• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe

Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe

Ubwanditsi 11 Aug 2017 Mu Rwanda

Amashusho ya camera yafatiwe mu kabari Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yashimutiwemo mu gihugu cya Uganda yagiye ahagaragara, aho agaragaza uko byagenze n’abantu bamushimuse bamusohora muri ako kabari kitwa Bahamas Bar.

Nk’uko aya mashusho ya CCTV abigaragaza, abagabo babiri bose bambaye sivile binjira muri ako kabari bagatumiza icyo kunywa, nyuma gato hakinjira undi wambaye ikoti ry’uruhu ryirabura n’ingofero, akegera aba akabereka aho Rene Rutagungira aba yicaye.

Amakuru agera ku kinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ndetse nk’uko twabibagejejeho mu nkuru iheruka kuri iki kibazo, ngo ni uko uyu mugabo w’ingofero ari umusirikare ufite ipeti rya Capt. mu ngabo za Uganda .

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abashakaga gushimuta Rutagungira babanje gutinya gato kuba bahanganira nawe muri aka kabari, nyuma hakoherezwa umuntu kumubwira ko hari umuntu ushaka ko bavugana hanze undi aragenda, ariko akijya gusohoka ngo yahise yiyumvamo ko agiye mu mutego ashaka gushidikanya, maze ba bagabo 2 bari bakomeje kumugenza mu kabari na bo bahise bahaguruka bamukurikiye mbere yo kumufata no kumusohora nabi mu kabari nk’uko amashusho abigaragaza.

Bageze hanze, aba bafashe Rutagungira bafashijwe na wa mu captain, bamwinjije mu modoka ya Toyota Corolla yari iri hanze ihita iva aho. Rutagungira ngo yagerageje kwirwanaho ariko abo bantu bamurusha imbaraga.

Nk’uko byemezwa n’umugore we, Jacinta Dusangeyezu, ngo umugabo we yatwawe mu modoka ifite purake UAT 694T.

Mu kiganiro uyu mugore wa Rutagungira yahaye Chimpreports yavuze ko yahamagawe saa cyenda z’ijoro, mu gihe umugabo we yashimuswe saa munani n’iminota mikeya, ahita ajya ku cyicaro cya polisi muri Old Kampala gutabaza.

Mu byo yabwiye polisi rero ngo harimo kuba ari abantu bo mu ihuriro RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bashobora kuba barashimuse umugabo we kuko bari bamusabye ko bakorana akanga.

Uyu mugore kandi avuga ko uwo musirikare (Captain) watwaye umugabo we yabanje kwereka ushinzwe umutekano ku kabari ikarita ye y’akazi undi agahita ajya kumwereka aho Rene Rutagungira yari yicaye.

Dusangeyezu akaba avuga ko we n’abana babo babiri bahangayitse kuva umugabo we yashimutwa kuko ari we wari utunze umuryango, mbere yo kongeraho ko bagerageje ibishoboka ariko ntacyo bitanga.

Uwacuze uyu mugambi wo gushimuta Rutagungira ntarasobanuka

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Asan Kasingye yabwiye itangazamakuru ko bari mu iperereza, mu gihe Umuvugizi wungirije w’igisirikare, Lt Col. Deo Akiiki we avuga ko batazi ibya Rene nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga agiye gushyingura Brig. Kyabihende uherutse kwitaba Imana.

Abajijwe niba UPDF yaragize uruhare muri iri shimutwa, Akiiki yasubije agira ati: “Ntabwo tujya dushimuta abantu. Nta makuru nigeze mbona ko twari tubirimo. Kugeza ubu nanjye nta makuru mfite nkawe”.

Uyu akaba yari yijeje iki kinyamakuru ko nabona amakuru amashya azakibwira ariko ngo inkuru yasohowe ntacyo aragitangariza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Si inshuro ya mbere uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda yaba ashimutiwe muri Uganda. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba ikunze gutunga urutoki inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ubwo yabazwaga niba u Rwanda rwaba rufite uruhare muri iri shimutwa rya Rutagungira, Umukuru w’igipolisi cy’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yabiteye utwatsi avuga ko nta ruhare bafitemo.

Yagize ati: “Ntibishoboka ko u Rwanda rwagira uruhare mu gikorwa nk’iki mu kindi gihugu.” Yongeyeho ko basaba amakuru arambuye ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Mu kubaza Ambasaderi w’u Rwanda, Frank Mugambage, nawe yavuze ko yakiriye ayo makuru gutyo. Ati: “Yego, twakiriye amakuru. Turi kugerageza kumva uko byagenze”.

Ambasaderi Mugambage yakomeje avuga ko amafoto ya camera yo mu kabari yashimutiwemo igipolisi gifite, azafasha mu kumenya ukuri.

Ku rundi ruhande ariko amakuru ngo inzego z’umutekano za Uganda zifite, ni uko zimaze iminsi zikeka kuri Rene Rutagungira uruhare mu kurasa kujya kugaragara mu bice bitandukanye bya Uganda.

-7578.jpg

-7577.jpg

-7576.jpg

-7575.jpg

-7573.jpg

-7574.jpg

Source: Chimpreports

2017-08-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127

Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127

Ubwanditsi 14 Apr 2020
Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Rwamagana: Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe

Rwamagana: Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Ubwanditsi 17 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Uwahoze ari umukunzi wa Kaweesi ashobora gusohorwa mu nzu yari azi ko Museveni yamuguriye
ITOHOZA

Uganda: Uwahoze ari umukunzi wa Kaweesi ashobora gusohorwa mu nzu yari azi ko Museveni yamuguriye

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika
Mu Mahanga

Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza w’Umunyafurika
IMIKINO

Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza w’Umunyafurika

Ubwanditsi 05 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru