mishinga itandukanye.

Umwanditsi wacu

2017-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal [ Maman Eminante ] na Bizimana Ibrahim bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3

Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal [ Maman Eminante ] na Bizimana Ibrahim bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3

Ubwanditsi 13 May 2017
Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Valens Ndayisenga  ararira ayo kwarika nyuma yo  kudatwara shampiyona

Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Bampoliki ati: Nahimana ni umupadiri wahindutse umupagani naho Twagiramungu ni umunyapolitiki ushaje [ VIDEO ]

Bampoliki ati: Nahimana ni umupadiri wahindutse umupagani naho Twagiramungu ni umunyapolitiki ushaje [ VIDEO ]

Ubwanditsi 30 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka
Amakuru

Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana
Mu Rwanda

Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi
HIRYA NO HINO

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Ubwanditsi 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru