Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yarahiriye kuyobora igihugu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, mu muhango witabiriwe n’abasaga ibihumbi 25 barimo abaperezida b’ibihugu, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20.
Aba barimo abantu 100 baturutse muri buri karere ko hanze y’Umujyi wa Kigali uko ari 27. Umujyi wa Kigali wo wahawe umwihariko muri uyu muhango kuko buri Karere kemerewe kohereza abantu 7000.
Muri uyu muhango kandi ibihugu hafi ya byose byo muri Afurika byari bifite umuyobozi ubihagarariye.
Uyu munsi udasanzwe witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 17 barimo; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Sassou Nguesso wa Congo Brazaville; Idris Deby Itno uyobora Tchad; Faure Gnassingbé wa Togo; Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo; Alpha Conde wa Guinea; Ali Bongo Ondimba wa Gabon na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn.
Abakuru b’Ibihugu by’Afrika bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame
Hari kandi Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh; Omar al-Bashir wa Sudani; Uhuru Kenyatta wa Kenya; Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada; Perezida w’Agateganyo wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Edgar Chagwa Lungu wa Zambia ndetse na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou.
Mu ijambo rye akimara kurahira:
Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye
“Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye.”
Kagame yashimiye abo bari bahanganye
“Ndashaka gushimira abayobozi n’abanyamuryango b’amashyaka umunani yifatanyije na FPR mu kugena ko nyabera umukandida. Mu myaka 23 ishize, twakoranye bya hafi mu bwubahane hagamijwe gusana igihugu cyacu aribyo bitugejeje aho turi ubu. Ndanashimira kandi abandi bakandida babiri bagejeje ubutumwa bwabo ku baturage bacu. Twese hamwe, twaremye ubwisanzure aho nta jwi na rimwe ryabaruwe hagamijwe gupyinagaza uwo ariwe wese ahubwo yose yabaruwe hagamijwe kubaka u Rwanda.”
Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye
“Ubwitabire bw’abavandimwe bacu baturutse hirya no hino muri Afurika, abakuru b’ibihugu n’abahoze ari abakuru b’ibihugu, buha igihugu cyacu agaciro n’imbaraga. Turabashimiye. Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye cyane kandi nta na kimwe giha abaturage bacu agaciro gakomeye nko gufatanya namwe hagamijwe iterambere ry’umugabane wacu.”
Ntawe u Rwanda rubona nk’umwanzi
“Twakoze cyane tutizigama kugira ngo twubake igihugu cyacu, mu mwuka w’ubwumvikane nta n’umwe dusize inyuma by’umwihariko abagore n’abagabo bafite uburenganzira n’amahirwe angana. Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’umwanzi, yaba uw’imbere mu gihe cyangwa hanze yacyo. Buri munyarwanda afite igihugu, kandi muri buri gihugu dutsura ubufatanye.”