Abayobozi bakomeye ku Isi n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi yegukanye mu matora yo kuwa 4 Kanama 2017, aho yatsinze ku kigero cyo hejuru cyane abo bari bahanganye, akegukana amajwi 98.63%.
Perezida Uhuru Kenyatta : Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ni we wabimburiye abandi bakuru b’ibihugu mu gushimira Kagame ku ntsinzi yagize.
Perezida Uhuru Kenyatta
Perezida Dr John Pombe Magufuli : Perezida waTanzania na we yahise yandika kuri Twitter Perezida Kagame amushimira.
Perezida Dr John Pombe Magufuli
Umwami wa Oman na we yashimiye Perezida Kagame : Umwami wa Oman, Sultan Qaboos bin Said, yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bwo kumushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi.
Umwami wa Oman, Sultan Qaboos bin Said
Times of Oman dukesha iyi nkuru yanditse ko Umwami Qaboos yamwifurije ishya n’ihirwe mu gihe cyose cy’ubutegetsi bwe ashimangira ko Perezida Kagame ayoboye Abanyarwanda mu nzira y’iterambere n’ubukire.
Sultan Qaboos bin Said yifuza ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeza gukura no gushinga imizi.
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’ubwami bwa Oman. Muri Gashyantare 2016, Leta y’u Rwanda na Sosiyete yo muri iki gihugu yitwa Mawarid Mining LLC ikora imirimo myinshi irimo gucukura Peteroli, amabuye y’agaciro n’ibindi mu bihugu bitandukanye bashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu ajyanye n’ubucukuzi buzakorerwa mu Karere ka Karongi mu Bisesero.
Usibye umwami wa Oman ushimiye Perezida Kagame ku bw’intsinzi, Umwami wa Maroc, Mohammed VI nawe ku munsi w’ejo yamwifurije ishya n’ihirwe nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Umwami wa Maroc Mohammed VI: Yashimye Perezida Kagame ku bw’intsinzi ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yarangiye ku wa 4 Kanama 2017 aho amajwi y’agateganyo yerekana ko ari imbere y’abo bari bahanganye n’amajwi 98.63%.
Umwami Mohammed VI yavuze ko yifuriza Kagame ishya n’ihirwe mu buyobozi bwe buganisha igihugu ku iterambere rirambye.
Umwami Mohammed VI na Perezida Kagame
Yagize ati “Abanyarwanda bagaragaje icyizere bagufitiye, bigaragaza ko bumva neza gahunda ufite zo kugana ku iterambere rirambye ry’igihugu cyanyu cy’ikivandimwe no gukomeza gushimangira umwanya gifite mu karere no ku mugabane nk’igihugu gishinze imizi kandi gihamye.”
Umwami yavuze ko “Tuzakomeza imikoranire na Perezida Kagame hashyirwa mu bikorwa ubufatanye bw’intangarugero hagati y’abaturage b’ibihugu bibiri by’ibivandimwe no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu no gufatanya mu by’umutekano n’amahoro muri Afurika.”
Umwami Mohammed VI aherutse gukorera uruzinduko mu Rwanda mu Ukwakira 2016. Ni urugendo rwasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye asaga 20 arimo ashingiye ku buhinzi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubwikorezi bw’indege, ingufu n’andi yose yari agamije kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Hirut Zemene : Yashimye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ku buyobozi bwa Perezida Kagame, anamushimira ku ntsinzi yegukanye yo gukomeza kuyobora Abanyarwanda mu myaka irindwi iri imbere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Hirut Zemene
Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu mu birori byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia byo kwizihiza umunsi wo kwibohora no kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.
Zemene yavuze ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame Abanyarwanda bageze kuri byinshi bidasanzwe ku bw’umuhate udacogora wo gukomeza gukora ibikwiye igihugu cyabo.
Yagize ati “Mu by’ukuri u Rwanda nk’igihugu ubu cyateye intambwe mu kwihitiramo inzira zacyo, gushyira mu bikorwa gahunda zo kwishakamo ibisubizo kandi zikabyara umusaruro benshi bifuza kwigana. Ndamushimira ndetse n’Abanyarwanda kuba bongeye kumutora mu matora aheruka.”
Yakomeje avuga ko uyu mwaka ari intagereranywa mu mubano w’u Rwanda na Ethiopia abihereye ku kuba aribwo Minisitiri w’intebe w’igihugu cye Hailemariam Desalegn, yasuye u Rwanda kandi ibihugu byombi bikaba bikomeje ubufatanye mu mishinga itandukanye.
Umwanditsi wacu