• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bishop Rugagi yarekuwe

Bishop Rugagi yarekuwe

Ubwanditsi 15 Mar 2018 Mu Rwanda

Inkuru y’ifungurwa rya Rugagi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Werurwe 2018; amakuru dukesha bamwe mu nkoramutima za hafi za Bishop Rugagi ni uko akimara kurekurwa yabandikiye ubutumwa ashima Imana ko yafunguwe. Bugira buti “Yesu ashimwe! Amahoro y’Imana abane namwe. Narekuwe.”

Ubushinjacyaha Bukuru bwaherukaga gutangaje ko ku wa 12 Werurwe 2018, bwashyikirijwe dosiye iregwamo Bishop Rugagi Innocent, Apôtre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pasiteri Kalisa Shyaka Emmanuel. Ntibiramenyekana  niba na bagenzi be bafunguwe.

Mu minsi ishize Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abapasiteri batandatu barimo Apôtre Rwandamura Charles na Bishop Rugagi Innocent; bakurikiranyweho gutambamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibyangombwa.

Aba bose  kandi bashinjwa ko ‘baremye itsinda bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali bumaze hafi ibyumweru bibiri mu gikorwa cyo kugenzura niba insengero zujuje ibyangombwa birimo nk’iby’isuku, gutanga umutekano ku bahasengera no kuba zikora mu buryo bwemewe n’amategeko, aho izigera kuri 714 zafunzwe kuko zitabyujuje.

Mu zafunzwe harimo urwa Redeemed Gospel Church Rwanda ruyoborwa na Bishop Rugagi ndetse n’iz’abandi bavugabutumwa batandukanye.

Nyuma y’aho izi nsengero zifungiye, Polisi y’Igihugu yatangaje ko hari abapasiteri bashatse kubangamira iyi gahunda y’igenzura aho bakoreshaga inama zitemewe mu bice bitandukanye.

Abakuriye uwo mugambi uko ari batandatu, kuri ubu bari mu maboko y’ubutabera aho bakurikiranyweho icyaha cyo ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’.

Ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Kagame, yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hamaze gufungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

Yakomeje avuga ko kuba insengero ziruta robine z’amazi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ari ‘akajagari.’

Yagize ati “Ikindi kintu cy’umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki? ni inganda, turazifite se?, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.”

“Ariko ubundi ayo ma kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki, atangirwamo amazi, nicyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki, ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora.”

Umuyobozi Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB, Justus Kangwagye, aherutse gutangaza ko izo nsengero zasabwe guhagarika ibikorwa zizakomorerwa nizuzuza ibisabwa byose.

Ku munsi w’ejo Pariki yari yatangaje ko yashyikirijwe dosiye z’abaregwa.

2018-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Ubwanditsi 14 May 2018
Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Iya 8 Gicurasi 1994: FPR yatangarije Radiyo RFI intego y’urugamba yarwanaga

Iya 8 Gicurasi 1994: FPR yatangarije Radiyo RFI intego y’urugamba yarwanaga

Ubwanditsi 08 May 2018
Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Ubwanditsi 07 Sep 2019

4 Ibitekerezo

  1. SANA
    March 31, 20186:55 am -

    GUHAGARIKA AMATORERO ATUJUJE IBISABWA BIKORWE MUBUSHISHOZI KUKO ABAYOBOZI B’IMIRENGE BARIMO KUBIKORANA AGAHIMANO!

    Subiza
  2. SANA
    March 31, 20187:04 am -

    NYAMARA MUKWIYE KUMENYA KO INSENGERO ARI INGANDA ZIKOMEYE ZIHINDURA ABANYABYAHA BAKABIREKA! UBU IBYAHA BIGIYE KWIYONGERA

    Subiza
  3. SANA
    March 31, 20187:15 am -

    NIBA INKONI, GEREZA CYANGWA IWAWA BIDATUMA UMUNYWARUMOGI N’ABANDI BANGIZI BABIREKA ARIKO BAKIZWA BAKABIREKA SIBYIZA?!!!

    Subiza
  4. KEMANGA
    March 31, 20187:24 am -

    ABAYOBOZI B’IMIRENGE BAMWE BARAHUBUKA, ABANDI BAGAKINGIRA IKIBABA BENE WABO MUGUHAGARIKA INSENGERO ZITUJUJE IBISABWA.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye
Amakuru

Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye

Ubwanditsi 02 Jul 2024
Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi
INKURU NYAMUKURU

Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Ubwanditsi 11 Sep 2019
MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare
IMIKINO

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

Ubwanditsi 01 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru