• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bishop Rugagi yarekuwe

Bishop Rugagi yarekuwe

Ubwanditsi 15 Mar 2018 Mu Rwanda

Inkuru y’ifungurwa rya Rugagi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Werurwe 2018; amakuru dukesha bamwe mu nkoramutima za hafi za Bishop Rugagi ni uko akimara kurekurwa yabandikiye ubutumwa ashima Imana ko yafunguwe. Bugira buti “Yesu ashimwe! Amahoro y’Imana abane namwe. Narekuwe.”

Ubushinjacyaha Bukuru bwaherukaga gutangaje ko ku wa 12 Werurwe 2018, bwashyikirijwe dosiye iregwamo Bishop Rugagi Innocent, Apôtre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pasiteri Kalisa Shyaka Emmanuel. Ntibiramenyekana  niba na bagenzi be bafunguwe.

Mu minsi ishize Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abapasiteri batandatu barimo Apôtre Rwandamura Charles na Bishop Rugagi Innocent; bakurikiranyweho gutambamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibyangombwa.

Aba bose  kandi bashinjwa ko ‘baremye itsinda bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali bumaze hafi ibyumweru bibiri mu gikorwa cyo kugenzura niba insengero zujuje ibyangombwa birimo nk’iby’isuku, gutanga umutekano ku bahasengera no kuba zikora mu buryo bwemewe n’amategeko, aho izigera kuri 714 zafunzwe kuko zitabyujuje.

Mu zafunzwe harimo urwa Redeemed Gospel Church Rwanda ruyoborwa na Bishop Rugagi ndetse n’iz’abandi bavugabutumwa batandukanye.

Nyuma y’aho izi nsengero zifungiye, Polisi y’Igihugu yatangaje ko hari abapasiteri bashatse kubangamira iyi gahunda y’igenzura aho bakoreshaga inama zitemewe mu bice bitandukanye.

Abakuriye uwo mugambi uko ari batandatu, kuri ubu bari mu maboko y’ubutabera aho bakurikiranyweho icyaha cyo ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’.

Ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Kagame, yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hamaze gufungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

Yakomeje avuga ko kuba insengero ziruta robine z’amazi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ari ‘akajagari.’

Yagize ati “Ikindi kintu cy’umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki? ni inganda, turazifite se?, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.”

“Ariko ubundi ayo ma kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki, atangirwamo amazi, nicyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki, ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora.”

Umuyobozi Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB, Justus Kangwagye, aherutse gutangaza ko izo nsengero zasabwe guhagarika ibikorwa zizakomorerwa nizuzuza ibisabwa byose.

Ku munsi w’ejo Pariki yari yatangaje ko yashyikirijwe dosiye z’abaregwa.

2018-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Ubwanditsi 07 Feb 2025
Kigali: Umwe mu bakekwaho gutera ibyuma umunyamakuru wa BTN yatawe muri yombi

Kigali: Umwe mu bakekwaho gutera ibyuma umunyamakuru wa BTN yatawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 25 Sep 2021
Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Ubwanditsi 06 Apr 2018

4 Ibitekerezo

  1. SANA
    March 31, 20186:55 am -

    GUHAGARIKA AMATORERO ATUJUJE IBISABWA BIKORWE MUBUSHISHOZI KUKO ABAYOBOZI B’IMIRENGE BARIMO KUBIKORANA AGAHIMANO!

    Subiza
  2. SANA
    March 31, 20187:04 am -

    NYAMARA MUKWIYE KUMENYA KO INSENGERO ARI INGANDA ZIKOMEYE ZIHINDURA ABANYABYAHA BAKABIREKA! UBU IBYAHA BIGIYE KWIYONGERA

    Subiza
  3. SANA
    March 31, 20187:15 am -

    NIBA INKONI, GEREZA CYANGWA IWAWA BIDATUMA UMUNYWARUMOGI N’ABANDI BANGIZI BABIREKA ARIKO BAKIZWA BAKABIREKA SIBYIZA?!!!

    Subiza
  4. KEMANGA
    March 31, 20187:24 am -

    ABAYOBOZI B’IMIRENGE BAMWE BARAHUBUKA, ABANDI BAGAKINGIRA IKIBABA BENE WABO MUGUHAGARIKA INSENGERO ZITUJUJE IBISABWA.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma
Mu Mahanga

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura

Ubwanditsi 21 Nov 2019
N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika
ITOHOZA

N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

Ubwanditsi 28 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru