• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame

‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame

Ubwanditsi 17 Aug 2017 Mu Rwanda

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yarahiriye kuyobora igihugu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, mu muhango witabiriwe n’abasaga ibihumbi 25 barimo abaperezida b’ibihugu, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20.

Aba barimo abantu 100 baturutse muri buri karere ko hanze y’Umujyi wa Kigali uko ari 27. Umujyi wa Kigali wo wahawe umwihariko muri uyu muhango kuko buri Karere kemerewe kohereza abantu 7000.

Muri uyu muhango kandi ibihugu hafi ya byose byo muri Afurika byari bifite umuyobozi ubihagarariye.

Uyu munsi udasanzwe witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 17 barimo; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Sassou Nguesso wa Congo Brazaville; Idris Deby Itno uyobora Tchad; Faure Gnassingbé wa Togo; Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo; Alpha Conde wa Guinea; Ali Bongo Ondimba wa Gabon na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn.

-7676.jpg

Abakuru b’Ibihugu by’Afrika bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame

Hari kandi Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh; Omar al-Bashir wa Sudani; Uhuru Kenyatta wa Kenya; Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada; Perezida w’Agateganyo wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Edgar Chagwa Lungu wa Zambia ndetse na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou.

Mu ijambo rye akimara kurahira:

Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye

“Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye.”

Kagame yashimiye abo bari bahanganye

“Ndashaka gushimira abayobozi n’abanyamuryango b’amashyaka umunani yifatanyije na FPR mu kugena ko nyabera umukandida. Mu myaka 23 ishize, twakoranye bya hafi mu bwubahane hagamijwe gusana igihugu cyacu aribyo bitugejeje aho turi ubu. Ndanashimira kandi abandi bakandida babiri bagejeje ubutumwa bwabo ku baturage bacu. Twese hamwe, twaremye ubwisanzure aho nta jwi na rimwe ryabaruwe hagamijwe gupyinagaza uwo ariwe wese ahubwo yose yabaruwe hagamijwe kubaka u Rwanda.”

Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye

“Ubwitabire bw’abavandimwe bacu baturutse hirya no hino muri Afurika, abakuru b’ibihugu n’abahoze ari abakuru b’ibihugu, buha igihugu cyacu agaciro n’imbaraga. Turabashimiye. Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye cyane kandi nta na kimwe giha abaturage bacu agaciro gakomeye nko gufatanya namwe hagamijwe iterambere ry’umugabane wacu.”

Ntawe u Rwanda rubona nk’umwanzi

“Twakoze cyane tutizigama kugira ngo twubake igihugu cyacu, mu mwuka w’ubwumvikane nta n’umwe dusize inyuma by’umwihariko abagore n’abagabo bafite uburenganzira n’amahirwe angana. Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’umwanzi, yaba uw’imbere mu gihe cyangwa hanze yacyo. Buri munyarwanda afite igihugu, kandi muri buri gihugu dutsura ubufatanye.”

2017-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Ubwanditsi 16 May 2021
Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ubwanditsi 04 Sep 2021
Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Ubwanditsi 08 May 2017
Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%

Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%

RUSHYASHYA 20 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere
POLITIKI

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Ubwanditsi 30 Aug 2018
Koreya ya Ruguru yongeye gushotora Amerika iyiteguza ko izayirasaho ibisasu bya kirimbuzi
ITOHOZA

Koreya ya Ruguru yongeye gushotora Amerika iyiteguza ko izayirasaho ibisasu bya kirimbuzi

Ubwanditsi 10 Jan 2017
UN yaje kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bageze imyiteguro
Mu Mahanga

UN yaje kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bageze imyiteguro

Ubwanditsi 08 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru