Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje kuri uyu wa mbere ko mu ijoro ryo uri iki cyumweru igitero cy’abiyahuzi cyagabwe mu mujyi wa Ouagadougu,ku muhanda wa Kwame Nkurumah cyaguyemo abantu 17, naho abagera ku 8 brakomereka.
Bamwe mu batangabuhamya babibonye bavuze ko abagabo batatu bitwaje intwaro binjiye muri Resitora y’abanya Turikiya iherereye muri uwo mujyi ejo ku cyumweru nimugoroba maze bagatangira kurasa amasasu y’urufaya mu bakiriya bari bicaye hanze ya Resitora.
Guverinoma y’icyo gihugu ikaba yahise itangza ibikorwa byo guhiga bukware abagize uruhare muri icyo gikorwa cy’iterabwoba kuri uwo mugoroba, nkuko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe itumanaho muri icyo gihugu Bwana Remis Dandjinou.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, avuga ko mu baguye muri icyo gitero harimo umunya Turikiya umwe, hakaba habashije kurokoka abagera kuri 11.
Umuyobozi w’umujyi wa Ouagadougou na bamwe mu ba Minisitiri bageze ahabereye ubwo bugizi bwa nabi batangaje ko Burkina Faso igihugu gikikijwe na Mali na Niger cyaherukaga ibikorwa by’ubwiyahuzi bwa nabi mu myaka ishize, aho mu Kuboza , 2016 abasirikare bagera kuri 12 baguye mu gitero cyagabwe ku birindiro by’abo mu majyaruguru y;icyo gihugu, naho mu Kwakira muri uwo mwaka kandi hakaba hari ikindi gitero cyahitanye abandi basirikare bane ndetse n’abasivile babiri. Hari kandi ibindi bitero bibiri byagabwe kuri Hotel imwe yo muri Ouagadugu muri Mutarama, 2016 bihitana abagera kuri 30 barim n’abanyamahanga.
Tubibutse ko iki gitero cy’ubwiyahuzi kije gikurikira igiherutse cyagabwe kuri Top Hotel mu mujyi wa Bamako muri Mali igihugu gihana imbibi na Burukina Faso kigahitana abagera kuri makumyabiri, umutwe wa wa Al Qaeda wo mu bihugu by’abarabu byo mu majyaruguru ukaba ariwo wigambye gukora ubu bugizi bwa nabi, aho washyize amafoto yabasore batatu bitwaje intwaro uvuga ko aribo bagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.
Norbert Nyuzahayo