Amashusho ya camera yafatiwe mu kabari Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yashimutiwemo mu gihugu cya Uganda yagiye ahagaragara, aho agaragaza uko byagenze n’abantu bamushimuse bamusohora muri ako kabari kitwa Bahamas Bar.
Nk’uko aya mashusho ya CCTV abigaragaza, abagabo babiri bose bambaye sivile binjira muri ako kabari bagatumiza icyo kunywa, nyuma gato hakinjira undi wambaye ikoti ry’uruhu ryirabura n’ingofero, akegera aba akabereka aho Rene Rutagungira aba yicaye.
Amakuru agera ku kinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ndetse nk’uko twabibagejejeho mu nkuru iheruka kuri iki kibazo, ngo ni uko uyu mugabo w’ingofero ari umusirikare ufite ipeti rya Capt. mu ngabo za Uganda .
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abashakaga gushimuta Rutagungira babanje gutinya gato kuba bahanganira nawe muri aka kabari, nyuma hakoherezwa umuntu kumubwira ko hari umuntu ushaka ko bavugana hanze undi aragenda, ariko akijya gusohoka ngo yahise yiyumvamo ko agiye mu mutego ashaka gushidikanya, maze ba bagabo 2 bari bakomeje kumugenza mu kabari na bo bahise bahaguruka bamukurikiye mbere yo kumufata no kumusohora nabi mu kabari nk’uko amashusho abigaragaza.
Bageze hanze, aba bafashe Rutagungira bafashijwe na wa mu captain, bamwinjije mu modoka ya Toyota Corolla yari iri hanze ihita iva aho. Rutagungira ngo yagerageje kwirwanaho ariko abo bantu bamurusha imbaraga.
Nk’uko byemezwa n’umugore we, Jacinta Dusangeyezu, ngo umugabo we yatwawe mu modoka ifite purake UAT 694T.
Mu kiganiro uyu mugore wa Rutagungira yahaye Chimpreports yavuze ko yahamagawe saa cyenda z’ijoro, mu gihe umugabo we yashimuswe saa munani n’iminota mikeya, ahita ajya ku cyicaro cya polisi muri Old Kampala gutabaza.
Mu byo yabwiye polisi rero ngo harimo kuba ari abantu bo mu ihuriro RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bashobora kuba barashimuse umugabo we kuko bari bamusabye ko bakorana akanga.
Uyu mugore kandi avuga ko uwo musirikare (Captain) watwaye umugabo we yabanje kwereka ushinzwe umutekano ku kabari ikarita ye y’akazi undi agahita ajya kumwereka aho Rene Rutagungira yari yicaye.
Dusangeyezu akaba avuga ko we n’abana babo babiri bahangayitse kuva umugabo we yashimutwa kuko ari we wari utunze umuryango, mbere yo kongeraho ko bagerageje ibishoboka ariko ntacyo bitanga.
Uwacuze uyu mugambi wo gushimuta Rutagungira ntarasobanuka
Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Asan Kasingye yabwiye itangazamakuru ko bari mu iperereza, mu gihe Umuvugizi wungirije w’igisirikare, Lt Col. Deo Akiiki we avuga ko batazi ibya Rene nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga agiye gushyingura Brig. Kyabihende uherutse kwitaba Imana.
Abajijwe niba UPDF yaragize uruhare muri iri shimutwa, Akiiki yasubije agira ati: “Ntabwo tujya dushimuta abantu. Nta makuru nigeze mbona ko twari tubirimo. Kugeza ubu nanjye nta makuru mfite nkawe”.
Uyu akaba yari yijeje iki kinyamakuru ko nabona amakuru amashya azakibwira ariko ngo inkuru yasohowe ntacyo aragitangariza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.
Si inshuro ya mbere uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda yaba ashimutiwe muri Uganda. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba ikunze gutunga urutoki inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ubwo yabazwaga niba u Rwanda rwaba rufite uruhare muri iri shimutwa rya Rutagungira, Umukuru w’igipolisi cy’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yabiteye utwatsi avuga ko nta ruhare bafitemo.
Yagize ati: “Ntibishoboka ko u Rwanda rwagira uruhare mu gikorwa nk’iki mu kindi gihugu.” Yongeyeho ko basaba amakuru arambuye ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Mu kubaza Ambasaderi w’u Rwanda, Frank Mugambage, nawe yavuze ko yakiriye ayo makuru gutyo. Ati: “Yego, twakiriye amakuru. Turi kugerageza kumva uko byagenze”.
Ambasaderi Mugambage yakomeje avuga ko amafoto ya camera yo mu kabari yashimutiwemo igipolisi gifite, azafasha mu kumenya ukuri.
Ku rundi ruhande ariko amakuru ngo inzego z’umutekano za Uganda zifite, ni uko zimaze iminsi zikeka kuri Rene Rutagungira uruhare mu kurasa kujya kugaragara mu bice bitandukanye bya Uganda.
Source: Chimpreports